Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, haravugwa urupfu rw’umusaza w’imyaka 80 witwa Nkekabahizi Claver, wishwe n’inka ye ubwo yari mu nzira ava kuyigura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.
Akarere ka Rubavu gateganya gupima abaturage babarirwa mu bihumbi 24 bagatuye mu rwego rwo kureba uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze.
Bamwe mu basilamu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baravuga ko kwizihiza umunsi mukuru w’igitambo (EIDL AD’HA) bidatuma badohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19, kuko nta utabona ubukana icyo cyorezo gifite muri iki gihe.
Ubwo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose barimo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid al Ad’ha, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabifurije umunsi mwiza.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021, yafashe Munyandera Jean Bosco w’imyaka 48, umwe mu bari bamaze iminsi bajya mu kirombe cya rwiyemezamirimo bagacukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Imiryango 2,278 igizwe n’abantu 8,064 yabonaga ibyo kurya ari uko ikoze akazi ka buri munsi mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gicumbi, yatangiye gushyikirizwa inkunga y’ibiribwa irimo umuceri, ifu y’ibigori n’ibishyimbo mu rwego rwo kuyunganira muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Abagize iyo miryango bibukijwe ko urufunguzo (…)
Imiryango 7,190 yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu Rugo ndetse n’ingaruka za COVID-19 yatangiye guhabwa ibiribwa byo kuyigoboka. Ni igikorwa cyatangiye gukorerwa mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare hakaba haherewe ku bari barashyizwe ku rutonde.
Mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 12, basanze amanitse mu giti cya avoka aziritse mu ijosi umwenda asanzwe yambara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangiye igikorwa cyo kugeza ibiribwa ku miryango ibihumbi 13 ikennye, kugira ngo ibashe kubaho inubahiriza amabwiriza ya Guma mu rugo.
Bamwe mu miryango itishoboye yo mu Mujyi wa Kigali barishimira ko ibiribwa barimo guhabwa bigiye kubafasha kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko kuba ntabyo bari bafite byatumaga hari uburyo bayatezukaho bagiye gushaka ikibatunga.
Ubuyobozi bw’uturere tugize Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo bakaba bari muri “Guma mu rugo”, gusa abo baturage bagasaba ko mu gutanga ibiryo ababishinzwe batareba isura cyangwa uko umuntu agaragara kuko ubu birirwa mu ngo bakiyitaho bakagira isuku.
Umunsi mukuru w’igitambo (EIDIL AD’HA), uteganyijwe ejo tariki 20 Nyakanga 2021, ukaba ari umunsi w’ikiruhuko nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, ariko n’ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda bukaba bwasobanuye uko uwo munsi uzizihizwa uyu mwaka, bitewe n’uko ari mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), iratangaza ko iyo hatangwa ibiryo hadatangwa ibyo buri wese yifuza, ahubwo ikiba kigamijwe ari ukugira ngo umuntu abone ibyo arya kandi bimutungira umubiri.
Rukundo Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kajevuba, akagari ka Katabagemu, Umurenge wa Katabagemu yiyahuye yitwikishije essence, akaba yari amaze iminsi asezera ku nshuti ze, bikaba byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.
Akenshi dukunze kumva bavuga ngo uwahohotewe ni agane ikigo ‘Isange One Stop Center’ kimufashe, icyo kigo gifasha abahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse no mu kubona ibimenyetso byifashishwa mu gihe bibaye ngombwa ko hakorwa inyandiko ijyanwa mu rukiko.
Leta yatangiye gutanga ibiribwa ku baturage b’amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’utundi turere umunani turi muri gahunda ya Guma mu Rugo. Mu mujyi wa Kigali, iyi gahunda yatangiriye mu Mirenge 12 ikomereza no mu yindi mirenge.
Ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uwitwa Niyonsaba Marcel w’imyaka 40 na Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 41, bakurikiranyweho kugerageza kugurisha ikibanza kirimo inzu y’umuturage, babikora mu buryo bw’ubwambuzi bushukana bakoresheje inyandiko mpimbano, uwari ugiye kukigura akaba (…)
Banki ya Kigali (BK) yegukanye igihembo nka Banki nziza kurusha izindi mu Rwanda, mu bihembo bitangwa na “Euromoney Awards for Excellence 2021”.
Abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) baremeye abarokotse Jenoside 16, harimo umunani bahawe inka, n’abandi umunani batewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, nyuma y’uko ubucuruzi bwabo bwahombye kubera Coronavirus.
Abafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Karere ka Ruhango baravuga ko bemera ko bakoze amakosa yo gusuzugura ubuyobozi kandi Imana ari yo ishyiraho abayobozi.
Abaturage biyita ‘Abagorozi’ babarirwa muri 38 bafatiwe ku musozi basenga ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Umusozi abo Bagorozi basengeragaho, uherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mbyo, Umurenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera.
Abantu 10 muri 239 bafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango basanganywe ubwandu bwa Covid-19. Inzego z’ubuzima zikaba zafashe umwanzuro wo gushyira abafashwe bose mu kato k’iminsi itanu kugira ngo hafatwe ibizamini byimbitse ku baba banduriye muri ayo masengesho, cyangwa mu (…)
Abakora akazi kazwi nk’ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali basanga Guma mu Rugo ari ngombwa kubera ko imibare mishya y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka mu buryo buteye ikibazo, gusa ngo batewe impungenge n’imibereho yabo muri iki gihe.
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere umunani n’Umujyi wa Kigali byashyiriweho gahunda ya Guma mu Rugo, nyuma y’uko bigaragaye ko utwo duce twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Ku munsi wa mbere wo kubahiriza izo ngamba mu mujyi w’aka Karere nta rujya n’uruza rw’abaturage rwahagaragaraga, bikagaragaza ko abaturage bubahirije (…)
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko uduce tuzabonekamo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 nyuma yo gupima abatuye Umujyi wa Kigali, tuzafatirwa ingamba zihariye mu gihe abandi bazaba basubiye mu kazi (bavuye muri Guma mu Rugo).
Abinyujije mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa mushiki we witwa Uwimbabazi Nadège wazize icyorezo cya COVID-19, nk’uko Meya Richard yabisobanuye.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU), kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, bafashe uwitwa Uwimaninyeretse Innocent w’imyaka 35, yafatanywe ibicuruzwa bya magendu ari byo ibitenge icyenda, imifuka 4 yuzuyemo imyenda ya caguwa n’umufuka wuzuyemo inkweto za caguwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, wari umunsi wa nyuma ubanziriza Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani. Ni umunsi waranzwe n’urujya n’uruza rw’abakora ingendo hirya no hino, abahaha, abashaka amafaranga mu mabanki, ariko by’umwihariko benshi bakaba bagerageje gukora ingendo berekeza aho bashaka ko (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero n’urubyiruko rwawo, bahamya ko amateka y’Umurenge wa Nyange ari icyitegererezo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abahoze ari abasirikare bakuru mu mutwe wa CNLD Ubwiyunge yaje kwifatanya na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina bikabyara impuzamashyaka MRCD-FLN, ari na yo yagabye ibitero mu Rwanda, Nsanzubukire Felien na Munyaneza Anastase, basabye kurekurwa bagasubizwa mu buzima busanzwe.