Abanya-Palestine ntibagomba gushyirwaho igitutu cyo kuva muri Gaza - Antony Blinken

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko Abanya-Palesitine batagomba gushyirwaho igitutu cyo kuva muri Gaza, kandi ko ari uburenganzira bwabo bwo gusubira mu byabo igihe intambara izaba irangiye.

Antony Blinken
Antony Blinken

Ibi yabitangaje mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Qatar, nyuma y’uko Abayobozi ba Israel batangaje ko Abanya-Palestine bakwiye gushakirwa ikindi gihugu bahungishirizwamo.

Yagizze ati “Abaturage ba Palestine bafite uburenganzira bwo kuba basubira mu byabo igihe intambara ihosheje, si ngombwa kubashyiraho igitutu kugira ngo bave muri Gaza”.

Antony Blinken yatangaje ko intambara ya Israel irwanamo na Hamas, ishobora gukurura umwuka mubi mu bindi bihugu ndetse ko yagize ingaruka mbi ku buzima bw’abasivili.

Yongeyeho ko abantu benshi b’inzirakarengane b’Abanya-Palestine, barimo abagore n’abana bapfiriye muri iyi ntambara.

Biravugwa ko Abanya-Palestine barenga 60 bishwe ku cyumweru gishize mu mujyi wa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza.

Inkambi ya Jabalia imaze guterwa inshuro nyinshi kuva Israel itangiye intambara irwanamo na Hamas.

Inzego z’ubuzima muri Hamas zivuga ko mu ntambara barwana na Israel, abarenga 22,000 biganjemo abagore n’abana bamaze kwicwa muri Gaza, mu bitero bigabwa na Israel ndetse ko ku cyumweru abantu 113 bapfiriye mu bitero by’amabombe yatewe na Israel.

Kuva iyi ntambara yakubura hagati ya Israel na Hamas, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Israel gufata ingamba zikwiye, ziyifasha mu gushobora gutandukanya abasivili b’Abanya-Palestine n’umutwe wa Hamas, mu gihe igisirikare cya Israel gikomeje kongera ibitero byo ku butaka byo guhashya uwo mutwe muri Gaza.

Antony Blinken yageze muri Qatar ku cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2023, nyuma urugendo rwe arukomereza muri Arabiya Sawudite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka