Abanyarwanda baba muri Leta ya North Dakota ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bitoyemo ababahagarariye by’agateganyo mu rwego rwo kubyutsa no gushinga umuryango mugari w’Abanyarwanda batuye muri iyo leta.
Umushinwakazi wari warabuze mu myaka 10 ishize, bazi ko yapfuye, bamusanze yibera mu nzu zicuruza murandasi (Cyber Café).
Guverinoma y’u Bufaransa yemeje ko bamwe mu basirikare bayo biyunze ku barwanyi b’umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Islam [ISIS].
Iperereza ku bagabye i bitero by’iterabwoba i Paris ryatangiye, abashinzwe umutekano banatangira gufata bamwe mu bakekwaho kugababa ibi bitero.
Abaturage batuye mu nkambi za Hassa Hissa na Hamadia, Zalingei ho muri Darfur, ku itariki ya 02 Ugushyingo 2015, bamurikiwe inzu bubakiwe na RDF.
Ibiro bya Volcano Express Bujumbura byatewe n’abantu batamenyekana muri iri joro basahura ibyarimo byose banahasanga gerenade ebyiri zitaraturika
U Rwanda, Amerika n’u Buholandi bigiye gutangira gahunda yo guhugura abajya mu butumwa bw’amahoro muri Afurika.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimo kwerekana ko Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo birimo kohererezanya ibisasu bya misile.
Ahmed al-Tobaïchi wari ukuriye abashinzwe kwita ku mwami wa Arabie Saoudite (chef de Protocole) yirukanywe ku kazi azira gukubita umunyamakuru ufata amafoto.
Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA), Barack Obama arasaba perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila gutegura neza amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2016, hubahirizwa itegeko nshinga no kurengera uburenganzira bw’abaturage b’icyo gihugu.
Mu nama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afurika (COMESA) irimo kubera i Addis Ababa muri Ethiopia, abafasha babo nabo bari kuganira ku byateza imbere umugore, Madamu Jeannette Kagame akaba yagaragaje bimwe mu byakozwe ku ruhande rw’u Rwanda bashobora guheraho.
Abanyarwanda batuye muri Canada bahuriye muri Ottawa bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku isi wizihizwa tariki ya 08 werurwe buri mwaka.
Iri shimo perezida Kagame yarihawe mu nama iri kubera i Paris mu Bufaransa, aho yahuriye n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku isi, bakaba bari kwiga ku ngamba zafatwa mu guteza imbere ikoranabuhanga n’ihanahanamakuru mu burezi.
Shaquille O’Neal wahoze akinira ikipe ya Basketball ya Miami Heat, kuwa kabiri tariki ya 20/01/2015 yarahiriye kwinjira mu gipolisi cya leta ya Florida, mu muhango wari uyubowe na Donald De Lucca, umuyobozi wa Police mu mujyi wa Doral.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, witabiriye inama ihuza ibikomerezwa mu ishoramari n’ubukungu bw’isi (World Economic Forum) yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi mu bigo byose bikomeye mu bucuruzi n’imari ku isi, abagaragariza ishusho y’u Rwanda anabereka aho batanga umusanzu.
Umunyarwandakazi Louise-Marie Mukamanzi uba mu Busuwisi yakiriye mu isengesho ryo kwiyambaza Yezu Nyir’Impuhwe none na we yaritangije mu Busuwisi.
Inshuti z’umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC” ziba I Boston muri Leta zunze ubumwe za Amerika ziravuga ko zanyuzwe n’uko igikorwa cyo gucuruza impano zavanye mu Rwanda cyagenze, zikavuga ko ibi bikorwa bizakomeza hagamijwe gushakira inkunga uyu muryango w’urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Inshuti z’umuryango Rwanda Youth Healing Center (RYHC) ziri Boston muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) zigiye kugurisha impano zahawe n’urubyiruko rugize uyu muryango ubwo ziherutse mu Rwanda.
Abanyarwanda n’inshuti zabo bakoze umuganda udasanzwe wakorewe hirya no hino ku isi, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/03/2014 bakoze icyo bise "Global Umuganda" wakozwe ahaba Abanyarwanda hose ku isi. Abawitabiriye ngo bawuhuje na gahunda yo kwitegura Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Abawukoreye mu (…)
Nyuma y’uko urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rukatiye Pascal Simbikangwa wari ukuriye ubutasi mu Rwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, abunganira uyu mugabo bashyikirije urukiko ubujurire bwabo kuwa gatatu tariki 18/03/2014.
Mikhail Kalashnikov, umujenerali w’umusoviete (Uburusiya bw’ubu) wakoze imbunda yamamaye cyane yitwa AK-47 yitabye imana kuri uyu wa 23/12/2013 ku myaka 94.
Perezida Kagame kuri icyi cyumweru taliki ya 17/11/2013 yatangiye urugendo rw’akazi aho azitabira inama ihuza ibihugu by’Abarabu na Afurika, inama ibaye ku nshuro ya gatatu mu gihugu cya Koweti.
Nyuma y’amezi 11 intumwa za leta ya Congo na M23 bari mu biganiro Kampala, umunsi w’ejo kuwa 11/11/2013 wari utegerejweho gushyiraho umukono ku masezerano warangiye adasinywe, ndetse ubu igihe cyo gusinya ayo masezerano cyashyizwe igihe kitazwi.
Abashakashatsi bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NASA) bavumbuye umugabane uhuje byinshi n’isi, bituma ikizere cy’uko haboneka undi mubumbe waturwaho cyiyongera.
Igihugu cy’Ubuhinde gihanganye n’ikibazo cyo kubura ibitunguru ku buryo bukomeye bushobora gutuma Leta iriho muri icyo gihugu ihirima ikavaho nk’uko byagenze mu myaka ya 1980 na 1998 ubwo kubura ibitunguru byatumaga abaturage bivumbura kuri Leta ndetse bikagira uruhare mu gukura ku butegetsi Leta zariho icyo gihe.
Abakurikirana imiyiteguro y’ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma ya Kongo-Kinshasa n’umutwe uyirwanya wa M23 babwiye Kigali Today ko impande zombi zigiye gutangira ibiganiro isaa cyenda z’uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 10/09/2013 mu mujyi wa Kampala.
Umutwe wa M23 uratangaza ko witeguye gushyira intwaro hasi burundu, abawugize bakaba abasivili nka rubanda rusanzwe igihe ngo leta ya Kongo yaramuka ifashe ingamba zihamye zo gucyura impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ziri mu buhungiro kandi ikarwanya indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Kongo.
Ambassaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubufaransa Jacques Kabala Nyangezi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/9/2013 yasuye abakinnyi n’abahanzi b’u Rwanda bitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera i Nice mu bufaransa.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti bari kwitabaza umuganda nka bumwe mu buryo bwo gukomeza gufasha abaturage ba Haiti kubaka igihugu cyabo nyuma y’ibibazo by’insobe byashegeshe icyo gihugu birimo umutingito n’imyuzure bidasanzwe ndetse n’umutekano mucye byashegeshe Haiti.
Minisitiri w’intara ya Kivu y’amajyepfo Jean-Julien Miruho arahamagarira Abanyekongo kutitiranya abaturage bavuga Ikinyarwanda no kuba ari Abanyarwanda kuko yemeza ko no mu gihugu cya Congo hari Abanyecongo bavuga ikinyarwanda cyane kandi mu by’ukurri atari Abanyarwanda.