Itsinda ry’abanya-Suede basuye Ishuri Rikuru ry’Amahoro ( Rwanda Peace Academy) kuri uyu wa 21Gicurasi 2015 bashimye intambwe u Rwanda rwateye mu gushyira mu bikorwa amahame akubiye ku mwanzuro wa 1325 w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ugamije kuzamura umugore no guteza imbere uburenganzira bwe.
Intumwa zo mu gihugu cya Uganda zibumbiye mu itsinda ry’abayobozi mu nzego zifite aho zihurira n’imibereho myiza y’abaturage, kuri uyu wa kane tariki 21/5/20015 zasuye Akarere ka Gatsibo, rukaba rwari urugendo rugamije kureba uko abatuye aka karere biteza imbere mu rwego rw’imibereho myiza.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza aratangaza ko inteko rusange y’inteko ishinga amategeko izafata icyemezo ku gukoresha referandumu abaturage ku bijyanye no guhindura ingingo y’101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda; ubwo Inteko ishinga amategeko izaba iri mu gihembwe cyayo gisanzwe, kizatangira mu kwezi kwa Kamena 2015.
Nyuma y’aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bagiriye mu itorero bagashishikarizwa kurushaho kuba umusemburo w’iterambere ry’aho bayobora, abo mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje gukira indwara z’imikorere mibi bari barwaye.
Rutayisire John utuye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, avuga ko abangamiwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu y’icyumba kimwe abanamo n’abana 12 harimo babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe, nyuma yo kubuzwa kwagura inzu ye kuko ngo atuye mu manegeka.
Umugore witwa Hugette Mireille, yibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’iminsi itatu amaze ageze ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rusizi ahunga umutekano muke uri mu gihugu cye cy’u Burundi.
Mu gihe ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kuri uyu wa 21 Gicurasi 2015, mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, Umuyobozi w’Inteko/Umutwe wa Sena aza kuvuga ku cyifuzo cy’abaturage basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka, abaturage bo mu Karere ka Ngororero babyutse iya maromba na bo bajyana ku Ngoro y’Inteko inyandiko zisaba ko (…)
Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Agustine rwa Giheke, ku wa 20 Gicurasi 2015, batanze inkunga z’ibiribwa, imyambaro ndetse n’amasabune byo gufasha impunzi z’Abarundi 55 ziri mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’Agateganyo, ibarizwa mu Karere ka Rusizi, mu Murenge wa Gihundwe.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu turere twa Rubavu bagize itorere “Rushingwangerero” bahuye n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’Intara y’Uburengerazuba kugira ngo barebere hamwe ibituma akazi kabo katagenda neza hamwe n’icyakorwa kugira ngo imihigo bahize ishobore kugerwaho.
Abaturage basaga 1500 bo mu Karere ka Ngoma na Kirehe bararira ayo kwarika nyuma yo gutanga amafaranga ibihumbi 16 buri muntu by’umugabane muri kompanyi yababwiraga ko bazajya bahembwa buri kwezi bitewe n’abayinjiyemo bashya (pyramid scheme), ntibikorwe.
Nsabihoraho Jean Damascène, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) mu Karere ka Nyanza arakekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 24.
Ishyirahamwe ry’abageze mu zabukuru bafata amafaranga y’ubwitegenyirize batanze bagikora rirasaba ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) kubongerera amafaranga kibaha kuko ayo bahabwa ngo atajyanye n’igihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’ubwa Komini Wolwe St Pierre yo mu gihugu cy’u Bubiligi burishimira ko umubano bafitanye wagize uruhare mu iterambere ry’abatuye Akarere ka Kamonyi.
Kuva kuri uyu wa 20 Gicurasi 2015, mu Mujyi w’Akarere ka Rwamagana harimo kubera imurikagurisha ry’iminsi ibiri ry’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu mpera z’iki cyumweru ategerejwe mu mujyi wa Dallas wo mu Ntara ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [USA] mu biganiro bizahuza urubyiruko rw’Abanyarwanda bo muri Diaspora baganira ku hazaza h’u Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015 ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwagiranye inama n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ab’imirenge ndetse n’abafite aho bahurira n’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), maze ubuyobozi bw’akarere bubasab kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga imisanzu ya (…)
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Rutsiro, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu 19 Gicurasi 2015 bashinje ubuyobozi bw’akarere amarangamutima mu kubimura mu kazi.
Umukozi w’ikigo cy’imari cyo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO” cy’Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, arashakishwa akekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni 7 y’abanyamuryango.
Abakobwa b’Abanyarwandakazi biga muri Kaminuza zitandukanye zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, bakomeje kwitwara neza mu banyeshuri bo muri za bigamo.
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Nyanza babarizwa mu byiciro bitandukanye barahamya ko bamaze kwigira babikesheje kwishyira hamwe mu makoperative bagiye bibumbiramo ngo barwanye ubukene.
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga iratangaza ko abanyonzi bagiye kujya bahanwa nk’abandi bose bica amategeko yo gutwara ibinyabiziga, kuko ngo nabo batwara ibinyabiziga kandi bakoresha umuhanda mu kazi kabo.
Ahagana za moya z’umugoroba zo kuri uyu wa 18/05/2015 mu Kagari ka Kiryamo, Umurenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke haguye imvura yahereye ahagana mu saa cyenda z’igicamunsi maze isenya igikoni cyo kwa Anther Twahirwa kigwira umugore we, abana ndetse na nyirabukwe babiri muri bo bahisiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abaturage bo mu karere ayoboye gukunda igihugu barwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo biza ku isonga mu guteza umutekano muke abatuye ako karere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko mu gihe abakuru b’imidugudu 474 igize aka karere baba inyangamugayo kandi bakumva neza agaciro k’imihigo n’uburyo ikorwamo, ngo byatuma akarere gatera imbere bidasubirwaho.
Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, Mukantabana Séraphine; iratangaza ko nta cyizere ibona cyo guhosha kw’imvururu mu Burundi; ku bw’iyo mpamvu ngo u Rwanda rukomeje kwagura inkambi yo kwakira impunzi z’Abarundi no kuziteganyiriza iby’ibanze zakenera.
Mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2015, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye amazu y’abaturage, ay’ubucuruzi, amashuri n’ibihingwa bimwe birangirika mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara.
Léonard Ndayahoze utuye mu Mudugudu wa Musekera mu Kagari ka Sereri, Umurenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, uvuga ko yavutse mu mwaka w’1923, avuga ko abayeho mu buzima bugoye kandi akaba adahabwa inkunga y’ingoboka ngo kuko afite umugore ukiri muto.
Ubuyobozi bw’umuryango w’urubyiruko witwa “Rwanda Young Generation Forum” rurakangurira urubyiruko kwitabira gahunda yo kwibumbira mu makoperative no kwizigamira buhoro buhoro amafaranga make babona kugira ngo bazayahereho babashe kwihangira imirimo.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, arashima uruhare abikorera bakora muri serivisi z’ubuvuzi bagira mu gutanga serivisi ku baturage babagana no kunganira Leta ariko akabasaba gukora ibishoboka byose ikiguzi cy’ubuvuzi kikagabanuka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwandika abana bavutse n’ abantu bapfuye mu bitaro n’ibigo nderabuzima byose byo mu gihugu hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo ibarurishamibare ry’Abanyarwanda rimenyekane ku gihe hakorwe n’igenamigambi rishingiye ku mibare ifatika.