Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, baravuga ko kuba Leta yafashe icyemezo cya Guma mu Rugo mu karere kabo, batigeze batungurwa mu gihe ngo bakomeje kubona ubwiyongere bukabije bw’abandura Covid-19 muri ako karere.
Guhera ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga kugera ku wa Kane tariki 22 Nyakanaga 2021, u Rwanda ruzakira Abayobozi b’Imijyi itandukanye y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (AIMF).
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatangiye igikorwa cyo gushyikiriza telefone zigezweho (smartphones) abayobozi b’imidugudu hagamijwe kuborohereza akazi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kudafata ibyemezo bihubutse bihutaza abaturage, ariko na none n’abaturage bakumva ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Cociv-19 biri mu nyungu zabo.
Abahagarariye abafite ubumuga basanga hakwiye kubaho abahagarariye inyungu z’abafite ubumuga mu tunama dutanga amasoko mu bigo bitandukanye, kuko ari byo byafasha mu kubaka inyubako zitabaheza.
Abagore bakoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi baratangaza ko abashoramari n’abikorera bakwiye kwibuka ko hakenewe uburinganire mu ikoranabuhanga, kugira ngo gahunda ya Leta y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga igerweho.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ku ngamba nshya zo kurwanya Covid-19 cyabaye ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, Abayobozi bo nzego z’ubuzima, abo muri Minisiteri zitandukanye ndetse na Polisi, bagize ibisobanuro batanga bijyanye n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 14 Nyakanga yafatiwemo n’ingamba zo gushyira Umujyi (…)
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatandatu cy’impunzi 133 zivuye mu gihugu cya Libya. Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yemeje ko zageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko nyuma y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021 igafata ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 harimo no gushyira uduce tumwe muri Guma mu Rugo, Resitora zitegura amafunguro atwarwa n’abakiriya cyangwa kuyabashyira bitemewe.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ku bari mu kaga, ritangaza ko ryatabaye umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba mu Kagali ka Nyarushyamba, umudugudu wa Makoro wahagamye mu giti akakivunikiramo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Lt. Col. Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko bizeye ko gahunda ya Guma mu Rugo yashyiriweho Umujyi wa Kigali n’uturere umunani tubonekamo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 izabugabanya ku kigero cya 75%.
Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC) bw’igihugu iravuga ko muri gahunda ya Guma mu Rugo izatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 17 Nyakanga 2021 mu bice bimwe by’igihugu, habaruwe imiryango ibihumbi 211 izitabwaho mu rwego rwo kubafasha kubahiriza ingamba nshya zo kwirinda Covid-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yiteguye gukora ibishoboka mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo ingamba nshya zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri zijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zubahirizwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abo mu miryango irimo umuntu umwe cyangwa babiri barwaye Covid-19, kudasohoka ngo bajye guhura n’abandi bantu kuko na bo bashobora kuba baranduye n’ubwo baba bataripimisha, inzego zibishinzwe zigashyiraho uburyo bwo kubafasha kubaho.
Raporo ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2021, yagaragaje ibyangijwe n’imitingito mu Karere ka Rubavu, kubisana ndetse no gusimbura ibyangiritse burundu bikazatwara 91.430.692.000 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Abarwariye Covid-19 mu bice bitandukanye bigize Umujyi wa Kigali, barishimira uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babakurikirana umunsi ku wundi bikabafasha koroherwa bakanakira vuba.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye, by’umwihariko ingamba zigamije gukumira ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19. Iyo nama yashyize Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 muri gahunda ya Guma mu Rugo guhera (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ayoboye inama y’Abaminisitiri hifashishijwe ikoranabuhanga. Iyi nama irasuzumira hamwe ingamba zihariye zo kwirinda COVID-19.
Ntibikunze kubaho ko Padiri agirwa Umwepisikopi afite imyaka iri munsi ya 40, ariko Musenyeri Ntihinyurwa Thadée wizihiza Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti ni umwe mu bapadiri baciye ako gahigo, nyuma y’uko ahawe inkoni y’ubushumba afite imyaka 39.
Abacururiza mu mujyi wa Muhanga baravuga ko kuba hari abashyiriweho inyuguti zibasaba gukora kuri 50%, ahandi ntizihashyirwe bagakora buri munsi ari akarengane kandi amabwiriza yo kwirinda Covid-19 akwiye kubahirizwa kuri bose.
Inkoko ibihumbi umunani zorojwe abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Vilage), ziratanga icyizere mu guteza imbere abo baturage, aho uwo mushinga witezweho kubinjiriza agera kuri miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe kitarenze amezi atatu.
Umugabo wamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka, yarafashwe akaba ategereje gushyikirizwa urukiko.
Abaturage bakoresha amazi y’idamu ya Nyagashanga bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kurwara inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi inka zikandagiramo, zigatamo amase ndetse n’abana bakirirwa bayogeramo, cyane ko nta yandi mazi meza baragezwaho.
Mu Karere ka Gisagara hari abaturage binubira kuba barangirijwe imyaka ahashinzwe amapironi atwara insinga z’amashanyarazi, hakaba hashize igihe kirenze umwaka batarishyura ndetse hakaba hari n’abategereje imyaka itatu.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 ahagana saa tatu z’ijoro, abapolisi bakorera mu Karere ka Gicumbi muri sitasiyo ya Rutare bafatiye abantu 17 mu rugo rwa Ntezimana w’imyaka 37, utuye mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kiziba, Umudugudu wa Rwingwe.
Abasore batatu bakurikiranywe bakekwaho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 19.
Hakizimana Eric w’imyaka 13 y’amavuko yifitemo impano yo kubaka inzu z’ubwoko butandukanye akoresheje ibikarito ku buryo byamufashije kwiyishyurira umwaka wose w’amashuri hamwe n’ibikenerwa ku ishuri byose.
Imwe mu miryango ituye mu Mujyi wa Kigali iratangaza ko kutihanganirana ari impamvu ikomeye ituma mu miryango hakomeje kurangwamo amakimbirane ndetse no kwiyongera kwa za gatanya gusigaye kugaragara hagati y’abashakanye, hakaba abavuga ko biterwa n’uko nta muranga ukibaho.
Ku itariki ya 11 Nyakanga 2021 ni bwo abagore 24 bafatiwe mu rugo rwa Nyiramafaranga Epiphanie w’imyaka 52, abo bantu bakaba bari mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa wa Nyiramafaranga witegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka, nyuma bagiye gupimwa Covid-19, batatu muri bo bayibasanga.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi butangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gukingira abantu bagera ku bihumbi 11,500 biganjemo abafite imyaka 55 kuzamura, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora mu nganda n’abandi bafite ibyago byo kwandura vuba no kwanduza abandi.