Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, kigiye gutanga akazi myanya 88 irimo iyo rwego rw’ubuyobozi ndetse n’indi ijyanye n’inshingano z’iki kigo.
Ubwo yasuraga impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama ku wa 29 Mata 2015, Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana, yazisabye kwitoza gukora aho gutegereza ko hari ababishinzwe babakorera byose.
Kuri uyu wa 29 Mata 2015 habaye inama y’inteko rusange ya koperative y’abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rutsiro, RUTEGROC(Rutsiro Tea Growers Cooperative), iherereye mu Murenge wa Manihira basaba ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda kuri manda ya gatatu maze bahite bemeranya kwandikira Inteko Nshingamategeko, (…)
Mu gitondo cyo ku wa 29 Mata 2015, abaturage bo mu Kagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu babyukiye mu gikorwa cyo gusiba indaki zacukuwe ku musozi wa Hehu n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, FARDC, nyuma y’uko mu ijoro ryakeye zimukiye ku butaka bwa RDC bagaragarijwe na komisiyo ishinzwe (…)
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yasabye abagenzacyaha guhora bihugura kugira ngo banoze akazi bashinzwe, by’umwihariko mu guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ngo kuko muri iki gihe biteye inkeke kandi kubivumbura no kubirwanya bikaba bisaba ubumenyi bufatika.
Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, aratangaza ko “Never again” (ntibizongere) igomba kubimburirwa na “Never Forget” (Ntituzigere twibagirwa).
Abaturage baturiye umusozi wa Hehu, mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu bavuga ko mu gitondo tariki ya 28 Mata 2015 bongeye kubona ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), FARDC zasubiye mu myanya zari zakuwemo ku butaka bw’u Rwanda.
Rumwe mu rubyiruko rudafite akazi rutangaza ko hari amahirwe rubona mu bikorwa biruhuza n’abatanga akazi, kuko n’ubwo abakabona ari bake ugereranyije n’abagashaka bituma bafunguka bakamenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2015, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani (UNAMID) zatangiye imirimo yo gusana ishuri ribanza riri mu Mudugudu wa Jugujugu mu Mujyi wa El Fasher, riherereye ku birometero birindwi uturutse ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt44 Super Camp).
Abaturage bo mu Kagari ka Hehu mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu bari barambuwe imirima n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ku musozi wa Hehu, bavuga ko bashima uburyo u Rwanda rwashoboye kwitwara mu kibazo kikarangira kidateje umutekano muke.
Mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Mata 2015 twababwiye mu nkuru zacu, ko kwambuka umupaka ku mpunzi z’Abarundi zihungira mu Rwanda byari byagoranye kubera Imbonerakure zari zafunze amayira, abagera kuri 575 ngo ni bo baraye bashoboye kwinjira ngo banyuze mu nzira zigoranye.
Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside na mbere yahoo gato, Lit. Gen. Romeo Dallaire ngo asanga imitwe ya girisikare ihuza ibihugu by’akarere ifite uruhare rukomeye kugarura amahoro muri Afurika aho gutegereza Umuryango w’Abibumbye (…)
Itsinda ry’abayobozi 13 bakuru b’igihugu cya Sudani y’Epfo barimo abaministiri barindwi n’abaministiri bungirije bane, riri mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 26/4/2015, aho baje kwiga uburyo igihugu cyashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kugira ngo na bo bajye kuvugurura inzego z’imirimo mu gihugu (…)
Minisiteri y’Abakozi ba leta n’Umurimo (MIFOTRA) iratangaza ko gahunda yo kwihangira imirimo mishya itari iy’ubuhinzi buri mwaka igeze ku kigero cya 28%, ariko ikemeza ko hifuzwa ko mu mwaka wa 2020 iyi gahunda yaba yarageze kuri 50%.
Komisiyo ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ishinzwe gushaka no gusubizaho imbago zihuza ibihugu byombi, ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2015, yagiye ku gasozi ka Hehu aho bivugwa ko ingabo za RDC (FARDC) zakambitse ku butaka bw’u Rwanda.
