Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye ko abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za RDC barekurwa bagasubizwa u Rwanda.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yabwiye Itangazamakuru ko mu gihe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zifatanyije na FDLR zakomeza kugaba ibitero ku Rwanda, rutazarekeraho kwirwanaho.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kivuga ko kimaze gusana no kubaka imiyoboro y’amazi itandukanye hirya no hino mu gihugu, harimo uwa Kamfonyogo waruhuye abaturage bo mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma, imvune bahuraga nayo bajya kuvoma amazi mu mibande n’ibishanga.
Imiryango 13 ifite abana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu yasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni yo yashyikirijwe inzu n’Ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga (NUDOR), ku bufatanye na Caritas Rwanda, inzu zatwaye Miliyoni 48Frw.
Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, Ikigo cy’Ubwishingizi (BK General Insurance) hamwe n’icy’ikoranabuhanga (BK Techouse), byatangaje ko byungutse Amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 na miliyoni 600 (angana n’amadolari miliyoni 15.3$) mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2022, akaba yariyongereho 40% ugereranyije (…)
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo biyemeje kubakira abatishoboye, mu rwego rwo gufasha imiryango idafite amacumbi ariko no kuba bandebereho nk’abagiriwe ikizere n’abaturage. Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirenge 14 n’abajyanama mu Nama Njyama y’Akarere 17.
Abagize urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) basannye inzu 25 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Imiryango 14 y’Abasigajwe inyuma n’amateka b’ahitwa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, irishimira kuba yaratujwe mu nzu zigezweho ikuwe mu zari hafi kubagwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ingabire Assoumpta, atangaza ko iyo politiki imwe mu Gihugu ipfuye, n’izindi zipfa kuko imirongo ya politiki ngari y’Igihugu yuzuzanya.
Imbogo yaturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ubwo yari igeze mu bice by’umujyi wa Musanze, yari ihitanye Umukuru w’Umudugudu Imana ikinga akaboko, nyuma iza kuraswa irapfa kuko kuyisubiza mu ishyamba byari byananiranye.
Itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda (RDF) bagera ku 150 n’abapolisi 36, boherejwe muri Uganda kwitabira imyitozo ngarukamwaka ihuza inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yiswe “Ushirikiano Imara 2022”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko abana 454 b’abangavu aribo batewe inda zitateguwe kuva muri 2019/2020 kugeza mu ntangiriro za 2022, ahanini ngo bigaterwa n’uko benshi muribo nta makuru baba bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Nyuma yo kubona iterambere u Rwanda rugenda rugeza ku mfungwa n’abagororwa, Hakuzimana Abdul Rashid arifuza ko yakwigirayo indimi, nawe akazafungurwa hari ubumenyi akuyeyo, akanemeza ko aho bafungiye bafashwe neza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, hacukurwa cyangwa hasiburwa imirwanyasuri, gusibura inzira z’amazi no gucukura ibinogo biyafata.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, bubinyujije mu itangazo bwagaragaje ko ubwo ingabo za FARDC zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR, tariki ya 23 Gicurasi 2022 barashe mu Rwanda mu Karere ka Musanze ahitwa mu Kinigi hakomereka Abaturage ndetse hasenyuka inzu.
Abarerewe mu kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara bibutse Padiri Fraipont Joseph Ndagijimana, washinze ikigo cy’abafite ubumuga butandukanye, HVP Gatagara, wabasubije ubuzima mu gihe imiryango yabo yabanenaga ikabita abateramwaku, abandi ikabahisha cyangwa bakanicwa.
Mu rwego rwo kwitegura inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatandatu, abitabiriye imurikabikorwa ribera i Kigali, basabwe kuzakira neza abazitabira iyo nama babaha serivisi nziza kandi yihuse.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, akomeje uruzinduko mu turere tunyuranye tugize Intara y’Amajyaruguru, muri gahunda yo kurebera hamwe ishyirwa mu ngiro ry’ingingo ya gatatu yafatiwe mu nama ya 14 y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yasabaga imikoranire y’inzego zitandukanye mu (…)
Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bari bakirererwa mu kigo ADAR-Tubahoze, barifuza ko mbere yo gusubizwa abana babo ngo babirerere, babanza gusurwa kuko babona bizabagora kubitaho.
Perezida Paul Kagame, yohereje ubutumwa bw’akababaro kuri Perezida n’abaturage ba Sénégal, nyuma y’inkongi y’umurimo yibasiye ibitaro bya Mame Abdou Aziz Sy Dabakh, igahitana impinja 11 zari zikimara kuvuka.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba abajyanama n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru, kurushaho gufatanya n’abaturage mu kubakemurira ibibazo.
Ndagijimana Dominique yatewe n’intozi mu nzu acururizamo, mu kuzitwika umuriro yakoreshaga ufata ibicuruzwa birashya birakongoka.
Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bibazo biri mu micungire y’ubutaka mu Rwanda, abagize ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’umuturage (Rwanda Civil Society Platform – RCSP), ndetse na bamwe mu bahagarariye inzego za Leta, bagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo tariki 25 Gicurasi 2022, mu rwego (…)
Akarere ka Kicukiro kashyize mu barinzi b’Igihango uwitwa Mukancogoza Esperence, wari ufite imyaka 24 y’ubukure mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko yabashije kurokora umuryango w’abantu 10 bari bamuhungiyeho i Masaka muri Kicukiro, baturutse i Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.
Abaturiye ikiyaga cya Nyirakigugu giherereye mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, batewe impungenge n’amazi y’icyo kiyaga akomeje kubasanga mu ngo zabo, bagasaba ubuyobozi bw’akarere gukora umuyoboro wayo, cyangwa bakabafasha kwimuka kuko babona ko ubuzima bwabo buri kaga.
Abatuye mu Kagari ka Nyabisagara mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batangiye kwiyumvamo iterambere babikesha gahunda zibafasha guhindura imyumvire.
Abantu 735 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo, bazanwe mu Rwanda nyuma yo gufatwa n’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC), basoje amahugurwa y’icyiciro cya 67 bamazemo imyaka irenga ibiri, bakaba bishimiye gusubira mu miryango yabo.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, yahereye ku bisasu biheruka kugwa ku butaka bw’u Rwanda, bigakomeretsa bamwe mu baturage ndetse bikanangiza ibyabo, abizeza ko ibyo bitazongera kubaho, kandi ko bakwiriye gukomeza ibikorwa byabo bumva batuje kandi batekanye, kuko ingamba zashyizweho mu kubungabunga (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukomeje uruzinduko arimo i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye ihuriro mpuzamahanga ngarukamwaka ku Bukungu, yagiranye ibiganiro mu bihe bitandukanye na Perezida wa Malawi Lazarus Chakwela na Emmarson Mnagagwa wa Zimbabwe.
Inyubako igezweho y’imikino yari imenyerewe ku izina rya Kigali Arena, yamaze guhindurirwa izina yitwa ‘BK Arena’.