Urubyiruko rw’abakorarerabushake mu Karere ka Musanze, rukomeje gahunda yo gusukura inzibitso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zubatse muri ako karere, runatanga ubutumwa bunyuranye bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Abana bo mu Karere ka Burera, barishimira uburyo batekerejweho bagishwa inama mu iyemezwa ry’ingengo y’imari ibagenerwa, nk’uburyo nyabwo bwo kumva ijwi ry’umwana harwanywa n’ihoterwa bakorerwa.
U Rwanda rwungutse sitasiyo ya kabiri izajya ifasha imodoka zitwarwa n’amashanyarazi kongeramo umuriro.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti, FDA-Rwanda, gifatanyije n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda n’Urugaga rw’Abikorera(PSF), bakomeje ubufatanye mu kuvana ku isoko ry’u Rwanda ibiribwa n’ibinyobwa bivugwaho kutuzuza ubuziranenge.
Abagore 380 b’abajyanama mu buhinzi n’ubworozi bo mu Ntara y’Amajyarugu kuva ku wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021, batangiye gushyikirizwa telefoni ngendanwa zigezweho za ‘Smart phones’, basabwa kuzazifashisha mu kongera umusaruro w’ubuhinzi aho kuzikoresha ibidafite umumaro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, Mwenedata Jean Pierre, avuga ko abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ibibazo byinshi birimo kudahabwa serivisi uko bayifuza kubera ikibazo cyo kutamenya ururimi rw’amarenga, akemeza ko na we yayaniwe gusezeranya abafite ubwo bumuga (…)
Polisi y’u Rwanda imaze kwereka itangazamakuru abantu 39 bafashwe bakoreshereje ibirori mu rugo, kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr Sabin Nsanzimana avuga ko barimo gukurikiranira hafi ikibazo cy’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Ntara y’Amajyepfo, ariko anasaba abatwara imodoka kurushaho kwirinda no kurinda abagenzi.
Abarwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri badafite amikoro, nyuma yo kugenerwa ubufasha n’itsinda ryitwa One love family, batangaje ko bibongereye ihumure.
Abasheshe akanguhe bavuga ko babangamiwe n’umuco wadutse mu Rwanda wo kurya inyama mu gihe bari ku kiriyo cy’uwitabye Imana, ibintu bagereranya nko kurya intumbi.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitri w’Intebe riravuga ko ingendo hagati y’Intara ndetse no hagati y’uturere twose n’Umujyi wa Kigali zizakomeza, ikindi ngo ingendo zo kujya no kuva mu turere twa Gisagara, Nyanza na Bugera zizasubukura guhera ejo tariki 30 Werurwe 2021.
Umukecuru witwa Nyirabukara Feresita w’imyaka 90 wo mu kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe anyuranye rufite, arusaba kwirinda kwiyandarika.
Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation kikibanda ku iterambere ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, kirabagezaho intambwe abagore bakiri bato bamaze kugeraho mu buyobozi, mukagikurikira kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6:00 (…)
Gahunda ya Leta yo guhanga imirimo irenga ibihumbi 200 buri mwaka irakomeje nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ariko ngo hakenewe abafatanyabikorwa batuma iyo mirimo ikomeza kubaho.
Imiryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe (ibyiciro byacyuye igihe) yo mu Karere ka Burera, kuva ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, yatangiye gushyikirizwa amabati, bamwe bibabera nk’igitangaza kuba batazongera kuba mu nzu banyagirirwamo.
Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Gasagara mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bahawe, agiye gutuma banoza serivisi zirimo no kubyaza.
Pasiteri Antoine Rutayisire yanenze bamwe mu bayobozi babona ibibazo biteye abo bayobora, aho kubahumuriza no kubishakira umuti ahubwo bagahitamo kubihunga batera umugongo abo bayoboye. Yabivugiye mu isengesho ngarukamwaka ryo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) ritumirwamo abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye bwafashije mu kwirinda ingaruka zikomeye z’icyo cyorezo.
Imiryango ibiri ivuga ko yirukanywe mu mitungo yayo, nyuma yo gusinyishwa ko iguriwe ubutaka bwose kubera kutamenya gusoma no kwandika, ubu ibayeho mu buzima bwo guhingira abandi ngo ibone uko yaramuka.
Abamenyereye kwambuka umugezi wa Yanze hagati ya Kanyinya muri Nyarugenge na Jali muri Gasabo, ntibazongera guhagarika ingendo mu gihe haguye imvura nyinshi kuko bahawe ikiraro kigezweho.
Umugore warokotse Jenoside w’i Cyarwa mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, amaze igihe ahinga mu murima akavuga ko atari azi ko urimo icyobo cyatawemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Burera, baratangaza ko ingengo y’imari ikoreshwa buri mwaka mu bikorwa bigamije kubahindurira imibereho, hari urwego imaze kubagezaho, bakaba batakireberwa mu ndorerwamo y’ubukene no kutagira akamaro, kuko izo miliyoni 70 bemeza ko hari aho zibagejeje mu kwiteza imbere.
Kayitesi Clarisse, rwiyemezamirimo washoye imari mu bijyanye no kongerera agaciro igihingwa cy’ibigori akoramo ifu ya Kawunga akanabibyaza ibiryo by’amatungo, mu gihe cy’imyaka itanu amaze abikora asanga umusaruro uruta ibindi yakuyemo ari ugutinyukira gukora no kuba hari abo yahaye akazi, bakaba batunze imiryango yabo.
Nyuma y’uko abacururiza mu isoko mu mujyi wa Huye bari bemerewe kwishyura 50% y’ubukode bw’ibibanza kuko na bo basigaye bakora rimwe hanyuma bagasiba, ubu baribaza uko baza kubigenza kuko basabwe kwishyura 100% guhera muri Werurwe 2021, hakaba abavuga ko bibaye uko bashobora guhagarika ubucuruzi bwabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko kuba yaragiriwe icyizere na Perezida wa Repuburika cyo kuba muri Guverinoma, abifata nka Kaminuza ikomeye kuri we, aho yemeza ko gukorana na Perezida Paul Kagame bizamufasha kunguka ubumenyi buri hejuru y’amashuri yize.
Ubwo yari amaze kwimikwa ngo abe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, Musenyeri Eduard Sinayobye yabwiye imbaga yaje kumushyigikira ko yabaye nk’Umubyeyi Mariya ubwo yabwirwaga na Malayika Gabuliyeri ko azabyara umwana w’Imana agaterwa ubwoba n’iryo jambo ariko ntahakane.
Umuhango wo kwimika Musenyeri mushya wa Diyoseze ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Werurwe 2021, ubera muri Diyoseze ya Cyangugu uyobowe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józefowicz, wasabye Musenyeri Sinayobye kwitangira Intama yaragijwe.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA mu Karere ka Muhanga uravuga ko hakekwa ko hari imibiri yaba yarimuriwe ahantu hatazwi ku rusengero rwa ADEPR Gahogo.
Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir, ivuga ko ibaye iya mbere muri Kompanyi z’indege zo muri Afurika ikingiye abakozi bayo bose Covid-19. Ibyo ngo bikaba bizatuma igirirwa icyizere ku mugabane wa Afurika.