Ntazinda Damascène wo mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe arishimira urwego amaze kugeraho aho yari komvuwayeri wa Taxi ahembwa ibihumbi 30 ku kwezi akaba ageze ku rwego rwa miliyoni 60 n’uruganda rutunganya kawunga.
Umugabo witwa Bizimungu Léonidas w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Busoro ari mu maboko ya polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwsuku aravuga ko imyubakire yo mu cyaro ku batuye amanegeka ihangayikishije kuko umubare munini w’abagomba kwimurwa mu manegeka badafite ubushobozi bwo kwiyimura.
Bamwe mu bamotari bakorera mu Karere ka Muhanga baratunga agatoko amakoperative yabo kuba ba nyirabayazana mu gutuma hari abatwara moto batagira impushya zabugenewe.
Ababyeyi bacuruza isambaza ahitwa Mubudike ho mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuva kera bakuze basanga abagore bacuruza isambaza bagira umuco wo guhemba mugenzi wabo wibarutse, mu rwego rwo kugira ngo abone icyo aheraho agaruka mu kazi dore ko aba amaze iminsi ari ku kiriri ntacyo abasha gukora.
Abagize Umuryango w’Abayisilamu mu Karere ka Rwamagana bagaragaje icyifuzo cy’uko bakeneye ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 201, ubwo manda ze ebyiri yemererwa n’Itegeko Nshinga zizaba zirangiye.
Minisitiri w’Ingabo z’Igihugu, Gen. James Kabarebe asanga ikibazo cy’imvururu za politiki ziba imbere mu gihugu zikagira ingaruka ku bihugu bituranye cyakemuka ari uko imitwe yo kubungabunga no kugarura amahoro mu karere ihawe ubushobozi bukwiye bwo guhanga n’ibyo bibazo.
Ku wa 15 Gicurasi 2015, mu Mudugudu wa Gakirage, Akagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare, abanyamuryango b’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba (UCORIVAM) bakoze urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry’abana b’abakobwa n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana.
Abakozi b’ikigo cyitwa Stone Service Ltd bahonda amabuye yo kubakisha mu kirombe kiri mu Kagari ka Kamatamu, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo; barataka ko bakora umurimo uvunanye utajyanye n’igihembo bahabwa, ndetse ngo bakaba nta bwishingizi n’ibibarinda impanuka bahabwa.
Abakozi b’akarere ka Nyamasheke basabwe n’ubuyobozi bwabo kurangwa n’ishyaka mu kazi kabo, bafashanya muri byose kugira ngo bazagere ku ntego bihaye mu kwesa imihigo abaturage babategerejeho.
Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ngororero ntibemera kimwe akamaro k’igihano cy’amafaranga baca abafatiwe mu cyaha cy’ubuharike, bavuga ko kitabasha kugabanya kubugabanya ahubwo bagasaba ko hashyirwa imbataga mu bukangurambaga.
Bamwe mu baturage bakomeje gushyikiriza inteko ishinga amategeko ibyifuzo byabo by’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ivuga kuri manda za Perezida zahindurwa, baratangaza ko abagize iyi nteko nibatubahiriza ibyifuzo byabo bazabatera ikizere kuko ari bo babashyizeho.
Mujyambere Louis de Montfort, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, aratangaza ko Cogebanque yoroheje uburyo bwo kwishyura amazi WASAC, aho nta mufatabuguzi wa WASAC uzongera gutonda umurongo ngo atinde, ategereje kwishyura.
Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, ngo kuba ari umubyeyi birushaho kumuha imbaraga zo kuyobora no guteza imbere umuryango Imburo Foundation.
Abaturage basenyewe n’umuyaga mu kwezi kwa Mata 2015 barasaba Misitiri y’ Ibiza no gucyura Impunzi, MIDIMAR, kubafasha kubona isakaro kuko n’amatafari ari kubakwa ari gusenywa n’imvura.
Abaturage bo mu byiciro bitandukanye mu Karere ka Kayonza, tariki 14 Gicurasi 2015, bashyikirije umuyobozi w’akarere, Mugabo John, amabaruwa bandikiye inteko ishinga amategeko, basaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yavugururwa.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yashyikirije inkunga ishuri ryisumbuye Gatolika rya Runaba (ES Runaba) riherereye mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro, Akarere ka Burera riheruka kwibasirwa n’inkongi y’umuriro tariki ya 10 Gicurasi 2015, icumbi ry’abahungu n’ibyarimo byose bigashya.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yibukije abasirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda ko bafite inshingano zo kugarura amahoro muri Afurika.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga rya VTC Vunga riri mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, burashimangira ko bwishimira ko bwashyiriweho amatora y’abakozi bahagagariye abandi, kuko ari izindi mbaraga bungutse zizabafasha mu kunoza neza akazi kabo.
Umuryango wa Nyirafurere Azera utuye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke uvuga ko wasenyewe inzu n’ubuyobozi ndetse n’abakoraga umuhanda wa kaburimbo uva Nyamasheke ugana i Karongi, umwaka ukaba ugiye gushira bategereje ingurane bijejwe amaso agahera mu kirere.
Muri Kaminuza yigenga ya “Rusizi International University” haravugwamo kutumvikana hagati y’abanyamigabane b’iyo Kaminuza ari bo ba Nyirayo n’umuyobozi bari barashyizeho witwa Dr. Gahutu Pascal.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abatuye Nyabimata (Association pour le development de Nyabimata, ADENYA) mu Karere ka Nyaruguru, buratangaza ko hari umuzungu waturutse mu gihugu cy’Ubudage ngo witwa Ingo Kochendörfer Giersemehl akabafungira urugomero rw’amashanyarazi akoresheje imibare y’ibanga (Code) batazi, (…)
Abaturage n’abikorera bo mu Mujyi wa Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2015, bamurikiwe imodoka nini izifashishwa mu guhangana n’inkongi z’umuriro izwi nka “kizimyamwoto”.
Ibiro bishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) biratangaza ko bishima ingabo z’igihugu uburyo zishyira ingufu mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda n’ahandi zibungabunga amahoro ku isi.
Umuyobozi wa Banki y’Isi, Sri Mulyani uri mu ruzinduko mu Rwanda, yashimye ko inkunga bageneye u Rwanda mu mishinga y’ubuhinzi no gusubiza mu buzima abahoze ku rugero yabafashije kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, ari mu maboko ya Polisi kuva ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2015 ariko impamvu y’ifungwa rye ntiramenyekana.
Ikorwa ry’umuhanda uherereye mu gace k’Umujyi wa Byumba kitwa Gashirwe ryatumye insinga z’amashanyarazi zari mu butaka hamwe n’ibitembo bijyana amazi byangirika maze umuriro n’amazi birabura.
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bifuza ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda yavugururwa, maze bakabasha kongera kwitorera Perezida, Paul Kagame nk’umukuru w’igihugu, kandi ko ngo bazakomeza kumutora igihe cyose azaba agihumeka.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abagabo bo muri ako karere gucika ku ngeso yo gukubita abagore babo ngo kuko uzongera gufatwa akubita umugore we azajya ajyanwa mu bigo ngorora muco (Transit Center).
Abasirikare bavuye ku rugerero bibumbiye muri Koperative COPIBU ikora isuku mu Mujyi wa Gisenyi bashyikirije inka ebyiri abacitse ku icumu batishoboye mu Kagari ka Mbugangari ho mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.