Abagize inama y’igihugu y’abagore bo mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe, ku wa 25 Mata 2015, bakusanyije inkunga yiganjemo ibiribwa n’imyambaro mu rwego rwo gufasha bagenzi babo b’Abarundi bahungiye mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare iri mu Karere ka Rusizi.
Lt. Gen. Romeo Dallaire wari uyoboye Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu w’1994, atangaza ko igihe umuryango w’abibumbye n’ibihugu bikomeye byamutereranaga, intwaro yari asigaranye yari itangazamakuru.
Impunzi z’Abarundi zibarirwa mu 150 zimaze kwambuka muri iki gitondo cyo ku wa 27 Mata 2015 zihungira mu Rwanda zinyuze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Kamabuye ku Cyambu cya Muzenze, ziravuga ko imbonerakure zafunze amayira yose aza mu Rwanda kandi zirimo kwandika buri rugo rurimo umuntu wahunze zigahohotera imiryango (…)
Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko Leta ikomeje guhomba buri mwaka bitewe no gutsindwa mu manza, kandi ko ikibazo ngo ari uko icyo gihombo cyiyongera aho kugabanuka, nk’uko raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ngo zihora zibigaragaza.
Niyonzima Emmanuel w’imyaka 29 y’amavuko na Havugimana Evariste w’imyaka 29, bafatiwe mu Umudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kirwa mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bafite amafaranga ibihumbi 14 y’amahimbano.
Umusore w’imyaka 27 wari mu Nkambi ya Mahama irimo impunzi zavuye mu Burundi yapfuye azize uburwayi kuri uyu wa 24 Mata 2015 hahita havuka umwana w’umukobwa.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe zirishimira isomo zikura ku miyoborere y’u Rwanda, aho abayobozi, abasirikari n’abapolisi bakorana umuganda n’abaturage mu gihe iwabo bitajya bibaho.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bafatanyije n’ubuyobozi bwabo ndetse n’inzego z’umutekano bakoze umuganda usoza ukwezi kwa Mata 2015 bahoma amazu 37 y’abakuwe muri nyakatsi.
Abaturage bo mu karere ka Gasabo bafatanyije n’ubuyobozi bakoze igikorwa cyo gucukura umuganda uzanyuramo amazi, igikorwa cyabereye mu murenge wa Bumbogo mu tugali twa Ngara na Mvuzo kuri uyu wa gatandatu tariki 25/4/2015.
Abaturage bo mu murenge wa Nemba mu karere ka Gakenke, baravuga ko ba bangamiwe no gutanga amafaranga 1000 mu gihe biyambaje inzego z’utugari kugira ngo zibakemurire ibibazo baba bagiranye na bagenzi babo.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 25/4/2015 abaturage hirya no hino mu gihugu bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi. Iki gikorwa aho cyabaye ahenshi cyaranzwe n’imvura ariko abaturage bakiyemeza ko itabahagarika. Kigali Today ikaba yabahitiyemo amwe mu mafoto yafashwe n’abanyamakuru bacu agaragaza uko byari byifashe aho (…)
Mwananawe Aimable, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda Ihorere Munyarwanda urwanya icyorezo cya Sida uvuga ko guha akato abatinganyi bizadindiza gahunda yo gukumira ubwandu bwa Sida bushya kuko abakora ibi bikorwa batinya kwigaragaza kugira ngo badahabwa akato.
Ku wa 24 Mata 2015, Polisi y’igihugu ifatanyije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), batangije ku mugaragaro ikigo cya One Stop Center mu Karere ka Ngororero, kizafasha mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, no kwita ku bahohotewe.
Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine, kuri uyu wa 24 Mata 2015, ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zihawe icyangombwa rusange cy’impunzi, “Prima Facie”, yanavuze ko nta nyungu n’imwe igihugu cy’u Rwanda gifite mu guhunga kw’abarutanyi b’Abarundi.
Mu gihe bikigaragara ko mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa karangazi hakiri abana bato basiba ishuri bakajya mu isoko gufasha abacuruzi kwirirwa bahamagara abakiliya, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi burasaba ababyeyi gushishikariza abana babo kugana ishuri aho kurarikira inyungu zihuse.