Urubyiruko rushoje amashuri yisumbuye rwo mu Karere ka Kicukiro rurashimwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’Ubw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye, kubera ibikorwa by’indashyikirwa bari bamazemo iminsi bakorera muri ako Karere bigamije guteza imbere abaturage n’Igihugu muri rusange.
Guverinoma y’u Rwanda irimo kureba uburyo yagabanya ikiguzi gicibwa abahererekanya amafaranga make bakoresheje telefone zigendanwa (MoMo), ndetse kikaba cyavanwaho ku bahererekanya atarenze 10,000Frw, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi budahererekanya amafaranga mu ntoki.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, avuga ko mu myaka 10 u Rwanda rwakuye imihanda ihuza Uturere hagati yatwo ndetse n’Umujyi wa Kigali ya kilometero 475 mu y’igitaka, ishyirwamo kaburimbo bituma ruba urwa gatatu muri Afurika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Patricia Uwase, yatangarije mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023 ko mu gihe cy’amezi atatu abagenzi bazoroherwa n’ingendo muri Kigali kuko mu gihugu hazaba hageze imodoka zibarirwa muri 300 zunganira izisanzwe zihari.
Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko badakwiye gukomeza gucunaguzwa no gusindagizwa igihe cyose, kubera ko atari ko bikwiye kumera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanangirije abayobozi bashaka gukira vuba, binyuze mu bujura bwitwikiriye gutombora, kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu kandi ababyishoyemo nabo bagahomba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu mwaka ushize wa 2022, rigaragaza ko Abaturarwanda kuri ubu barenze miliyoni 13 n’ibihumbi 200. Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 mu Nama (…)
Perezida Paul Kagame yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarenze umurongo utukura ubwo yafashaga umutwe w’inyeshyamba wa FDRL, kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda no kwica abaturage.
Mu Karere ka Ruhango haravugwa umukobwa witwa Niyogisubizo Jeannette wo mu Murenge wa Bweramana, Umudugudu wa Gakongoro ukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu musanane, abatabaye bamukuramo yarangije kwitaba Imana.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 itangira kuri uyu wa Mbere, ikurikira iheruka kuba mu mwaka wa 2019 yari yafatiwemo imyanzuro 12, harimo uwari ugamije kwimura abatuye ahabateza ibyago no kubatuza ahantu heza.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango ugamije kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), basuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Karere ka Sam- Ouandja.
Abaturage bo mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Ubuyobozi uhereye ku rwego rw’iyi Ntara n’Uturere, bifatanyije mu muganda wibanze ku gutunganya ibikorwa remezo, byiganjemo imihanda, kubakira abatishoboye batagiraga aho kuba, hamwe no kurwanya isuri.
Abesamihigo b’Akarere ka Gakenke bakiriye inka y’Ubumanzi hamwe n’iyayo, bagenewe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), nyuma y’uko ako karere kabaye aka mbere ku rwego rw’Igihugu, mu gukoresha neza Urugerero rw’Inkomezabigwi 10 rwo mu mwaka wa 2022/2023.
Abayobozi b’ibibuga by’indege bo mu bihugu 53 bya Afurika, hamwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire mu bikorwa by’umuganda.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Ngoma, ku wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2023, yafashe umusore w’imyaka 28 ucyekwaho gukora no gukwirakwiza mu baturage amafaranga y’amiganano.
Umukobwa w’imyaka 17 wo mu Karere ka Ruhango yasanzwe mu cyumba cye aho yararaga yapfuye, hakaba hataramenyekana icyo yazize kuko ngo ku munsi wo ku wa 24 Gashyantare 2023, yiriwe ari muzima.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yasabye abasore n’inkumi binjijwe muri Polisi y’Igihugu, kuzakorana neza n’abandi babanjirije mu kazi, gukorana ishyaka n’umurava mu kazi, kuba inyangamugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda, banirinda icyakwangiza isura y’Igihugu n’iya Polisi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye Abanyamabanga Ashingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburasirazuba, gukumira ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo amakimbirane, ubuharike, imiryango ibana itashyingiwe mu mategeko, abangavu baterwa inda, ubuzererezi n’ibindi.
Abahanzi 60 bafite impano zitandukanye batsinze mu cyiciro cya kabiri cy’irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi, baravuga ko bafite icyizere ko nta kabuza amasomo bahawe azabafasha kubyaza umusaruro impano zabo.
Ikigo Nyarwanda cy’ubucuruzi cyitwa Heart of Africa Trading Ltd. gisanzwe gikorera mu Bushinwa, kigiye gutangira gukorera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho kizajya gitanga serivisi zitandukanye mu bikorwa by’ubucuruzi ku batumiza n’abohereza ibicuruzwa mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyabweshongwezi ya kabiri, Akagari ka Nyabweshongwezi, Umurenge wa Matimba, afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Matimba akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 akanamutera inda.
Abanyeshuri basura Ikigo gishinzwe iterambere ry’inganda mu Rwanda (NIRDA), baravuga ko bahungukira ubumenyi bwiyongereye ku byo biga mu mashuri, kuko icyo kigo gifite ikoranabuhanga rihanitse kandi kakaba gakenewe mu byo biga n’ibyo bazakora basoje amasomo yabo.
Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba barifuza ko umusoro ku nyungu wagabanywa kimwe n’uw’ubutaka ndetse no kujya begerwa hakamenyakan impamvu hari icyemezo batubahirije aho kwihutira kubaca amande.
Umworozi witwa Ngirumugenga Jean Marie Pierre utuye mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro akarere ka Rwamagana avuga ko ubworozi bw’inuma bwatangiye kumwinjiriza amafaranga ndetse bukanamuha ifumbire.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, yakiriye indahiro z’abayobozi bakuru ba Polisi, DCG Félix Namuhoranye na CP Vincent Sano.
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bizeye kongera kubona umusaruro w’ibirayi mu mezi atatu ari imbere bitewe n’igabanuka ry’igiciro cy’ifumbire n’imbuto.
Mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda ndetse n’ibihakorerwa, ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere AkadomoRw (RICTA), kirahamagarira abafite ibigo bikoresha ikoranabuhanga byo mu Rwanda gukoresha akadomoRw (.rw), kuko bigaragaza ibyo bakora byihuse mu Rwanda n’ahandi.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yagize Umunyarwandakazi Aissa Kirabo Kacyira, Umuyobozi w’ibiro by’uyu muryango muri Somalia, United Nations Support Office in Somalia (UNSOS).
Abamotari bo mu Karere ka Huye baribaza igihe ikibazo cy’ubwishingizi (assurance) buhenze bwa moto kizakemukira, nyuma y’uko mugenzi wabo wo mu Ruhango yari yakigejeje kuri Perezida Kagame, agasezeranywa ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.
Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge umugabo w’imyaka 25 y’amavuko, wakaga abaturage amafaranga abasezeranya kuzabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.