Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ivuga ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Abo bantu uko ari 27, Polisi y’u Rwanda yabafatiye mu rugo rw’umuturage witwa Mushimiyimana Jacqueline, ruherereye mu Mudugudu wa Busa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye n’abandi bapolisi n’abaturage, ku Cyumweru tariki ya 14 Werurwe 2021 bafashe abasore 3 bafite ibiro 100 by’urumogi bingana n’udupfunyika ibihumbi 54.
Abakirisitu Gatolika bo muri Diyosezi ya Cyangugu, bavuga ko bategereje n’amatsiko menshi itariki 25 Werurwe 2021 yo guha Ubwepisikopi ku mugaragaro Musenyeri watowe wa Cyangugu, Edouard Sinayobye.
Umujyanama mu guteza imbere umugore n’umukobwa muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Antoine Niyitegeka, avuga ko kuba imibare y’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina izamuka atari uko ryiyongereye ahubwo ari uko imyumvire yo kurivuga yazamutse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bashobora kubona amazi meza bagatandukana no kuvoma ibirohwa n’ibiziba.
Abarimu babiri ba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), Narcisse Ntawigenera na Frédéric Mugenzi, ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 bashyize ahagaragara ibitabo banditse bigamije guhugura abana, urubyiruko n’ingo.
Mugisha Gahungu Shadrack wakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda avuga ko yateshejwe imitungo ye yose ndetse n’umuryango akaba acyuye gusa urufunguzo rw’imodoka yari atunze.
Abacururiza ibiribwa mu isoko riherereye muri gare ya Musanze, bahangayikishijwe n’abantu biba ibicuruzwa byabo, abashinzwe gucunga umutekano w’iryo soko bakaba bamwe mu batungwa agatoki.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba hakiri abayobozi mu nzego z’ibanze batumva ububi bw’ibiyobyabwenge bituma bibona icyuho bigakwirakwira mu baturage.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko biyemeje kubyaza umusaruro uburenganzira Igihugu cyabahaye, binyuze mu mishinga yo kwiteza imbere no kuremerana.
Umusaza Munyandinda Pie w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango yahoze ari Burigadiye wa Komini Masango, avuga ko yarokoye Abatutsi 18 yifashishije imbunda yakoreshaga ari umupolisi akaza kwirukanwa akayitorokana.
Umujyanama mu by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Muryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’abana n’uburinganire (Plan International Rwanda), Celine Babona Mahoro, avuga ko igitsina gore kikibangamiwe n’imico n’imigenzo nyarwanda.
Hagumirema Déogratias wo mu Kagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, aratabariza umwana we umaze imyaka 12 afashwe n’indwara idasanzwe, aho bagerageje kumuvuza ubushobozi bwabo bukarangira.
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango Commonwealth w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Patricia Scotland, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije kureba aho imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM igeze.
Imiryango 43 ituye mu Mirenge ya Bugeshi na Mudende yasenyewe n’umuyaga udasanzwe ku mugoroba wok u ya 10 Werurwe 2021.
Ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, abapolisi b’u Rwanda 240 batangiye kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo i Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo.
Mu Kagari ka Nyarutembe Umurenge wa Rugera muri Nyabihu, haravugwa amakuru y’ibendera ry’igihugu ryafatiwe k’ushinzwe umutekano mu mudugudu, hakekwa ko ryajyanyweyo n’umuturage bagiranye amakimbirane.
Abavandimwe babiri, Janvière Niyonshuti na murumuna we Evelyn Mukeshimana, barangije amasomo muri kaminuza bibuka impano yo guhanga imideri bafite kuva bakiri batoya, maze bashinga ateliye ikora imyenda, ku buryo batigeze baba abashomeri.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangije amashuri atanu yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET), yubatswe mu magereza atanu yo mu gihugu kugira ngo abagororwa bahabwe ubumenyi buzazamura imibereho yabo nyuma yo kurangiza igihano.
Mu ijoro ryakeye mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, abagizi ba nabi biraye mu isambu ya Ntamezayino Jean Bosco iri ku buso bwa ari 40 batemagura ibitoki birimo, ibigiye kwera n’ibindi bigiye kwana, hakaba hamaze kubarurwa ibigera kuri 51 byatemwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 u Rwanda rwatangije gahunda yo gukingira impunzi n’abasaba ubuhunzi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bakuwe muri Libya bacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera.
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore wizihijwe tariki 08 Werurwe 2021, usize abenshi mu batuye Akarere ka Rulindo bamwenyura, aho mu muhango wo kuwizihiza, imiryango inyuranye yatahanye inka, intama n’ibiryamirwa.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rishyiraho ikigo gishinzwe ibijyanye n’isanzure (Rwanda Space Agency ‘RSA’), ikemeza ko nigitangira gukora kizazanira inyungu igihugu biciye mu bigo bitandukanye.
Imfungwa n’Abagororwa bo muri Gereza ya Mageragere bashimiye Leta yabatekerejeho ikabakingira Covid19 mu ba mbere mu Rwanda, bakavuga ko yaberetse ko nubwo bagonzwe n’itegeko ariko batari ibicibwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano bwatwitse bunamena ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe, bikaba bifite agaciro ka miliyoni 200 n’ibihumbi 100 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Mu ma saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko, yakuwe mu kidendezi cy’amazi basanga yamaze gushiramo umwuka.
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku ya 7 Werurwe 2021 bafashe abantu 6 bakekwaho gukwirakwiza urumogi mu baturage, bafatiwe mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi n’uwa Rubavu, bakaba barafatanywe udupfunyika 2,610 tw’urumogi.
Batangiriye ku gukusanya amafaranga 50 buri wese, bitabira umwuga wo kuboha ibiseke, uko yiyongeraga na bo bagura ibikorwa ku buryo ubu barenze ku kubigurishiriza ku masoko yo hafi yabo, bakaba babigemura no mu tundi turere tw’igihugu no hanze yacyo, ku buryo bageze ku mitungo y’asaga miliyoni 30Frw.
Bamwe mu bagore bahoze bakora umurimo wo kubunza ibicuruzwa mu mujyi wa Huye (ubuzunguzayi), bakabivamo ku bw’inkunga batewe n’inama y’igihugu y’abagore, barishimira ko ubucuruzi bakora bubabeshejeho neza ugereranyije n’igihe babunzaga ibicuruzwa.