Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa ebyiri ziherutse kwibwa bamwe mu bari bitabiriye inama, zabereye muri Convention Center na Marriott Hotel, hafatwa abantu bane bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Abana bitabiriye ingando z’abanyeshuri bagize komite z’amatsinda y’abakobwa mu bigo by’amashuri, bagaragaza ko zatumye hari byinshi bunguka mu bijyanye no kwitinyuka bakigirira ikizere, ndetse no kugira intego z’ubuzima bw’ejo hazaza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangije amahugurwa ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze, agamije kubongerera ubumenyi ku kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Abaturage batishoboye mu Karere ka Ruhango, barasaba guhabwa ubufasha bwo kubona imigozi yabugenewe mu kuzirika ibisenge by’inzu, no guhabwa ubumenyi mu kuzirika izo nzu mu rwego rwo gukumira ibiza bishobora guterwa n’ingaruka y’imvura y’umuhindo igiye kugwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abaturage kwirinda gutwika ibyatsi haba ibyo mu mirima ndetse n’ahandi, kuko muri iki gihe cy’impeshyi bitera inkongi z’umuriro bigakongeza amashyamba ya Leta n’ay’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burasaba abantu baturuka hirya no hino mu gihugu, bajya gusengera mu mazi yo ku Rusumo, mu Murenge wa Mutete muri ako karere, ko bagomba kubihagarika kugira ngo batazahuriramo n’ingorane zo kuhaburira ubuzima.
Hirya no hino mu Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 hatangijwe Ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire. Iri barura ryageze no mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, nk’uko ibiro bye (Village Urugwiro) byabitangaje. Iri barura riribanda ku kureba umubare w’abaturage, imibereho, ibyo bakora, n’ibindi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yazamuye mu ntera Brig Gen. Nkubito Eugene, amuha ipeti rya Major General.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu bakomeje kutavuga rumwe kuri gahunda ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, igamije kubuza abantu kujya mu ruhame bambaye imyenda migufi cyangwa ibonerana.
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yabajije abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ngo "Ese Bikira Mariya adusuye uyu munsi yaza aseka cyangwa yaza yahogoye?" Yabasabye kandi kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza uwo mubyeyi.
Aba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022, batangiye amahugurwa, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, abakozi b’Akarere ka Ruhango 80 bakorera ku cyicaro cy’ako Karere, basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze umuganda wo gusana no kubakira abatishoboye amazu yo kubamo ndetse banataha ikigo kizafashirizwamo abana b’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda.
Umwarimu w’imyaka 30 ukorera ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, arimo arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri baturanye.
Abakirisitu Gatolika ku Isi yose bizihije umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uba tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bamwe muri bo bawizihirije ku butaka butagatifu i Kibeho, aho bemeza ko kuhabonekera k’uwo mubyeyi ari gihamya y’uko ari mu ijuru.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abakorera mu isoko rya Gikondo n’irya Kimironko, bibaza aho imishinga yo kuyubaka yahereye, cyane ko imaze imyaka irenga 10.
Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, avuga ko hakiri igihe kugira ngo Bazilika ya Kibeho itangire kubakwa, ariko ko hagiye gushyirwaho Komite yo gukurikirana imyubakire yayo. Musenyeri Hakizimana avuga ko icyemezo cyo gushyiraho komite ikurikirana imyubakire ya Bazirika ya Kibeho (…)
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-Huye, burasaba abanyeshuri baryigamo kurangwa n’imyitwarire iri mu murongo uboneye (disipuline), bafatiye urugero ku Nkotanyi zawugendeyemo zikabasha kubohora igihugu.
Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Bugesera, yahigiye kugira umudugudu w’intangarugero muri buri murenge ugize ako karere, kugira ngo bizafashe uwo mudugudu guhinduka ku buryo n’indi iwigiraho.
Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bamaganye imyambaro migufi cyangwa ibonerana mu ruhame, bavuga ko abayambara bazajya bakumirwa. Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera hamwe n’Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Martine Urujeni babitangarije kuri (…)
Tariki ya 12/8/2022 ku Isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko. No mu Rwanda uyu munsi urizihizwa mu rwego rwo guha agaciro urubyiruko nk’amaboko y’u Rwanda rw’ejo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida wa Repubulika ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gutanga ipeti rya gisirikare ku barimo umwana wabo, Ian Kagame.
Ihuriro Nyarwanda ry’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa baryo, tariki 11 Kanama 2022 bakiriye ku mugaragaro imodoka ebyiri zifite ikoranabuhanga ryorohereza abantu bafite ubumuga kuzinjiramo bitabaye ngombwa ko babanza kuva ku magare abafasha mu ngendo.
Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri Koperative ‘Abakomezamwuga’, bakorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wo kubumba amavaze ategurwamo indabo wabahinduriye ubuzima, kuko byabafashije kwiteza imbere.
Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, yasoje amasomo mu bya gisirikari, amushyira ku rwego rwa Sous-Lieutnent, mu birori bibereye ijisho byabereye ku cyicaro cy’Ishuri rya gisirikari rya Sandhurst(Royal Military Academy), riherereye mu majyepfo y’Umujyi wa Londres mu gihugu (…)
Itsinda ry’abakobwa umunani bari basanzwe bakora umurimo wo gutaka amasaro, biyemeje no gukora tapis mu dutambaro dusigazwa n’abadozi. Claudine Nyirakamana, umwe muri aba bakobwa bakora mu gakiriro k’i Save mu Karere ka Gisagara, avuga ko izo tapis bazikora bifashishije umufuka bagenda bapfundikaho udutambaro duto duto.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kuzamura impano z’urubyiruko, binyuze mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle gisanzwe gifasha urubyiruko, ibi bikazatuma haboneka benshi bafite impano.
Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri ‘COPRORIZ Ntende’ bageze mu zabukuru barenga 360, batangiye guhabwa amafaranga y’izabukuru abafasha mu mibereho, ikaba iyaha abageze ku myaka 65.
StarTimes, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, yagiranye amasezerano y’imikoranire n’umuryango SOS Rwanda wita ku bana n’urubyiruko badafite kirengera. Ayo masezerano azamara imyaka ibiri azibanda cyane cyane ku gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda kwimenyereza umwuga, guhabwa akazi ndetse no guteza (…)
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau/RCB), buratangaza ko bateganya kwinjiza Amafaranga y’u Rwanda miliyali 43, binyuze muri ubu bukerarugendo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.