Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko gukorana no kuzuzanya n’izindi nzego z’imiyoborere, byatumye kaza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ya ba mutimawurugo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, cyahuriwemo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano ku by’umutekano mu karere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwarangiye, agomba gufungwa akarangiza igihano cye, n’ubwo amahanga arimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeza gusaba ko arekurwa.
Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), rifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere, barimo guhugura abatorewe kujya mu nzego z’ibanze, kugira ngo bamenye inshingano zabo neza mu gufasha umuturage kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere.
Padiri Muzungu Bernardin waranzwe no kwandika ibitabo ndetse akaba n’umusizi yatabarutse ku myaka 90 aguye mu bitaro bya CHUK. Aya akaba ari amakuru yatangajwe n’ababa hafi y’umuryango we ko yapfuye azize uburwayi tariki ya 10 Kanama 2022.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko uburyo bushya bwo kwandika abana mu gitabo nkoranabuhanga cy’irangamimerere, bwatanze umusaruro ukomeye kuko mu mwaka wa 2021, kwandika abana byageze ku kigereranyo cya 84.2% bavuye kuri 53% mu 2015, bivuze ko habayehoizamuka rya 31.2%.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse yatangaje ko abakozi batatu birukanywe bazize amakosa bakoze, kandi ko biri mu rwego rwo kubabaza inshingano.
Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame wavutse ku itariki ya 10 Kanama 1962, ubu akaba yujuje imyaka 60 y’amavuko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 15.6% mu kwezi kwa Nyakanga 2022 ugereranyije na Nyakanga 2021. Ibiciro muri Kamena 2022 byari byiyongereyeho 13.7%.
Padiri Rushigajiki Jean Pierre uzwi ku izina ryo kuva mu bwana rya ‘Pierrot’ akoresha no mu buhanzi, avuga ko kuba umusaserodoti bitamubuza no gukora ubuhanzi bwe kuko ari impano yahawe n’Imana.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko muri uku kwezi kwa Kanama hateganyijwe imvura nke izatuma amazi agabanuka ndetse n’ubuhehere bw’ubutaka bukagabanuka cyane.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba butangaza ko bwashyizeho uburyo bushya, bwihutisha gutekemura ibibazo by’abaturage kandi babasanze iwabo, bityo bikabarinda gukora ingendo ndende.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Said, avuga ko hagiye kuba impinduka mu mijyi igize aka Karere haba mu mitangire ya serivisi, imiturire n’uburyo ubucuruzi bukorwa, hagamijwe gukurura abashoramari ariko n’ubwiza bwayo.
Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwemeza ko Gahunda y’Intore mu biruhuko, ibafasha kwirinda kwiyandarika, bishora muri gahunda zitandukanye zishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.
I Gahini mu Ntara y’Uburasirazuba hateguwe urugendo nyobokamana rwiswe ‘Gahini Revival Trip’, rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukirisitu ndetse no kwigira ku birango by’ubukirisitu bihari mu rwego rwo gukomeza urugendo rugana mu ijuru.
Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), burisegura ku baturage b’ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ko batazabona amazi kuva tariki 10-12 Kanama 2022, bitewe n’umuyoboro uzaba urimo gusanwa.
Urubyiruko rw’abanyeshuri rurasabwa kuzirikana ko ibiruhuko atari igihe cyo kwicara imbere ya televiziyo gusa, ahubwo ari n’umwanya wo kwitoza umurimo.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye impapuro za ba Amabasaderi bashya babiri barimo WANG Xuekun wa Repubulika y’u Bushinwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwereran, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye impapuro zemerera Bwana Andrew Posyantos Efron Zumbe Kumwenda, guhagararira Malawi mu Rwanda nka Ambasaderi mushya.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ubuyobozi budashobora kwihanganira ikintu cyose gishobora gukoma mu nkokora iterambere, ndetse n’icyateza amacakubiri mu Banyarwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, bifuza kubakirwa ibiro by’Umurenge n’iby’Utugari bishyashya, cyangwa inyubako bisanzwe bikoreramo zikavugururwa ku rwego rujyanye n’igihe; kuko bakomeje kubangamirwa n’imitangire ya serivisi bitewe n’uko zishaje kandi ari ntoya.
Abaturage b’Umurenge wa Nyamiyaga barishimira kwesa umuhigo bahize wo kwigurira imodoka y’umutekano n’isuku, nk’isomo bigiye ku Mulindi w’Intwari, ahari Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko mu rwego rwo gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’ubwiherero rusange, hari ubwatangiye kubakwa bugera kuri 56.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batangiye ubukangurambaga bw’ibikorwa bigamije guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Solina Nyirahabimana, avuga ko iyo ibibazo by’amakimbirane mu miryango bikemuwe haba harwanyijwe ibindi byinshi biyashamikiyeho nk’igwingira ry’abana, guta ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubukene n’ibindi.
Umurenge wa Nyabirasi uherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba ni umwe mu Mirenge itarageragamo na gato insinga zitanga umuriro w’amashanyarazi kugera ku itariki ya 22 Kamena 2020 ubwo inzu ya mbere yagezwagamo amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, aranenga abaturage bahugira mu tubari banywa inzoga, bakirengagiza inshingano zo guhahira ingo zabo, imyitwarire avuga ko ikomeje guteza ibibazo imiryango, bikabangamira imibanire, bigateza n’amakimbirane.
Minisiteri zitandukanye ku bufatanye n’izindi nzego byateguriye abana n’urubyiruko bari mu biruhuko gahunda y’ibikorwa, amasomo n’imikino bazaba bahugiyemo, binasaba ubuyobozi bwa buri kagari kumenyesha abaturage aho izo gahunda zizajya zikorerwa, bikaba biteganyijwe ko iyo gahunda itangira kuri uyu wa Kabiri tariki 09 (…)
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje imihanda ihuza ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali itangira gukorerwamo n’imodoka z’ikigo gitwara abagenzi cya Volcano guhera kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko gusura ibigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu bibubakamo indangagaciro yo kumvira, ubwitange no kwihangana ndetse no gushingira kuri bike bagakora byinshi biganisha umuturage ku iterambere.