Mu gihe hasigaye amezi atatu gusa ngo umwaka w’ingengo y’imari 2014-2015 urangire, ibipimo by’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza mu Karere ka Huye biri ku kigero cya 85%, kandi ngo nta n’icyizere ko byazarenga kandi nyamara abadatanga ubwisungane mu kwivuza batungwa agatoki kwambura amavuriro.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame arahamagarira abayobozi n’abaturage ba Afurika kwicara bakanoza icyerekezo bifuza kugeraho n’ingamba zizabagezayo kuko ngo icyabuze mu iterambere ari umurongo uboneye, aho guhora bararikiye amafaranga y’abanyamahanga atangwa ari menshi ariko ntageze abantu aho bashaka.
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri Kaminuza “Rusizi International University” iri mu Karere ka Rusizi rurashima ko Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabaha kaminuza ijyanye n’ubushobozi bwabo mu gihe ako karere karere ingoma zabanje zitagafataga nk’akari mu Rwanda kubera kuba hakurya ya Nyungwe.
Ishyaka Riharanira Iterambere n’Ubusabane PPC, ryemeje kwandikira Inteko Nshinga Matageko y’u Rwanda, riyisaba guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yemereraga Umukuru w’igihugu manda ebyiri gusa, kugira ngo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame “ntazazitirwe mu baziyamamariza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017”.
Ku bufatanye bw’igihugu cy’Ubuyapani n’Akarere ka Huye, mu isambu ya Gereza ya Karubanda (hafi cyane yagare irikuba kwa mu Mujyi wa Butare, hari kubakwa inzu yagenewe abahinzi n’abanyabukorikori bo mu Karere ka Huye.
Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza, tariki 27 Werurwe 2015 yungutse abajyanama bashya nyuma y’amezi umunani harimo icyuho.
Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) buratangaza ko bufite gahunda yo kuzaganira n’abahagarariye ibitangazamakuru, ababishinze n’ababikoramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, kuri uyu wa 27 Werurwe 2015 yashyikirije abagize Koperative Tuzamurane y’abafite ubumuga butandukanye mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu kugira inkunga ya miliyoni 2 n’igice z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bashobore kwiteza imbere.
Mu kiganiro cyatanzwe nyuma y’umuganda rusange wabaye tariki 28 Werurwe 2015, abawitabiriye bashimye gahunda igihugu kigiye gutangira yo gutoranya abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Jenoside na nyuma yayo. Izo ndashyikirwa ziswe “Abarinzi b’igihango” zikaba zizatoranywa n’abaturage zigashimirwa ku rwego rw’akarere (…)
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Caritas Mukandasira avuga ko nta muntu uri hejuru y’amategeko ari yo mpamvu abanyuranyije na yo agomba kubibabaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu by’agateganyo, Kaduhoze Marie Jeanne, ugomba kuyobora akarere ka Rubvu mu gihe cy’iminsi 90 avuga ko atazemera ko akarere kongera kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo nk’uko bisanzwe kuko imikorere y’ubuyobozi n’abakozi bafatanya n’abaturage bigaragarira mu gushyira mu bikorwa imihigo.
Kuri uyu wa 28 Werurwe 2015, mu Ishuri Rikuru rya Kibogora Polytechnic habereye umuhango wo kurahiza no kwinjiza abanyamuryango bashya mu muryango wa FPR inkotanyi bagera kuri 18.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rongi uhererey mu karere ka Muhanga baravuga ko barangije gutora perezida kagame kuri manda ya gatatu. Ibyo babihera ku kuba yarashoboye kugeza u Rwanda ku kuba igihugu gitekanye kandi kita ku iterambere ry’abanyagihugu.
