Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo rurahamya ko Perezida Paul Kagame yarubereye inshuti nziza agaharanira iterambere ryarwo, bityo rugasaba inzego zitandukanye ko zikwiye gushyigikira igitekerezo cy’abanyarwanda bamaze iminsi bagaragaza, ko yakongerwa indi manda agakomeza kwimakaza (…)
Kuri uyu wa 23 Mata 2015 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro(WDA) cyasuye Ishuri Rikuru ryigishya Imyuga n’Ubumenyingiro (IPRC West) mu rwego rwo kureba umusaruro atanga no kunoza imikorere yayo kugira ngo ashobore gutanga umusaruro bayifuzaho.
Imihanda ya kaburimbo yo mu Mujyi wa Musanze, bemerewe na Perezida Paul Kagame, ifite uburebure bwa kilometero 15 igiye gukorwa mu cyiciro cya mbere, ikindi gice kingana n’ibirometero 10 kizakorwa mu cyiciro cya kabiri.
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (RYVCPO) zo mu Karere ka Gakenke zirashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zakoze birimo kugaruza amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 317 yari yarakoreshejwe nabi mu mitungo ya Leta haba muri VUP, imitangire mibi y’amafumbire na gahunda ya Girinka.
Mu nama nyungurabitekerezo y’Akarere ka Gakenke, kuri uyu wa 22 Mata 2015, ku isuzumwa ry’imihigo y’imirenge hagaragajwe ko hari imihigo 261 muri 792 itareswa kuko yose bayishize mw’ibara ry’umutuku mu gihe iyindi 57 yo ngo ikirimo gukorwaho.
Ashyikiriza ibikoresha byo gukora umuziki ishuri rya Nyundo, kuri uyu wa 22 Mata 2015, Ambasaderi Peter Fanrenholtz yasabye urubyiruko ko rwakwitabira kwiga imyuga kugira ngo rushobore kwihangira imirimo kurusha uko rutegereza guhabwa akazi.
Ku wa 21 Mata 2015, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutabo mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, Simon Habineza yashikirijwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye kubera imyitwarire mibi irimo kunyereza amafaranga ya leta no kurya amafaranga y’abaturage.
Ibiza bikomoka ku mvura mu Karere ka Nyabihu muri ibi byumweru bibiri bishize by’ukwazi kwa Mata byangije imyaka y’abaturage, ubusitani bw’akarere ndetse binatuma amazu y’ubucuruzi agera kuri atandatu muri Santire ya Mukamira afunga imiryango.
Nyuma y’igihe kirekire abaturage bari mu bibazo n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura bishingiye ku butaka bombi batumvikanaho, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Cartas yamanutse gushaka umuti urambye, agasaba abaturage kwihangana kuko mu gihe gito ukuri kuzaba kwamenyekanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abanyamadini akorera muri ako karere gukomeza kwigisha abayoboke babo babafasha guhinduka bakava mu bibi bakagana inzira yo gukora ibyiza.
Bamwe mu bakozi bakorera mu Karere ka Ngoma bavuga ko igihe bahinduriwe aho gukorera (mutation) kandi bagatekwa kurara aho bakorera bikurura ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana ndetse n’irishingiye ku gitsina bagasaba bagasaba koroherezwa igihe baba bagiye kwimura umukozi ku kazi.
Umuturage witwa Nkurikiyinka Fidèle wo mu Karere ka Muhanga avuga ko yarenganyijwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kandi n’ubuyobozi bwisumbuye bukaba butamukemurira ikibazo cyamuteje ubukene kandi yarashoyemo amafaranga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko abantu 30 bari barakatiwe igihano cy’imirimo nsimbura gifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) kubera ibyaha bya Jenoside, ubu basubijwe muri icyo gihano mu ngando ya Ngororero ariko umwe muribo akongera agatoroka.
Abaturage baturiye Ikibuga cy’Indege mu Karere ka Rubavu tariki ya 20 Mata 2015 basuwe n’abasenateri bo muri Komisiyo y’ubukungu kugira ngo baganire ku bibazo bavuga ko bamaranye iminsi.
Kuri uyu wa 21Mata 2015 mu Mudugudu wa Nyagatare ya 2, Akagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare, mu bubiko bwa Mwizerwa Assaf bita Kabila hafatiwe imifuka 96 n’igice indi 5 n’igice imaze gukoreshwa bivugwa ko yibwe Kampani ya Bouygues y’Abafaransa ikora mu kwirakwiza amashanyarazi.
Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko umushinga wa World Vision ugiye gutangira ibikorwa byawo mu Kerere ka Rusizi kugira ngo uzamure imibereho y’abaturage.
Polisi y’Umujyi wa Kigali yabonye ibiro bishya izaba ihuriyemo n’iya Gasabo ndetse na Station ya Polisi ya Remera (Kigali Metropolitan Police), yubatse ku buryo bugezweho kandi ifite ibikorwa remezo bizayifasha gukora akazi kayo neza no gutanga serivisi nziza ku baturage.
Perezida Paul Kagame uri mu rugendo rw’akazi mu gihugu cya Algeria ari gusura ingoro y’umurage w’amateka akomeye ku mugabane wa Afurika bita Tipasa Archaelogical Park yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye nk’ikimenyetso cy’amateka akomeye y’isi cyane cyane ku birebana n’intambara zo kwigarurira ibihugu no kwibohora.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru iratangaza ko nyuma y’aho abaturage ihagarariye bayitumye ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa maze rikemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza, ngo igiye kwandikira inzego bireba, isaba ko ibyifuzo by’abaturage byakubahirizwa.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa avuga ko uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana bigomba kwitabwaho by’umwihariko mu mu bikorwa byo kugarura amahoro no gusana igihugu kivuye mu ntambara kuko ari we uhutazwa cyane kurusha abandi.
Mu gihe muri Pariki y’igihugu ya Nyungwe no mu nkengero zayo cyane cyane ahitwa mu Gisakura hakunze kuvugwa impanuka za hato na hato akenshi zikorwa n’imodoka z’inyamahanga ziba zipakiye ibintu biremereye, ibintu bikangirika ndetse zikica n’abantu, hamaze gushakwa igisubizo cyo kubihagarika.
Umuhanda w’amabuye wo mu Mujyi wa Muhanga umaze umwaka wuzuye ukanamurikirwa akarere by’agateganyo watangiye kwangirika.
Nyuma y’uko itegeko rigena uburyo bwo gusaba no gutanga amakuru ryemejwe mu Rwanda rigatangira gushyirwa mu bikorwa, urwego rw’umuvunyi rugahabwa inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaryo, ibirego 17 bijyanye no kutubahiriza iri tegeko nibyo rumaze kwakira.
Ikompanyi mpuzamahanga mu bijyanye no gucunga amahoteli Golden Tulip imaze igihe gito yeguriwe gucunga Hotel la Palisse Nyamata iri mu Karere ka Bugesera mu gihe cy’imyaka 10 yashyize isoko imyaka y’akazi irenga 120.
Ishuri ryigisha abasirikare bakuru mu gihugu cya Ghana (Ghana Armed Forces Command and Staff College) ryatangaje ko ubumenyi abaryigamo bazakura mu ruzinduko barimo kugirira mu Rwanda kuva tariki 18-25 Mata 2015, buzafasha kubaka igisirikare cy’ibihugu abo banyeshuri bakomokamo.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa, ndetse na Rev Past. Antoine Rutayisire, barasaba ihuriro ry’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda (Rwanda Ministries Network) guhimbaza Imana batibagiwe kuba ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda.
Mu nama y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa 19 Mata 2015 yo kurebera hamwe ibyagezweho n’ibiteganyijwe, Ubuyobozi bwa FPR muri iyo ntara bwasabye urubyiruko guharanira kwiteza imbere baharanira no guteza imbere igihugu kandi bakirinda icyasubiza inyuma ibyamaze (…)
Bamwe mu banyarwanda batahutse bava mu bihugu bitandukanye biganjemo urubyiruko bishimira uko bafashwe mu Rwanda, bitandukanye cyane n’aho babaga mu buhungiro kuko ngo babagaho mu buzima bubi cyane nta n’ubitayeho.
Ku bufatanye na AEE, Kompanyi “Kiato Afadhal” ikora inkweto irimo guhugura urubyiruko rugera kuri 40 rwiganjemo abakobwa rwo mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, ku gukora inkweto kwigira rubashe kwihangira imirimo rubone imibereho y’ahazaza.
Umugabo witwa Ndayisenga Mariko wo muri Komine Butereri mu gihugu cy’u Burundi yageze mu Karere ka Rusizi mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo ku wa 17 Mata 2015, avuga ko ahunze “Imbonerakure” nyuma yo kwanga gukorana nazo.