Umuyobozi w’ikigo cy’iperereza cya Leta zunze ubumwe za Amerika (CIA), David Petraeus yeguye ku mirimo ye tariki 09/11/2012, azira icyaha cy’ubusambanyi. Yabwiye abakozi ba CIA ko yasabye perezida Barack Obama kumwemerera kwegura ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.
Prezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yatsindiye kongera kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka ine mu matora yari ahanganyemo n’umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulika, Mitt Rommey.
Uwahimbye filime yiswe "L’Innocence des musulmans", yabaye imbarutso y’akaduruvayo n’ubwicanyi mu bihubu by’Abarabu muri nzeri 2012, kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012, aragezwa imbere y’urukiko i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Julian Assange washinze urubuga rwa Wikileaks kabuhariwe mu gutangaza amakuru afatwa nk’amabanga yo mu rwego rwo hejuru (top secrets) yavuganye n’abari ku cyicaro cy’umurango w’abibumbye i New York hakoreshejwe uburyo bwa teleconference.
Umumisitiri muri Guverinoma ya Pakistani ushinzwe inzira za gari ya moshi yashyizeho igihembo cy’amadolari ibihumbi 100 y’amerika ku muntu wese uzica cyangwa agafasha kwica uwakoze filme anti-islam yiswe L’innocence des musulmans, isebya intumwa Muhamedi.
Nubwo bidasanzwe ko aba Republicans n’aba Democrats bumvikana ku kintu kimwe, cyane cyane iyo bari mu bihe byo kwiyamamaza, ubu noneho bose bemeranyije ko urutare rwitwa Chimney Rock ruri Leta ya Colorado ari urwibutso rw’igihugu.
Umukinnyi wa film imaze iminsi iteza akaduruvayo mu bihugu bibamo Abayisilamu kubera gusebya Intumwa Muhammad, yasabye ko YouTube irekeraho kwerekana amashusho ye yafashwe muri iyo film.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yatangaje ko icyamamare mu njyana ya Hip Hop akaba n’umugabo wa Beyonce, Jay-Z, azi neza ubuzima bwe.
Kuva kuri uyu wagatanu tariki 21/09/2012 u Bufaransa buzafunga imiryango y’ambasade zayo mu bihugu 20 kubera imyigaragambyo yamagana amashusho atanejeje kuri Mohammed.
Icyamamare muri cinema Arnold Schwarzenegger umenyerewe ku izina rya ‘Commando’ akaba yarigeze no kuyobora Leta ya California muri USA, ngo yaba agiye kwirongorera umugore w’imyaka 20 y’amavuko.
Christopher Kule w’imyaka 10 wiga mu mwaka wa kane mu mashuri abanza ahitwa i Kasese muri Uganda yamenyekanye cyane ubwo hari hamaze kumenyekana ko Perezida Obama uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamwandikiye akanamwoherereza ifoto ye bwite yashyizeho umukono we.
Ku nshuro ya kabiri, abana baturutse mu mashuli mato hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bateguriwe ibiganiro bigamije kurwanya ubugizi bwa nabi n’urwango byibasira isi.
Polisi y’igihugu cya Yemen imaze guhagarika igikorwa cyo gutwika abantu n’ibintu biri muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri icyo gihugu mu mujyi wa Sanaa cyari cyatangijwe n’abigaragambya.
Ubwo kuri uyu wa 11/09/2012 Amerika n’isi bibuka ku nsuro ya 11 ibitero byagabwe ku miturirwa ibiri ya World Trade Center bigahitana abasaga 3000, abaturage batuye uwo mujyi bashimishijwe nuko ahahoze ayo mazu ubu hitwa Ground Zero harangwa urwibutso ndetse hakaba hanuzuye inyubako isumba izindi yitwa One World Trade Center.
Desmond Tutu, Musenyeri ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse wigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, arasaba ko Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika George Bush bashyikirizwa urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha bakoreye muri Irak.
Abasirikare bane bo mu mutwe wiyita FEAR (Forever Enduring Always Ready) baturuka mu ngabo za Amerika, nyuma yo kwivugana mugenzi wabo n’undi muntu umwe, bari bafite gahunda yo kwivugana Perezida Barack Obama.
Abantu ntibavuga rumwe ku ibonekerwa umugore witwa Carmen Lopez avuga yaboneye mu gace gahana imbibe n’umujyi wa Manhattan muri Leta zunze ubumwe za Amerika tariki 10/07/2012.
Inzego z’umutekano muri Amerika ziri gukurikirana umupolisi wari wigambye ku nshuti ze ko ari gutegura uko azarasa umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.
Laszlo Csatary, wari ku rutonde rw’Abanazi bashakishwa kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abayahudi yatawe muri yombi tariki 15/07/2012 i Budapest mu gihugu cya Hongiriya.
Abapolisi bashinzwe gukurikirana ibyaha birebana n’umutungo mu Bufaransa bakurikiranye bikomeye Nicolas Sarkozy wabaye perezida w’Ubufaransa mu myaka itanu ishize.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwifatanije n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholande (ICC) mu gusaba ko abakozi b’uru rukiko bane bafatiwe i Tripoli muri Libiya bari mu kazi barekurwa mu maguru mashya.
Icyegeranyo cya banki y’isi kirerekana ko Somalia itatanze ibisobanuro bikwiye ku ikoreshwa ry’imfashanyo igera kuri miliyoni 130 z’amadolari yahawe mu myaka ya 2009 na 2010.
Ubwo yari agiye mu Budage guhura na Chancelier Angela Merkel kuwa kabiri tariki 15/05/2012, Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, byabaye ngombwa ko agarukira mu nzira nyuma y’uko iyo yarimo Falcon 7X yakubiswe n’inkuba.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakiriye neza ibihano byakatiwe Abanyarwanda batatu bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse zikanagaya kuba hari abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside bakidegembya hirya no hino ku isi.
Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Sierra Leone, kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 rwasabiye Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia igifungo cy’imyaka 80 ku byaha by’intambara aregwa.
Abantu 105 bamaze kumenyekana ko bitabye Imana naho abandi basaga 100 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye mu gihugu cy’Ubuhinde mu ruzi rwa Brahmapoutre mu ijoro rishyira tariki 01/05/2012.
Abagabo batatu bakora umukino wo gusiganwa ku magare, kuri uyu wa Gatandatu batangiye urugendo rwa kirometero 6.000 ruzarangirira mu Rwanda bakoresheje amagare. Batangaza ko urwo rugendo rugamije gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho by’uburezi bwa siporo byagenewe abana b’u Rwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Ababiligi buhamya ko imyaka y’ubukure ari 24 aho kuba 18. Ku myaka 24 ngo nibwo umuntu yagombye kuboneraho uburenganzira buhabwa abantu bakuze akanirengera ingaruka z’ibyo yakoze byose.
Abanyeshuri b’Abanyamerika biga muri kaminuza y’ababatisita ya Houston bakoze urugendo bikoreye amajerekani yuzuye amazi hagamijwe gutabariza Abanyarwanda badafite amazi meza hafi yabo.
Jim Yong Kim, inzobere mu buganga ifite ubwenegihugu bwa Koreya n’Amerika ni we watorewe kuyobora Banki y’isi mu gihe cy’imyaka itanu asimbuye Umunyamerika Robert Zoellick, kuwa mbere tariki 16/04/2012.