Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), iratangaza ko umuti urambye wo guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ugomba guturuka ku burere ababyeyi baha abana b’abakobwa n’abahungu bakivuka.
Ubuyobozi bw’ikigo cya ICPAR gishinzwe guteza imbere ubunyamwuga mu bacungamari, butangaza ko u Rwanda rufite icyuho mu bakora icungamari b’umwuga, kuko abahari batagera kuri 10% by’abakenewe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahagaritse ku mirimo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa KCB Group, Andrew Wambai Kairu n’itsinda ayoboye, aho baje i Kigali mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro BPR Bank, nyuma y’aho Banki y’Abaturage y’u Rwanda yihurije na KCB Rwanda.
Mu kurushaho kwimakaza isuku no gukebura abatarayigira umuco, abaturage bo midugudu itandukanye igize Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bamaze igihe barishyiriyeho gahunda yo kujya bazenguruka mu ngo bagenzura isuku, aho urugo basanzemo umwanda bafatanya gukebura nyirarwo, bakanamukorera isuku, barangiza bakamuca (…)
Padiri Jean Paul Ndikuryayo uyobora College Saint-Ignace, ishuri riherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho guhanisha umwana kumukubita bikabije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu butangaza ko umuhanda Mukamira-Ngororero-Muhanga utari nyabagendwa kubera inkangu yawufunze ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022.
Uruganda rwa SteelRwa rukora ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi ruherereye mu Karere ka Rwamagana, tariki 04 Gicurasi 2022 rwageneye ako karere inkunga y’amabati 700 azafasha mu gusakara inzu z’abatishoboye.
Impuguke mu gusesengura ibijyanye n’Itangazamakuru mu Rwanda zivuga ko uyu mwuga waba urimo gutakaza abawufitemo uburambe, kuko ngo bawureka bakajya gushinga imbuga nkoranyambaga zidakora kinyamwuga.
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yitabiriye inama y’ubukungu yahuje ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (ECCAS), iyi nama ikaba yarabereye mu murwa mukuru Kinshasa, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Mu bantu 41 bagejeje ibibazo byo kutabona ibyangombwa by’ubutaka ku Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, barindwi ntibazabihabwa kuko ngo ari ubutaka bashaka gutwara Leta.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 12, y’inzengo z’ubuyobozi zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bya Afurika, yavuze ko ruswa igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatuye isi.
Abakuze mu Murenge wa Rwimiyaga baranenga urubyiruko kutitabira ibikorwa by’umuganda rusange, nyamara aribo batezweho guteza imbere Igihugu.
Akarere ka Rubavu kasabye Inama Njyanama yako ko abaturage bafashe inguzanyo ya VUP bakaba barananiwe kuyishyura basonerwa, na yo isaba ko habanza gukorwa igenzura ryimbitse ku mpamvu zatumye batishyura.
Ku wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko yo muri Zambia, zatangiye urugendoshuri rw’iminsi irindwi mu Rwanda, aho ziteganya kwigira byinshi ku bijyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho mu burezi, ahanini bwifashisha ikoranabuhanga.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abinyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid Al-Fitr.
Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yahamagariye Abayisilamu bo mu Ntara y’Amajyaruguru kwimika umuco wo kugandukira Imana, baharanira kurwanya ikibi, kugira ngo babashe kubaho, bagendera kuri gahunda nzima ari nako buzuza inshingano z’ibyo basabwa gukora mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Umusaza Sentama John wo mu Kagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko agiye kongera korora inka nyuma y’imyaka 28 ize zinyazwe n’interahamwe n’abasirikare ba Leta y’abatabazi (EX-FAR).
Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, Abayisilamu bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr, usoza igisibo cya Ramadhan, bakaba bishimiye kwizihiza uyu munsi bateraniye hamwe nyuma y’imyaka ibiri batabikora.
Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint Germain (PSG), Kehrer Thilo na Julian Draxler hamwe n’imiryango yabo bari mu Rwanda, ku Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe, mu mpera z’icyumweru gishize yafashe abantu bane bacyekwaho gukwirakwiza udupfunyika 1,688 tw’urumogi mu bice bitandukanye.
Abubatsi 63 bakorana na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) bahawe ibyemezo by’ubumenyi bwo kubakisha amatafari akorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘RowLock Bond technology’ nyuma y’uko bari bamaze iminsi itanu babihugurirwa.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022, yemeje ko ku wa Mbere tariki ya 2 no ku wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2022 ari iminsi y’ikiruhuko.
Kuri uyu wa 30 Mata 2022, Gahekire Frederick warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, watemewe inka mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 28, abikorera bo mu Karere ka Nyagatare (PSF) bamushumbushije inka ebyiri.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yatangaje ko ku Kabiri tariki ya 03 Gicurasi 2022, ari umunsi w’akazi nta kiruhuko gihari, nk’uko benshi babitekerezaga nyuma y’uko iminsi ibiri y’ikiruhuko ihuriranye.
Abaturage batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bananiwe gukura munsi y’ubutaka abana babiri bagwiriwe n’inkangu, kubera ko n’ubu ubutaka bukomeje kuriduka, ubuyobozi bukaba bwabagiriye inama yo kuba babihagaritse hakazabnza kumuka.
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yanenze abakomeje kwangiza umubiri wabo bakoresha amavuta yangiza uruhu, aho yagaragaje ko bakomeje kuyakura mu buhugu bihana imbibi n’u Rwanda, bayinjiza mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, yitabiriye Kongere Nkuru y’uwo muryango yabereye muri Kigali Arena, akaba yavuze ko Abanyarwanda bahaganye no kubaho, kandi ko bagomba kubaho byanze bikunze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana, binyuze mu biganiro n’abaturage bizakorwa biciye mu cyumweru cyahariwe Umujyanama.
Ku wa Kane tariki ya 28 Mata 2022, abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), bafashe uwitwa Ndayishimiye Theophile na Murengera Narcisse, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.