Kuva tariki ya kabiri kugeza tariki eshatu Kanama 2021, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko (state visit) rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Suluhu agiriye mu Rwanda kuva agiye ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu 2021, asimbuye Dr. John Pombe Magufuli witabye Imana.
Nsekarije Jean damascène w’imyaka 35 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa inkoni n’umushumba w’inka, akaba yari agiye kumubaza impamvu yamukubitiye umwana.
Abanyamakuru baributswa kubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, by’umwihariko igihe batangaza inkuru zerekeye abana, cyane cyane izivuga ku bana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Imiryango 550 yo mu Karere ka Rubavu yari imaze imyaka icumi itangira ibyangombwa by’ubutaka yabishyikijwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, guha u Rwanda abarimu bigisha ururimi ry’Igiswahili mu mashuri.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bifuza gukora urugendoshuri ahari abarwayi ba Covid-19 kuko byabafasha kurushaho kumenya ubukana bwayo.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasohoye amabwiriza mashya agenga Resitora, Hoteli ndetse n’ubukerarugendo muri rusange.
Kuri uyu wa 3 Kanama 2021, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, bajya gusura inganda zirimo urutunganya amazi, amata n’imitobe rwa Inyange Industries rukorera ku Murindi mu Murenge wa Masaka w’Akarere ka Kicukiro.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere witwa Bizumuremyi Ali Bashir, ku mishinga imwe n’imwe y’Akarere itaragenze neza.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Samia Suluhu wa Tanzania bavuze ko biteguye gukorana mu kongera kuzamura Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse n’ubukungu bw’uwo Muryango bwasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), ruratangaza ko hategerejwe Igazeti ya Leta kugira ngo abahawe imabazi na Perezida wa Repuburika, n’abasabye gufungurwa by’agateganyo barekurwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021, mu masaha ya mu gitondo, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus Hiace yari iri imbere ya gare ya Nyamata, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, bikavugwa ko yari itwaye ibicuruzwa bitemewe.
Uruzinduko rwa Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku matariki ya 02 na 03 Kanama 2021, ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu Rwanda no mu mahanga, dore ko ari rwo rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yatangira kuyobora Tanzania muri Werurwe uyu mwaka wa 2021 asimbuye Dr. John Pombe Magufuli wari (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Kanama 2021, Polisi yerekanye umushoferi witwa Wibabara Jean Claude w’imyaka 28, yafashwe ku itariki ya 01 Kanama 2021 saa yine z’ijoro atwaye abantu yitwaje uruhushya yahawe rwo kujya ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali.
Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri guhera kuri uyu wa 02 Kanama 2021, yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame, bayobora isinywa ry’amasezerano atandukanye hagati y’ibihugu byombi.
Abatuye n’abakorera mu Mujyi wa Kigali baravuga ko bagiye kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo batazasubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Mu Kagari ka Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, hari abaturage bavuga ko hari insoresore zababujije umutekano kubera guhora zibiba, bakaba bifuza ko zakurwa mu baturage.
Mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane ahahurira abantu benshi, hagaragara urubyiruko rw’abakorerabushake bagenda bibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wari utegerejwe mu Rwanda yamaze kugera i Kigali, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ubuyobozi bw’ishuri rya ESECOM Rucano mu Karere ka Ngororero buratangaza ko ibyavuzwe ko abanyeshuri b’icyo kigo na bagenzi babo bafungiye kwigaragambya atari byo, ahubwo bazize imyitwarire mibi.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aratangaza ko n’ubwo ingendo zihuza Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara zemewe, Gare ya Muhanga ikomeza gufungwa kubera ko iri mu Murenge washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Kuri iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021, ubwo abatuye Kigali n’utundi turere bari bavuye muri “Guma mu Rugo” y’ibyumweru birenga bibiri, amaduka n’amasoko byafunguwe ariko abakiriya baba bake, abagenzi na bo bakagaragaza ko babuze imodoka zibatahana iwabo mu Ntara.
Umuyoboro w’amashusho ya video wa Kigali Today ukorera kuri YouTube, ukomeje kwaguka, dore ko umubare w’abawugana (Subscribers) ukomeje kwiyongera, aho kugeza ubu abamaze kuwiyandikishaho bageze ku bihumbi 500.
Abaturage b’Umujyi wa Kigali n’abo mu turere umunani ari two Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, bashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo guhera tariki 17 Nyakanga 2021 kugeza tariki 31 Nyakanga 2021.
Abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bashyikirije ibiribwa abo mu Murenge wa Rubavu, umwe mu mirenge yahuye n’ikibazo cyo kutabona ibiribwa bihagije mu Karere ka Rubavu.
Inama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu tariki 29 Nyakanga 2021, yemeje ko gukoresha utwangombwa tw’udupapuro twatangwaga ku mupaka tuzwi nka ‘Jeton’ ku baturage bambukiranya umupaka bigiye kongera gukorwa ndetse, abari muri iyo nama basaba ko imisoro itanditse yakwa abakoresha umupaka (…)
Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri iteranye ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, igakuraho gahunda ya Guma mu rugo, yaherukaga gushyirirwaho Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali, abatwara abagenzi ku magare na moto bo mu Karere ka Musanze, ni bamwe mu bishimiye gusubukura imirimo, aho bafite intego yo kurushaho gukaza ingamba (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021 yafashe imyanzuro irimo uwo kongera kwemera ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021, yagize Yolande Makolo Umuvugizi wa Guverinoma muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Iyi Minisiteri iyoborwa na Dr Vincent Biruta wari n’Umuvugizi wa Guverinoma.