Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abagore bo mu Rwanda no ku Isi yose, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023, rwatangaje ko rushakisha umugabo witwa Sebanani Eric bahimba Kazungu, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we Murekeyiteto Suzane w’imyaka 34 y’amavuko, agahita atoroka.
Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yagiriye mu Karere ka Musanze ku wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, yaganiriye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’ako karere, barebera hamwe icyagateye kutesa neza imihigo ya 2021/2022.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), Aimable Gahigi avuga ko n’ubwo ibice bimwe by’Igihugu bimaze iminsi byakamo izuba rikabije, imvura y’itumba igiye kuhagaruka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023, yakiriye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Denmark, Lotte Machon, bagirana ibiganiro byibanze ku mahoro n’umutekano muri aka karere, n’ubufatanye mu iterambere ry’ibihugu (…)
Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza, bikavugwa ko yitabye Imana ku wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023.
N’ubwo mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati (ECCAS), umaze igihe ushinzwe, ngo usanga bakiri inyuma mu byerekeye ubutwererana hagati y’ibihugu biwugize.
Itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho ya Guinea Conakry kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2023 bagiranye ibiganiro na Visi Perezida Hon. Edda Mukabagwi hamwe na Hon. Sheikh Musaza Fazil Harerimana uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no ku mubano (…)
Itsinda rya EJVM ryashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare ba RD Congo barasiwe ku butaka bw’u Rwanda, harimo uwarashwe tariki 19 Ugushyingo 2022 n’undi warashwe tariki 4 Werurwe 2023, bose barasiwe mu Murenge wa Gisenyi barimo kurasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ku gushimangira ubufatanye bugamije gukemura ikibazo cy’abimukira, n’abakora ubucuruzi bw’abantu.
Bamwe mu Banyarwanda b’Abametisi (bavutse ku banyamahanga b’uruhu rwera), bavuga ko imibereho mibi y’abana bavuka muri ubu buryo yatumye bashinga imiryango ikora ubuvugizi, ku buryo nabo babona uburenganzira bwabo, harimo kumenya aho ba se baherereye.
U Rwanda rurateganya gukurura ishoramari ringana na miliyari 19FRW mu buhinzi bw’urumogi, nk’igihingwa gifite akamaro kanini mu buvuzi ku rwego rw’isi.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, ubwo ku wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, ku cyigo cya GAERG-Aheza Healing and Career Center kiri i Ntarama mu Karere ka Bugesera, haberaga ibirori byiswe “GAERG turashima”, byateguwe n’umuryango GAERG (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko gukorera ku bipimo, ku ntego no ku gihe ari bimwe mu byatumye iyo Ntara iza ku isonga mu kwesa imihigo, ndetse n’Uturere tubiri twayo tukaza muri dutanu twa mbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko hakenewe ubushakashatsi bwihariye hagamijwe kumenya impamvu itera bamwe mu babyeyi gusambanya abana babo kuko hari aho bigenda bigaragara.
Nubwo Laboratwari y’Igihugu y’ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory - RFL) itaramara igihe kinini, ariko imaze kugera kuri byinshi kandi byo kwishimira. Iki ni kimwe mu byatumye u Rwanda rwemezwa nk’igihugu kigomba kubakwamo icyicaro gikuru cy’Ihuriro rya Afurika ku bimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (…)
Uwambayinema Claudine w’imyaka 33 y’amavuko wavutse mu 1990, arashakisha abo mu muryango we baburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umukobwa wo mu Murenge wa Rwimiyaga, twahaye izina Kayitesi Adeline, yatewe inda ku myaka 16 abaho mu bwigunge aho yiyakiriye, atangira ubucuruzi bw’inkweto zitarimo iz’abagabo kubera ko yumvaga atafasha abantu bamuhemukiye.
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, avuga ko ubushotoranyi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bugamije gushoza intamara ku Rwanda.
Dr Ange Imanishimwe uyobora umuryango Biocoor urengera urusobe rw’ibinyabuzima, avuga ko n’ikiremwa muntu gikwiye kubungwabungwa, bityo mu rwego rwo kubungabunga umuryango akavuga ko abakobwa badakeneye guhora bumva ko abagabo ari bo bagomba kubabeshaho.
Amarerero 19 yo mu Mirenge y’Akarere ka Gakenke, harimo ayo ku rwego rw’Umudugudu n’ayo ku rwego rw’ingo, yahawe ibikoresho byifashishwa mu gukangura ubwonko bw’umwana.
Hari abahuguwe n’uruganda GABI rwo mu Karere ka Gisagara rukora urwagwa rupfundikiye binubira kuba rutarabishyuye amafaranga bari bagenewe n’umuterankunga w’amahugurwa bahawe, ari we SDF (Skills Development Fund).
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko mu rwego rwo kurushaho kuzamura ibipimo by’imihigo no kuyesa ku kigero kiri hejuru, byaba byiza buri Karere kagize umukozi ushinzwe gukurikirana imihigo, akanafasha ubuyobozi kumenya aho bitarimo kugenda neza kugira ngo buhashyire imbaraga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, yitabiriye itangizwa ry’Inama ya 5 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku ngamba zo kwivana mu bukene kw’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi (LDC).
Abagera mu bihumbi bibiri bakora akazi ko gusoroma icyayi muri Koperative ASSOBUTE ikorera mu Karere ka Rulindo, ntibishimiye ubuzima babayeho bwo guhembwa amafaranga make kandi na yo ngo bakayahabwa atuzuye.
Umuryango GAERG ( Groupe des Anciens Etudiants et Eleves Rescapés du Genocide), ugizwe n’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside, wateguye igikorwa wise ’GAERG TURASHIMA’, aho bashimye ibyo bagezeho mu myaka 20 ishize uwo muryango umaze uvutse kuko wabayeho kuva mu 2003.
Buri myaka itanu Abepisikopi Gatolika mu bihugu byose ku Isi babona ubutumire bwa Papa, aho bajya guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma bakaganira na Papa, n’izindi nzego zinyuranye zifasha Papa mu butumwa bwa Kiliziya ku isi.
Umusirikare w’ingabo za Congo (FARDC) yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda ahita apfa, nyuma yo kurenga umupaka akarasa ku basirikare b’u Rwanda, bikaba byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, mu ma saa 17:35.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke, ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe, yafashe abacuruzi 11 bakurikiranyweho gukora ubucuruzi bwa magendu, ubwo bari bajyanye mu isoko ibilo 870 by’imyenda n’inkweto za caguwa, n’ibitenge 25 binjije mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Mu Butumwa bwihariye Masengo Rutayisire Gilbert yahaye abahagarariye Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mirenge y’akarere ka Nyarugenge, yabibukije ko bakwiye kurushaho gukangurira abo bahagarariye gukora batikoresheje bakiteza imbere, kugira ngo hato batazaba mu buzima bubi bigashimisha abagome bari bagiye (…)