Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye ubutumwa abapolisi 240 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije (…)
Ku wa Gatanu tariki ya 15 Mata 2022, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryahuguye abakozi bunganira Akarere mu gucunga umutekano bazwi nka DASSO ku kwirinda no kurwanya inkongi, bahuguriwe mu nzu iberamo inama y’Akarere ka Nyabihu, iherereye mu Murenge wa Mukamira, Akagali ka (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, yakiriye itsinda ry’Abaminisitiri baturutse muri Angola, bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb. Tete Antonio.
Umunyamakuru ucukumbura akaba n’umwanditsi w’Umwongerezakazi, Linda Melvern, avuga ko abahakanyi bashaka guhindura Jenoside ingingo yo kugibwaho impaka, aho kuyifata nk’igikorwa nyakuri cyaranze amateka.
Uwamahoro Angélique wiswe n’ababyeyi be Munganyinka, nyuma y’imyaka 28 atazi umuryango avukamo, yongeye kubona se na nyina batandukanyijwe na Jenoside mu 1994.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Rubavu, batangije ibikorwa byo kuvana mu muhanda abana n’urubyiruko rw’inzererezi rugaragara mu mujyi wa Gisenyi.
Mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bakomeje gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ikaba ishobora kuba yarubakirwaho n’umuturage.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Kwizera Evariste wamenyekanye cyane muri 2019, ubwo yashakanaga na Mukaperezida Colthilde bivugwa ko yaba amurusha imyaka 27, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri Sitasiyo ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.
Ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, Polisi yafashe abagabo bane bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byifashishwa mu kubaka iminara y’itumanaho bifite agaciro ka Miliyoni 11.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi ndetse ishobora kuba inarenga, irinze ishira mu matwi ya benshi mu batuye mu Karere ka Musanze n’abakagenderera, humvikana inkuru z’imishinga inyuranye, ibumbatiye iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, bakishimira ko harimo imwe n’imwe igenda ishyirwa mu bikorwa, ariko hakaba n’indi (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, arizeza abaturage b’imirenge ya Mugesera na Rukumberi n’abandi bahegereye, ko mu minsi ya vuba icyombo cyabafashaga guhahirana n’abo mu Karere ka Rwamagana kizaba cyatangiye gukora, kandi n’abakigendamo bafite ubwishingizi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, zatahuye ingunguru zirindwi zuzuye inzoga z’inkorano mu rugo rw’uwitwa Karekezi Théogène.
Polisi y’u Rwanda, iratangaza ko yataye muri yombi, Gasominari Ndahiriwe Jean Claude, wagaragaye akubitira umugore mu ruhame, ndetse na Habimana Faustin bari kumwe.
Ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu cyangijwe n’abagizi ba nabi.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yatanze ikiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, imitwe yombi.
Abagore 100 basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahombejwe na Covid-19, bahawe igishoro n’umuryango Arise and Shine International Ministries (ASIM), amafaranga azatuma bongera gusubukura ibikorwa byabo byari byarahagaze.
Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanga riratangaza ko umuhanda Kigali - Muhanga - Huye wongeye kuba nyabagendwa, nyuma y’ibyumweru bibiri wangijwe n’amazi y’imvura yasenye umuhanda hagati y’isantere ya Ruyenzi na Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda utuntu duto dutuma bica akazi, bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamagabe barifuza ko ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwarushaho kubegera, kugira ngo bafatanye kugeza umuturage aheza bose baba bifuza. Bagaragaje iki cyifuzo mu nama rusange y’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (Jadf) tariki 5 Mata 2022.
Abagize Urwego rwunganira Akarere mu gucunga Umutekano (DASSO) mu Karere ka Musanze, binjiye mu rugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bana, bahereye ku kubaka uturima tw’igikoni no koroza amatungo magufi agizwe n’inkoko zitera amagi, aho kuva ku wa Gatatu tariki 6 Mata 2022, batangiye kubishyikiriza abagore (…)
Perezida Paul Kagame, ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro ikurikira:
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, yayoboye Inama y’Abaminisitiri, nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje aya makuru. Ni inama yitezweho kwiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izijyanye no gusuzuma ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Mu Karere ka Musanze ku wa Gatatu tariki 06 Mata 2022, hasojwe inama yateguwe n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCDP), igamije kunoza igenamigambi rizifashishwa mu mihigo u Rwanda rwahigiye mu nama mpuzamahanga igamije kurushaho guteza imbere abantu bafite ubumuga.
Uwitwa Kwitonda Mubaraka, yafatanwe Litiro 3,500 z’inzoga z’inkorano, bikekwa ko yari akuye mu Karere ka Kayonza, azijyanye mu Karere ka Rubavu.
Abanyamategeko ba Leta barasabwa kurushaho gukoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo zibafashe kurushaho kunoza akazi kabo, hirindwa amakosa amwe n’amwe bashobora gukora bikaba byashora Leta mu manza.
Ikomyo ipakiye umucanga izwi nka Howo, ikoze impanuka mu Karere ka Kamonyi, umanuka ahitwa Gihinga hazwi nko mu Rwabashyashya, igonga imodoka nyinshi, ariko ngo ntiharamenyekana niba hari abo iyo mpanuka yahitanye.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Mata 2022, yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano yo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Akarere ka Kicukiro kamuritse ibikorwa bitandukanye byagizwemo uruhare n’abaturage byiswe Werurwe:Ukwezi k’Umuturage, byarimo n’imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza(CHOGM) iteganyijwe kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), irasaba uturere dufite amasoko yambukiranya imipaka, korohereza abayakoreramo bahuye n’ibihombo mu bihe bya Covid-19.