Mu gihe Abaturarwanda bashishikarizwa kwitabira uburyo bwo kwishyurana bifashishije ikoranabuhanga, abarema isoko ry’Iviro riherereye mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, na bo bavuga ko ubu buryo ari bwiza, ikibazo kikaba amafaranga bakatwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), kirashimwa n’imwe mu miryango y’abafite ababo bagororerwa mu bigo byacyo bitandukanye mu Rwanda, kubera kubafasha kwiyunga hagati yabo n’imiryango yabo, mu kubafasha kandi no kwiyumva mu miryango yabo berekwa ko batatereranwe, nyuma yo koroherezwa kubasura bakaganira.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), irahamagarira abanyamakuru n’abandi bavuga rikumvikana, kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, kubera ko bakurikirwa n’abantu benshi.
Umubyeyi w’abana barindwi witwa Nyirabagenzi Clemence, avuga ko ashobora kwinjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni ku kwezi, abikesha umwuga wo gutaka masaro ku bikoresho gakondo.
Miss w’u Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine, wifatanyije n’urubyiruko rw’Akarere ka Musanze by’umwihariko urwo mu Murenge wa Muhoza n’abandi baturage, mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, yishimiye urugwiro yakiranywe.
Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, ryajyanye abanyeshuri baryo biga iby’imihanda, kwigira ku migenderano (feeder roads) irimo gukorwa mu Karere ka Nyabihu, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma zakozwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho Eric Rwigamba yagizwe Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, ikaba ari Minisiteri nshya.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2022, mu muganda usoza ukwezi, mu Ntara y’Iburasirazuba wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubaka irerero no gusukura imijyi.
Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin, yibukije abaturage b’Akarere ka Nyagatare, ko bafite umukoro wo kubaza inshingano abo bitoreye, ndetse byaba ngombwa bakabasanga aho bakorera.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, arateganya gusura u Rwanda ku itariki 10 -11 Kanama 2022.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kirasaba abafite inganda zikora ibintu bitandukanye zikabishyira ku isoko, kwihutira kukigana bagahabwa ibyangombwa bibemerera kubicuruza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Biruta Vincent, yakiriwe na Emmerson Mnangagwa, Perezida wa Zimbabwe, mu ruzinduko arimo rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro ikurikira:
Akarere ka Nyagatare kungutse umufatanyabikorwa mushya witwa Crystal Connect uzafasha abatishoboye ibihumbi icumi (10,000) kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tari 29 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Nicola Bellomo wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) mu Rwanda, wari uje kumusezeraho nyuma yo gusoza imirimo ye y’imyaka ine.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, avuga ko guta inshingano kw’ababyeyi bamwe na bamwe, ari yo ntandaro y’ikibazo cy’abana bajya mu muhanda.
Ubuyobozi bw’uruganda rubyaza amashanyarazi nyiramugengeri, abaruturiye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bakunze kwita Hakan, ntibwishimira kubeshyerwa kutishyura ingurane, ahubwo ko abarwishyuza bareba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG).
Imiryango isaga 4,000 yo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kageyo, niyo imaze gubabwa icyiciro cya mbere cy’inkunga ya Leta, igamije kubakura mu bukene yiswe (Give Directly), ayo mafaranga akaba atishyurwa.
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), buratangaza ko bwifuza kugeza kuri 90% by’abakiriya bayo, bahabwa serivisi bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Uwari umwami akaba n’Intwari y’Imena y’u Rwanda, Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa, yatanze (yapfuye) ku itariki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura (Usumbura) mu Burundi, atabarizwa (ashyingurwa) i Mwima mu Karere ka Nyanza ku wa 28 Nyakanga 1959.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, yitabiriye inama ya Kabiri idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, y’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika.
Perezida w’Inteko Inshinga Amategeko umutwe wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye, avuga ko mu myaka ibiri n’igice basigaje muri manda yabo, bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu gusura abatura no kubegera, hagamijwe kumenya uruhare bagira muri gahunda n’ibindi bikorwa bagenerwa, n’ibibazo bahura nabyo kugira ngo babone ibyo (…)
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza, Nadine Kayitesi, avuga ko kwigisha abangavu gutinyuka no kwigirira icyizere byatumye inda z’imburagihe zigabanuka.
Mu mwaka w’ingengo y’imali wa 2021/2022, ingo zirenga 2638 zo muri aka Karere zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izisaga 2750 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibi byatumye umubare w’ingo zifite amashanyarazi muri aka Karere wiyongera ugera kuri 62%.
Umuryango urwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina(AHF) ufatanyije n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC), bari kongera ahatangirwa udukingirizo hirya no hino mu Gihugu, harimo n’imihanda yitwa ‘Car Free Zones’ iberamo imyidagaduro.
Abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu tugari twa Ramba na Mamba mu Karere ka Gisagara, bafite ikibazo cy’uko batagira irimbi rusange, bagahitamo gushyingura ababo bitabye Imana mu ngo.
Padiri Dr. Hagenimana Fabien usoje manda ebyiri ayobora Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro INES-Ruhengeri, yabwiye abanyeshuri biga muri iryo shuri ko n’ubwo agiye mu zindi nshingano akibakunda, abasaba gukomeza umuhate, baharanira kugera ku cyo bashaka.
Kuva agakiriro ka Huye kashyirwaho muri 2013, nta gihe abagakoreramo batasabye ko kagurwa kugira ngo abakora ubukorikori butandukanye babashe kugakwirwamo, ariko na n’ubu ntibirakorwa.
Bamwe mu bacuruza amatungo n’abayagurira kuyorora no kuyabaga, bakomeje kugaragara bayatwara mu buryo butayahesha agaciro, aho inka zitwarwa mu modoka zipakiye mu buryo buzibangamiye akenshi zikaba zicucitse, rimwe zikazirikwa amaguru n’amahembe, aho zikoreshwa urugendo rurerure zitabasha kwinyagambura.