Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba, batangiye itorero mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba, basabwe kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kubaka Umunyarwanda wishimiye, kuba mu Gihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko isenya kurusha ibindi byose.
Itsinda riyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, tariki ya 20 Gashyantare 2023 ryagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya mu ntara ya Kagera, bagirana ibiganiro byo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi, no gukomeza ubufatanye mu buhahirane n’ubutwererane.
Abaturage bo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze, barashinja abayobozi b’imidugudu kubaka ruswa, bagera n’ubwo bashaka kweguza umwe muri abo bayobozi, imbere ya Meya na Guverineri.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo by’umwihariko abaturiye ikimoteri, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uhaturuka kubera ko ntawushobora kurya adashyizeho inzitiramubu.
Mu gihe cy’amezi atatu uhereye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamagabe bubakiye abatishoboye 267. Nk’uko babigaragaje ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango, tariki 19 Gashyantare 2023, muri ziriya nzu 267 harimo izubatswe guhera hasi byibura eshatu muri buri Murenge (…)
Mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, hashyinguwe mu cyubahiro umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’umugore we, akamushyingura mu gikari cy’urugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Nkumbure.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko umutekano mucye wo mu Burasirazuba bwa RD Congo ubangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, kubera urwango n’ingengabitekero byabibwe ku bakomoka ku basize bakoze Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu yabarizwaga muri Diyosezi ya Nyundo, akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa Caritas Rwanda. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 rivuga ko Nyirubutungane Papa Francis, yagize Padiri JMV Twagirayezu wari (…)
Bamwe mu baturage batuye ahazakorera umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub, bavuga ko biteguye inyungu kuri wo kuko bizejwe ko aribo ba mbere bazahabwa akazi.
Abahoze ari abarimu bo mu Karere ka Burera, bavuga ko babangamiwe no kuba bamaze imyaka 23, basiragira ku mafaranga y’ibirarane by’imishahara, ay’ubwiteganyirize ndetse n’imperekeza batigeze bahabwa kuva basezererwa ku kazi, ubuyobozi bw’ako karere ariko burabizeza ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bazishyurwa ibyabo.
Inzego zikurikiranira hafi imirimo yo kubaka Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, ziratangaza ko igeze ku kigero cya 51,2% ishyirwa mu bikorwa. Iki kigo kizuzura gitwaye Miliyari 1 na Miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, kirimo kubakwa mu mujyi rwagati wa Musanze, mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza; (…)
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, yibutsa ko mbere yo gutumiza ibinyabiziga bishya hanze (by’umwihariko amakamyo), hagomba kubanza kuza icyo kugeragerezwaho ko gishoboye imisozi y’u Rwanda.
Abahanzi bo mu irushanwa ry’abanyempano rya ArtRwanda-Ubuhanzi biyemeje gutanga umusanzu wabo nk’urubyiruko bigisha bagenzi babo amahoro babinyujije mu bihangano byabo.
Abashoferi batwara imodoka zitwara imizigo ziyikuye hanze y’u Rwanda ziyizana mu Karere ka Rubavu baravuga ko barimo kuba ku gasozi kubera kutabona aho bashyira ibicuruzwa bazanye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma na Rwamagana, batangije igikorwa cyo gushyikiriza amashyiga ya Biogaz, imiryango 500 mu baturage batuye utwo Turere.
Abacuruzi batandukanye bakorera mu mujyi wa Kigali, bahuriye hamwe hagendewe ku byo bise ama zone bakemuriramo ibibazo bahura nabyo, basobanurirwa imikorere ya EjoHeza, biyemeza kwizigamira agera kuri 24,500,000Frw.
Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda yateranye tariki ya 16 Gashyantare 2023 yemeje umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’u Rwanda.
Abadepite bahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ntibitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize iyo nteko irimo kubera mu Rwanda.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda, kubera ibibazo bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’imikoreshereze y’umutungo bitavugwaho rumwe mu barigize.
Mu Karere ka Muhanga hari kubakwa uruganda rw’amakaro ruzuzura rutwaye amafaranga asaga miliyari 28frw, rukaba ruzatangira gusohora amakaro mu kwezi kwa Kanama 2023 ku bushobozi bwo gukora metero kare zisaga ibihumbi bine ku munsi.
Abahuzabikorwa b’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), mu Turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba n’Umuyobozi wabo ku rwego rw’Intara, bashyikirijwe mudasobwa basabwa kubika amakuru ajyanye no kubungabunga umuryango, no gutanga raporo ku gihe.
Ibiciro bikomeje gutumbagira muri uyu mwaka wa 2023, mu gihe abaturage bari bizeye ko bizagabanuka, bagahahira imiryango yabo mu buryo buboroheye.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo, itangiraho amafaranga yayo kuri banki z’ubucuruzi, kuva kuri 6.5% kugera kuri 7%.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, yahuye ndetse agirana ibiganiro na mugenzi w’Ubwami bw’u Buholandi, Hon. Kajsa Ollongren.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yatanze Miliyoni 62Frw, yo gufasha abagore bo mu Karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, bibumbiye mu makoperative 26.
Abacururiza mu isoko rito rya Rwentanga, Umurenge wa Matimba, bavuga ko batandukanye n’ibihombo bahuraga nabyo kubera gucururiza hasi, kuko imvura yagwaga ibicuruzwa byabo bikanyagirwa rimwe na rimwe bagahura n’igihombo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yitabiriye Inama ya 36 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika.
Abakozi b’Uturere bashinzwe imicungire n’imitangire y’amasoko ya Leta baravuga ko hari imbogamizi bagiye bahura nazo mu mitangire y’amasoko by’umwihariko mu kubaka ibyumba by’amashuri byihutirwaga mu mwaka wa 2021.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe gutabara aho rukomeye rizitabira amarushanwa ahuza andi mashami y’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, azabera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Umuryango Nyarwanda ugamije kurwanya Jenoside (NAR), uratangaza ko kugira ngo igenamigambi rya za Minisiteri n’ibigo bizishamikiyeho bisubize ibibazo by’umuturage, rigomba guhuzwa n’igenamigambi ryo ku rwego rwegereye uwo muturage.