Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo bashoje amarushanwa yiswe Innovation Accelerator (iAccelerator) kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, aho urubyiruko rwahize urundi mu rwahataniye kugaragaza ibisubizo ku buzima bwo mu mutwe n’ubw’imyororokere rwahawe Amadolari ya America 40,000.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bafatanywe ibikoresho byo kwa muganga birimo ibipima indwara zitandukanye zirimo na Covid-19, bikekwa ko babyibye.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr. Diane Karusisi, avuga ko impamvu bateye inkunga amarushanwa ya Miss Rwanda ari uko bahuje icyerekezo cyo guteza imbere ubukungu biciye mu guhanga udushya, akaba yanashimye imishinga yabo.
Abatwara abagenzi bahagurikira muri gare ya Muhanga berekeza i Huye no mu bindi bice banyuze i Nyanza, baravuga ko bagiye kwitwararika ku mabwiriza yo kutahahagarara cyangwa gutwara umuntu werekezayo.
Abakobwa n’abagore bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaza gushakana n’abagabo babahishe, bavuga ko bahangayitse cyane igihe bari bihishe bakaza gusongwa n’urushako nyuma yo kurokoka bakisanga babana nk’abagore n’abagabo.
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Duwane mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batishimira kuba hari abakibita Abatwa kuko kuri bo umutwa ari umunyamwanda, kandi bo batakiwugira.
Bamwe mu baturage bari bafite ubutaka ahubatswe urugomero rw’amazi yifashishwa mu kuhira imyaka mu gishanga cya Rwangingo gihuriweho n’Akarere ka Gatsibo n’aka Nyagatare, bavuga ko babuze ingurane y’imitungo yabo Akarere ka Gatsibo kakavuga ko bazi ko abaturage bose bishyuwe.
Imiryango ibiri y’abantu 10 ituye mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ikomeje kunyagirirwa hanze nyuma yo gusohorwa mu nzu zayo, aho ngo bazira amasezerano y’ubugure basinyishijwe kubera kutamenya gusoma no kwandika.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 15 Werurwe 2021 yemeje gahunda yo kuvugurura ibibazo by’imari n’imicungire mu Murenge SACCO hagamijwe guteza imbere imikorere yayo no korohereza abayikoresha.
Benshi mu bakuriye i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Huye bazi Venant Kabandana, umugabo wamamaye mu bucuruzi bwakorerwaga ahitwa “Chez Venant” hakaba n’abo wasangaga bavuga ko bagiye kwa . Uyu mugabo na we akaba yitabye Imana.
Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashyikirije Umwami Salman Bin Abdulaziz Al Saud, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Arabia Saudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi.
Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ibiciro by’ibintu bitandukanye byamanutse cyane cyane amatungo nk’ihene n’inkoko bitewe n’uko abantu batemerewe kwambuka uruzi rw’Akagera bajya cyangwa bava mu Karere ka Bugesera binjira cyangwa bava mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko akurikije umuvuduko Akarere ayoboye kariho mu kwihutisha kugeza ibikorwa remezo by’amashanyarazi kuri bose, yizera ko mu myaka mike buri muturage uri muri Huye azaba afite amashanyarazi.
Abaturage bakoreshwa na Kampani yitwa Resilience mu mihanda mishya ya kaburumbo mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bari bamaze igihe barambuwe, bamaze guhembwa nyuma yo kwigira inama yo kujya kuryama ku karere ku itariki 15 Werurwe 2021, bishyuza amafaranga yabo.
Gereza Abanyarwanda bayizi mu buryo butandukanye baba abigeze kuyijyamo cyangwa abatarayijyamo, ndetse usanga benshi bagera aho bakayifata nk’icyita rusange kuri buri muntu wese.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) iratangaza ko umusoro ku mutungo utimukanwa wasubijwe ku giciro wari uriho mbere y’umwaka w’ibihumbi bibiri na makumyabiri (2020).
Appolinaire Bizimana ukurikirana imikorere y’imodoka za kompanyi ya Horizon Express muri gare ya Huye, avuga ko abagenzi bakiri bakeya kuko ari ku munsi wa mbere, ariko ko biteguye ko ibintu biza gusubira mu buryo.
Abagana Ikigo nderabuzima cya Gashaki giherereye mu Karere ka Musanze batangiye kwiruhutsa imvune iterwa n’urugendo rurerure bakoraga n’amaguru bahetse abarwayi cyangwa bajya kwivuza. Ibyo bakabikesha imbangukiragutabara nshya yo mu bwoko bwa Land Cruiser V8, bamaze ukwezi kumwe bashyikirijwe.
Habitegeko François wari usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yashimiye abaturage b’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bamworohereje akazi, akavuga ko yizeye gukorana n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba bagafatanya kuyiteza imbere.
Abayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya ku wa 15 Werurwe 2021, bakomeje gushimira Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, kubera ikizere yabagiriye.
Nyirarugero Dancilla wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku itariki 15 Werurwe 2021, ngo yakangutse ubwo telefoni nyinshi zamuhamagaye atungurwa no kubwirwa ko agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Umwana w’umuhungu witwa Nzayisenga Gyslain yaburiwe irengero tariki 11 Werurwe 2021, ababyeyi bamushaka bazi ko yagiye gusura abandi bana aho batuye mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi ariko bakomeza kumubura kugeza basanze umurambo we mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Abakora umwuga wo gutwara abantu mu modoka mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’ingendo, ariko na none bagiye gufasha abandi mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hato batadahoka amayira akongera gufungwa.
Agace kazwi nka Car Free Zone kari mu Mujyi wa Kigali rwagati mu Karere ka Nyarugenge, katangiye gutunganywa mu rwego rwo kukagira icyanya cy’imyidagaduro.
Imiryango ine yo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, iribaza umuntu uzabakemurira ikibazo cy’amanegeka yashyizwemo n’ikorwa ry’umuhanda, kikaba cyaragejejwe ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi ariko na n’ubu kikaba cyarabuze ugikemura.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga yafashe abagabo batandatu (6) batemaga ibiti bya Leta byatewe ku muhanda nta burenganzira babiherewe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Banki ya Kigali(BK) yari imaze amezi atatu ihamagarira abantu kugura ibintu bitandukanye hakoreshejwe ikarita ya ’MasterCard’, kuri uyu wa mbere yahaye uwitwa Godfrey Gaga imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT.
Umwalimu mu rwunge rw’amashuri rwa Kigali witwa Muramutsa André avuga ko Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma wamwimye icyemezo cyo gushyingirwa (Attestation de Marriage) bituma abura inguzanyo ya banki.