Majoro Hategekimana Valens alias Noah wari Umuyobozi Wungirije muri FDLR ushinzwe ibikorwa byo guhuza abasirikare ba FDLR n’abaturage mu bice bya Rutshuru na Nyiragongo yageze mu Rwanda ku wa 18 Gashyantare 2015 none kuri ubu ngo arashima ibyo yabonye ku buryo yifuriza na bagenzi be gutaha.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, arasaba abaturage kurwanya umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside ku buryo atazabona aho amenera, ngo kuko ababikora baba bashyigikira umugambi w’abayiteguye.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Werurwe 2015, abagore b’abayobozi n’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda bibumbiye mu muryango witwa Unity Club baraye bafashe ifunguro muri Serena Hotel i Kigali mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore maze Perezida Paul Kagame ababwira ko u Rwanda rwashoboye byinshi rukaba (…)
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Ivugabutumwa Youth for Christ Rwanda (YFC), ufite ishuri rya Kigali Christian School, butangaza ko bwagize umugisha wo kwakira umukuru w’igihugu, Paul Kagame, wagiranye ibiganiro n’abaturage nyuma y’umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 28/3/2014.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’urubyiruko ruharanira iterambere rirambye (RYOSD: Rwanda Youth organization for Sustainable Development) ruratangaza ko rugiye kwandikira inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, rusaba ko itegeko nshinga ryahindurwa kugira ngo Perezida Paul Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza kuko bifuza (…)
Akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere bateguye igiterane ngaruka mwaka, bashimira Imana intambwe kamaze gutera mu iterambere ndetse no gusoza ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ibyo kagezeho.
Umukuru w’igihugu, Perezida Kagame, atangaza ko kuba hari abasigaye bemeza ko abaturage b’u Rwanda aribo bishimye kurusha abandi muri Afurika, bituruka ku kuba boroshya ibibazo bakagerageza kubishakira ibisubizo kuko bazi aho bavuye n’amateka yabo.
Nk’uko bisanzwe mu mpera za buri kwezi, ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015 hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe.
Imibare y’abaturage batuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yavuye mu ibarura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka wa 2012, iyo uyigereranyije n’iyavuye mu ibarura ubuyobozi bw’uwo murenge bwikoreye ubona ikinyuranyo cy’abaturage bagera hafi ku bihumbi 14.
Nyuma yo kweguzwa kwa Komite Nyobozi y’Akarere ka Rubavu no gusezererwa mu nama Njyanama y’akarere ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere, Kaduhoze Marie Jeanne wari umuyobozi wa Collège Inyemeramihigo niwe watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu mu gihe cy’inzibacyuho cy’amezi atatu.
Kuri uyu wa 26 Werurwe 2015 Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, World Vision, mu Karere ka Gicumbi watangaje mu bushakashatsi wakoze ngo wasanze Umurenge wa Rutare uza ku isonga muri ako karere mu kugira abakobwa benshi batwara inda zitateganyijwe.
Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango idasanzwe yateranye ku wa 27 Werurwe 2015 yemeye ubwegure bw’uwari Perezida wayo, Didier Gakuba uherutse kuyishyikiriza ibaruwa isaba kwegura ku mpamvu ze bwite.
Umuryango utegamiye kuri Leta wa Rwanda Women’s Network nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo, usaba ko buri wese yagira uruhare na gahunda ihamye mu kurwanya gutwita kw’abangavu no guteza imbere gahunda z’ubuzima bw’imyororokere mu rubyiruko.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze kweguza Komite Nyobozi yose y’Akarere kubera amakosa bakoze mu kwegurira rwiyemezamirimo isoko rya Gisenyi.
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2015, Habyarimana Jean Baptiste yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera agasimbura Bumbakare Pierre Celestin weguye kuri uwo mwanya ku wa 11 Gashyantare 2015.
Mu gihe mu Rwanda hari umutekano n’ibindi bihugu biza kwigiraho, hari ubwicanyi mu miryango bugaragara hirya no hino, Ngoma King, umukozi w’umushinga La Benevolencia, ahamya ko ubwo bwicanyi buturuka ku bikomere Abanyarwanda bafite kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba harimo abataragera ku rwego rwo guha agaciro (…)
Mu kigo nderabuzima cya Mututu cyo mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza haravugwa umwuka mubi hagati y’umuyobozi wacyo witwa Nyiravuganeza Siphora n’abakozi bakorana kubera ko ngo abivangira mu kazi agamije inyungu ze bwite.