Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye ku ya 08 Werurwe 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yagaragaje ko umugore ariwe shingiro ry’iterambere n’umutekano by’umuryango.
Dusabemariya Febronie washyizwe mu barinzi b’igihango nyuma y’ubwitange yagize bwo gufasha abana babayeho mu buzima bubi, ibyiza byamuranze bikomeje kuzirikanwa na benshi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije umunsi mwiza abagore. Ni mu gihe isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.
Ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25, akaba yabaga mu Kagari ka Nyamata-Ville, Umudugudu wa Gasenga II. Birakekwa ko yishwe ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Werurwe 2021, abamwishe bakaba baje kumumanika aho yasanzwe kugira ngo bigaragare ko yiyahuye.
Saa mbiri z’ijoro ku Cyumweru tariki ya 07 Werurwe 2021, nibwo ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe abanyarwanda batanu bari bafungiye muri Uganda, bakavuga ko bakorerwaga iyicarubozo aho bari bafungiye muri CMI.
Abagore bahinga kawa bo mu Mirenge ya Ruli na Coko mu Karere ka Gakenke, barashimwa na benshi uburyo bakomeje kwita kuri kawa yabo ikarushaho kugira uburyohe, ndetse ikaba ikomeje gushakishwa ku masoko mpuzamahanga.
Madame Jeannette Kagame witabiriye inama ya gatanu ku Ihame ry’uburinganire n’imiyoborere yateguwe n’ikigo cya ‘Motsepe Foundation’, yavuze ko abagore bo mu Rwanda bagaragaje ko bashoboye, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo nk’uko bigaragara mu makuru abikwa muri za mudasobwa, abagore (…)
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu cyumweru gishize abantu bane batawe muri yombi bakekwaho ubwo bujura bw’amashanyarazi.
Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abavoka b’Abagore (RIFAV) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda (RBA), rirasaba abagore batishoboye bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuryitabaza kugira ngo ribunganire mu mategeko ku buntu.
Kuri iki cyumweru Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo hamwe na Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(UE), Charles Michel, bakaba baje gushyigikira u Rwanda ku bijyanye no gukingira Covid-19.
Ingo 5,466 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge ya Kigarama, Musaza na Gahara yo mu Karere ka Kirehe, bituma ako Karere kongera umubare w’abamaze kubona amashanyarazi bagera kuri 60%.
Umushinga wo gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera ahakenewe abakozi 800, waba ngo ari kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’ingendo zitemewe zijya muri Uganda mu gutunda magendu n’ibiyobyabwenge bikorwa n’abanzwi nk’abarembetsi.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) n’irishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu bane bafite magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 20.
Hari muri Werurwe umwaka wa 1911 ubwo abagore b’i Burayi na Amerika barenga miliyoni imwe bagiye mu mihanda basaba uburenganzira nk’ubw’abagabo, bwo kujya bakora imirimo yo hanze y’urugo, kwemererwa kwitabira amatora, kwiga no gukurirwaho ivangura ryabakorerwaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, Bugenimana Fredrick bakunze kwita Runyenyeri urwaye, atari inkoni nk’uko hari ababivuze, ahubwo ko ari umuvuduko w’amaraso.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021 mu ishuri ryisumbuye rya Polisi y’u Rwanda riherere mu Karere ka Musanze (NPC), hasojwe icyiciro cya 10 cy’amasomo agenewe abofisiye bato. Ni amasomo agamije kubongerera ubumenyi mu by’ubuyobozi ku rwego rw’ibanze (Police Tactical Command Course), ayo masomo yitabiriwe (…)
Mu Mudugudu wa Kaseramba ho mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari ingo zibarirwa muri 30 zituwe n’abavuga ko bamaze imyaka itatu bashinze amapoto ngo bagezweho amashanyarazi, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Abatuye ku Kamatyazo mu Karere ka Huye, barinubira ko mu gushyira kaburimbo mu muhanda baturiye amazi atayobowe neza, ku buryo abangiriza imirima akanabasenyera bagasaba ko icyo kibazo cyakemurwa.
Mu rugendo Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yagiriye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke ku itariki 01 Werurwe 2021, yaganirije abaturage ku bubi bwa Covid-19, ndetse anabaha ubuhamya bw’uko iyo ndwara yari umuhitanye Imana igakinga akaboko, benshi bagwa mu kantu biyemeza gukaza ingamba zo kuyirinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline arasaba abagujije amafaranga muri VUP kwishyura inguzanyo zabo nta mananiza yo kwitwaza Covid-19.
Akarere ka Rutsiro kazwi kuba ari ko kabonekamo inkuba kurusha ahandi mu Rwanda zigahitana abantu n’ibintu, inzobere kuri icyo kibazo zikavuga ko bishobora kuba biterwa n’uko ako gace kagizwe n’uruhererekane rw’imisozi miremire y’isunzu rya Congo Nile.
Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ku itariki 8 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere kaRusizi kuri uyu wa kabiri tariki 2 Werurwe 2021.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko umuntu adakwiye gusabwa umusoro ku kintu akodesha ahubwo akwiye gusabwa ubukode bwacyo.
Umuyobozi w’isibo ya ‘Ndi Umunyarwanda’, Pelagie Mukankundiye utuye mu mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana aravuga ko mu isibo ayobora higanje icyiciro cy’abaturage amateka agaragaza ko basigaye inyuma babayeho nabi, gusa akarere ko hari ibyo kabateganyiriza.
Bamwe mu baturiye aharimo gukorwa umuhanda uzashyirwamo kaburimbo, Buranga-Base mu Karere ka Gakenke bafite imitungo iri kwangizwa n’ikorwa ryawo, bari mu gihirahiro kubera ko hari bagenzi babo bishyuwe amafaranga y’ingurane z’iyo mitungo bo bakaba batirishyurwa kugeza ubu.
Mu Karere ka Ruhango basoje igikorwa cyo gusana no kurangiza kubaka inzu 700, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage, bakaba besheje umuhigo bari bahize.
Kuri uyu wa Mbere tari ya 1 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abasore n’inkumi bagera kuri 37, bafatiwe i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Kinigi ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze, ni hamwe mu duce tuzwiho guhinga ibirayi cyane, aho n’abaturage ubwabo bemeza ko ariho gicumbi cy’ubuhinzi bw’ibirayi mu Rwanda.
Ahagana mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021, abantu babiri batewe icyuma, umwe ahita apfa undi agwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeri azize ibikomere, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko byabereyemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango 1600 itishoboye igiye gufashwa kuzirika ibisenge by’inzu hirindwa ko byatwarwa n’ibiza.