Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yasubiyemo ibiciro by’umusoro ku bukode bw’ubutaka.
Amezi icumi arashize kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2020 abakozi b’Akarere basaga 40 beguye, abandi bahagarika akazi, abandi barasezera kubera impamvu zitamenyekanye kuko buri wese yagiye yandika agaragaza impamvu bwite.
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Musanze baravuga ko umwaka wa 2020 utabahiriye aho bavuga ko imishinga yose y’iterambere bari bateguye yadindijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaye mu Rwanda ku itariki 14 Werurwe.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ukuboza 2020, u Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 130 zivuye mu gihugu cya Libya, ziyongera kuri 385 bamaze kwakirwa mu byiciro bine kuva mu mwaka ushize wa 2019.
Umuyobozi mukuru w’uruganda ruzajya rutunganya amashanyarazi rwifashishije nyiramugengeri ruri kubakwa i Mamba mu Karere ka Gisagara, Dominique Gubbini, avuga ko muri Werurwe 2021, uru ruganda ruzatangira kurekura megawati 40 z’amashanyarazi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), itangaza ko ingengabihe y’amatora yari yamenyeshejwe Abanyarwanda yahindutse kubera Icyorezo cya Covid-19 kigenda cyiyongera mu gihugu.
Umuryango uzwi ku izina rya Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) ukomeje ingendo hirya no hino mu gihugu usura abana basubijwe mu miryango yabo nyuma y’uko bakuwe mu mihanda, mu rwego rwo kubafasha mu mitekerereze inyuranye n’iyo bari bafite.
Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera baremeza ko bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kwirinda COVID-19 aho bakomeje kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyo cyorezo bambara neza agapfukamunwa, bakaraba intoki ndetse banahana intera nk’uko bisabwa.
Umwaka wa 2020 Abanyarwanda bawufataga nk’udasanzwe kuko bawumvaga nk’inzozi kuva muri 2000, ubwo u Rwanda rwihaga icyerekezo 2020 benshi bazi nka ‘Vision 2020’.
Abafite inganda basabwe kwimurira ibikorwa byabo mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Huye, barasaba ibibanza muri icyo cyanya kugira ngo batangire kuhakorera.
Abaturage bo mu midugudu itatu y’akagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga bahawe amashyiga ya kijyambere ya cana rumwe arondereza ibicanwa, bakemeza ko azabakemurira ikibazo cy’inkwi cyari kibabangamiye.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, barangije gutoranya imishinga 10 y’urubyiruko muri 40 yahatanaga, hakazavamo itatu igomba guhabwa ibihembo biyifasha gushaka ibisubizo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hamwe n’ubw’imyororokere.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu iherutse guterana yemera ko isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 10 ryaradindiye ryahabwa urwego rw’abikorera bakarangiza kuryubaka.
Bamwe mu bagana isoko rya Muhanga guhaha iby’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani baravuga ko n’ubwo ubukungu butifashe neza hari abagerageje guhahira Noheli, abacuruzi na bo bavuga ko babonye abakiriya baringaniye.
Amatorero n’amadini atandukanye yizihije Noheli kuri uyu wa 25 Ukuboza 2020 mu buryo budasanzwe hagamijwe kwirinda Covid-19, aho abantu batateranye ari benshi cyangwa begeranye nk’uko byari bisanzwe mu yindi myaka.
Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragde, arasaba abakirisitu Gatolika kwizihiriza Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19 nk’uko byagenze hizihizwa Pasika uyu mwaka.
Mu gihe mu bihe bisanzwe mu mugoroba wo ku itariki ya 24 Ukuboza Abakirisitu Gatolika bumvaga misa y’igitaramo cya Noheli, bwanacya bakajya kwizihiza Noheli nyiri izina, ku wa 24 Ukuboza 2020 icyo gitaramo urebye nticyabaye muri rusange kubera Coronavirus.
Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2020, muri gare ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu bari bicaye, ariko nta cyizere cyo kubona imodoka kuko ingendo zari zahagaze ndetse ubona n’imiryango y’ahakatirwa amatike ahenshi ifunze. Byatumye rero barara batageze mu ngo iwabo ngo bizihirize Noheli hamwe n’imiryango yabo.
Imyiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli irarimbanyije aho abantu benshi bitabiriye guhaha inyama ndetse n’ibindi biribwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere cyari giteganyijwe guhera tariki 28 Ukuboza 2020 cyasubitswe.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko mu rwego kugabanya ubucucike muri Gare ya Nyabugogo ahategerwa imodoka, aberekeza mu Ntara y’Amajyepfo bose n’abarekeza mu Burengerazuba mu turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero barimo kujya gufatira imodoka i Nyamirambo kuri stade, naho abasigaye bose ngo barakomeza gutegera (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawukoreramo gushaka uburyo inyubako z’ubucuruzi zabo zigira n’ibice biturwamo, kugira ngo abirirwa bakorera muri uyu mujyi bashobore kuwuraramo.
Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo harimo kubakwa uruganda ruzakora insinga z’amashanyarazi, rukazuzura rutwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru abakobwa 14 n’abahungu babiri, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bagakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.
Abagenzi batega imodoka zikora mu muhanda Musanze-Cyanika na Musanze-Kinigi, barishimira ko imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zikaba zigiye kuborohereza ingendo bakora; kuko bazajya bagera iyo bajya batwawe mu binyabiziga bifite isuku kandi bisanzuye. Ikindi ngo ni uko izi modoka (…)
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko hakenewe amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kwishyura aho bateganya kubaka Bazilika ya Kibeho.
Abagize urwego rwa Dasso mu Karere ka Rubavu bakoze umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, buratangaza ko bumaze igihe butangiye gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi afite ingufu zihagije(triphasé), kugira ngo byongere umubare w’abakora imishinga ishingiye ku kubyaza umusaruro amashyarazi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abaturage ko ikibazo cy’izamuka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa bagiye kukigaho ku buryo hashobora kubamo koroshya ariko na none abaturage bakwiye kumva ko ari ngombwa kuwutanga.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki, asanga nta muntu wagira icyo ahindura ku Kinyarwanda atabajije Abanyarwanda, hanyuma ngo ibyo ashaka gukora bigende neza.