Abakora mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS), n’abakora mu magororero y’igihe gito y’uturere n’umujyi wa Kigali, basoje umwiherero bari bamazemo iminsi itanu mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko u Rwanda ari Igihugu cyahanzwe n’ubutwari kuko rwabonye ubwigenge kubera ubutwari bw’Abami banahasize ubuzima, ndetse na nyuma y’ubukoloni intwari zongera kurwitangira zirubohora ingoyi y’irondabwoboko n’ubwicanyi.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu wabereye ku Gicumbi cy’Intwari giherereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 1 Gashyantare 2023, Perezida Kagame na Madamu we bashyize indabo ku gicumbi cy’Intwari, bunamira Intwari zitangiye u Rwanda.
Nyuma yo kugerageza umushinga wo gukoresha ibinyampeke bitunganyije uko byeze ku buryo budakuwemo zimwe mu ntungamubiri (Fortified whole Grains) hibanzwe ku gihingwa cy’ikigori, hagiye gutangira gahunda yo gutunganya umusaruro ku buryo bwagutse.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bikaba bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki ya 02 Gashyantare 2023.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Gashyantare 2023 gutangira kuri uyu wa Gatatu, rigaragaza ko mu Rwanda hazagwa imvura nk’isanzwe igwa mu mezi ya Gashyantare.
Igicumbi cy’Ubumuntu ni icy’Intwari Niyitegeka Félicité, washyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena kubera ibikorwa by’ubutwari byo guhisha abari bamuhungiyeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe abahungisha aberekeza muri RDC (muri Zaire y’icyo gihe) abandi yemera gupfana nabo.
Icyegeranyo cya 2022 cy’Umuryango Transparency International (Corruption Perceptions Index/CPI) cyahaye u Rwanda amanota 51% ku Isi mu bijyanye no kutagira ruswa, mu gihe muri 2018 rwari rwagize 56. U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 54 mu bihugu 180 byakorewemo ubwo bushakashatsi.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda, yo ku Mulindi w’Intwali mu Karere ka Gicumbi, biyemeje kubakira ku bumwe, barinda ibyagezweho, mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.
Mu Rwanda umubare w’abafite ubukene bukabije uzagera byibuze munsi ya 1% bitarenze 2024, binyuze muri gahunda z’Igihugu z’uburyo abaturage b’amikoro macye bivana mu bukene mu buryo burambye.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, izaterana guhera ku itariki ya 27 kugeza ku itariki ya 28 Gashyantare 2023.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Gatsibo basabwe gutoza abanyeshuri umuco wo gukunda Igihugu batizigamye, gukorera Igihugu no kuba inyangamugayo.
Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) basubukuye ubufatanye mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 19 igize Akarere ka Gakenke, udusaduku tw’ibitekerezo tuzafasha abaturage mu kugaragaza ibikwiye kunozwa batishimiye, bakangurirwa kudukoreasha.
Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, yakiriye Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr. Ozonnia Ojielo bagirana ibiganiro birebana n’ubufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation na UN Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu mugoroba tariki ya 30 Mutarama 2023 ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye.
Abahinzi b’urutoki mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, binubira kuba batemererwa kwenga urwagwa binywera mu ngo zabo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John Rucyahana, ahamagarira urubyiruko guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe, mu gukumira akarengane ako ariko kose, kandi bagashishikarira gucukumbura ibyatuma amajyambere y’ibyo igihugu kimaze kugeraho, arushaho kwiyongera ndetse akaramba.
Umuturage witwa Sebyenda Jeanvier wo mu Karere ka Muhanga wari waguye mu bwiherero yakuwemo yapfuye, umurambo we ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kabgayi ngo ukorerwe isuzuma.
Abaturage bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2023, batangije igikorwa cyo kwikorera umuhanda w’ibirometero bibiri na metero ijana (2.1km).
Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, ikoze impanuka igwa mu kiraro mu muhanda wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, ku bw’amahirwe umushoferi n’umutandiboyi barayirokoka.
Abaturage bakoresha imihanda yangiritse, yo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Burera, bagaragaza ingaruka zirimo imihahiranire n’imigenderanire batanoza uko bikwiye, bakadindira muri serivisi harimo no kugeza umusaruro ku masoko.
Ku wa 28 Mutarama 2023, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, abaturage bazindukiye mu Muganda rusange usoza ukwezi, aho wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri, kubakira abatishoboye no gusibura imiferege itwara amazi.
Prof. Harelimana Jean Bosco wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), yahagaritswe ku mirimo ye, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Koza igisebe cy’aho warumwe n’imbwa ukoresheje amazi n’isabune utarengeje iminota 15 imbwa ikikuruma, bigabanya ibyago byo kurwara ‘rabies’, izwi nk’ibisazi by’imbwa ku kigero cya 90%.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi ku wa Kane tariki ya 26 Mutarama, yafashe Nizeyimana Salatiel w’imyaka 27 y’amavuko, ucyekwaho gukora Amadolari y’amiganano, akaba yarafashwe ubwo yari agiye kuyavunjisha muri Banki.
Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda bwatangije ibikorwa byo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, bikazajya bikorerwa ahari insengero z’iryo torero buri cyumweru mu kwita ku bana bahatuye.
Aya ni amagambo atangira ikiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asobanura iby’umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza biturutse ahanini ku mutwe wa M23.
Isoko ry’amatungo magufi, ririmo kubakwa, mu Murenge wa Gatebe mu Karere ka Burera, rikaba riri hafi kuzura, abiganjemo aborozi bo muri uwo Murenge, kimwe n’abo mu Murenge wa Kivuye byegeranye, baremeza ko nibatangira kuricururizamo, bizaca akajagari, no guhendwa n’abamamyi, bahoraga babapfukamaho, bayabaguriraga ku giciro (…)