Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyimazemo iminsi ivuyeho.
Ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Karama, Nyamiyaga, Gacurabwenge, Kayenzi na Runda byageze ku musozo, uyu muyoboro ukaba witezweho kugeza amashanyarazi mu ngo zitarayabona muri iyi Mirenge, ndetse ingo nyinshi mu ziteganyijwe kuyahabwa zikaba zatangiye gucana.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyimazemo iminsi ivuyeho.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangarije Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS/CEEAC) ko u Rwanda rurimo kuvugurura amategeko y’ubucuruzi yarwo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza muri uwo muryango no mu Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).
Ku 25 Nyakanga 2021 nibwo umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye batangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Malawi, ku ya 26 Nyakanga 2021, uwo muyobozi yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko burimo kwiga uko bwabonera ibyo kurya abaturage bashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Bamwe mu ngimbi n’abangavu bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’itegeko ritabemerera kuba bakwijyana kwa muganga bagahabwa serivisi yo kuboneza urubyaro badaherekejwe n’ababyeyi, bakifuza ko byahinduka bakajya babikora ku giti cyabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ibi bikaba ari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Hari abakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi i Huye bataha mu Murenge wa Mukura binubira kutemererwa gutambuka mu Murenge wa Tumba, washyizwe muri Guma mu Rugo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, ahagana saa sita z’amanywa u Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2020 mu Murenge wa Ruheru, ku ishyamba rya Nyungwe.
Abikorera mu Karere ka Muhanga bari muri gahunda ya Guma mu Rugo barifuza ko isaha yo gufunga ya saa saba (13:00pm) yakwigizwa inyuma, kuko abakiriya baba bakibagana kandi hari ibicuruzwa bibahomberaho birimo ibyo kurya.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021, abaturage bo mu Mudugudu wa Rwagitanga batishoboye bahawe ibiribwa bibafasha muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu tugari twa Buringo na Kabumba bateguye ibikorwa byo gufasha abaturanyi babo barwaye Covid-19 babahingira, kugira ngo batazasigwa n’igihe cy’ihinga.
Abaturiye n’abitegura gukorera imirimo itandukanye mu gakiriro gashya k’Akarere ka Musanze, barishimira ko kagiye kubabera isoko y’imirimo, bibakure mu bukene baterwaga n’ubushomeri.
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, baribaza impamvu batagerwaho n’ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Guma mu Rugo, mu gihe ubuyobozi bwo buvuga ko abatoranyijwe bagomba kubihabwa byabagezeho.
Mu gihe Raporo ya buri munsi ya Minisiteri y’Ubuzima imaze kugaragaza Akarere ka Gicumbi ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umujyi wa Kigali, Ubuyobozi bw’ako karere bwemeza ko kimwe mu byazamuye iyo mibare, harimo n’urupfu rw’umusaza wazize Covid-19 ayita maralia, aho yanduje benshi mu bazaga kumusura no mu bagiye kumushyingura.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe abantu biganjemo urubyiruko 73, barimo n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
U Rwanda rwatangaje ko rudakoresha ikoranabuhanga ry’Abanyayisirayeli ryitwa Pegasus mu kuneka abaturage barwo, cyangwa abanyamahanga barimo n’abayobozi mu bihugu bya Afurika.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, basanga urwego rw’Amasibo (Community Groups) begerejwe, rwaragize uruhare rukomeye mu irerambere ryabo, cyane cyane mu kugabanya amakimbirane mu ngo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi batatu bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko ntawe uri muri Guma mu Rugo mu Ntara y’Amajyepfo uzicwa n’inzara biturutse ku kutabasha kujya gukora.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, akomeje uruzinduko rw’akazi arimo mu gihugu cya Malawi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, akaba yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi rya Zomba riherereye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuba zaratangiye guha Afurika inkingo za Covid-19 muri gahunda ya COVAX, avuga ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko icyo gihugu kizanifatanya na Afurika muri gahunda yo kwishakira inkingo zayo.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bafashe abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bari bakoresheje ibirori banywa inzoga ndetse barimo gusakuriza abaturanyi.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yujuje ingoro igenewe guturwamo na Arikiyepiskopi ugeze mu kiruhuko cy’izabukuru i Jali mu Mujyi wa Kigali.
Irasubiza Chris (nyakwigendera) ni umwe mu mpanga ebyiri zabyawe na Mutezimana Venantie wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Irasubiza akaba yari amaze imyaka irenga ibiri arwana n’ubuzima kubera ikibazo cy’umutima wari umaze kuzamo imyenge itatu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bufatanyije n’abaturage, bakusanyije inkunga yo gushyikiriza abarwayi 68 ba COVID-19 barwariye mu ngo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buratangaza ko mu gihe cy’umwaka abana 240 bakuwe mu buzima babagamo mu muhanda bagasubizwa mu miryango, kuri ubu 117 muri bo bakaba baramaze gusubira mu ishuri.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko gahunda yo kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Musanze n’inkengero zawo, ari intambwe nziza, yitezweho kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi abaturage bari bamaze igihe kinini bahanganye na cyo.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bagizweho ingaruka na gahunda ya ’Guma mu rugo’, bahawe inkunga y’ibiribwa, yatanzwe n’Akarere ka Nyagatare ikaba yaje ari igisubizo ku bibazo byagaragajwe na bamwe mu banyeshuri babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.