Bamwe mu biganjemo abakuze n’abatazi gusoma no kwandika bavuga ko kugira ngo bishyurane hifashishijwe telefone biyambaza abandi bantu kuko bo batashobora kubyikorera.
Kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo, hari hashyizweho amabwiriza yo guhagarika ibikorwa bitandukanye harimo n’ibyo gushyingiranwa mu nsengero, byahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Hari abamotari bakorera mu Karere ka Huye bavuga ko bagiye bisanga baraciwe amafaranga ku makosa batakoze, rimwe na rimwe ngo bakabwirwa ko banayakoreye mu turere batarageramo.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yiswe Ntabe ari njye, yo kwibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus, ikizera ko iyo gahunda ikurikijwe icyo cyorezo cyahashywa.
Nyuma y’uko Perezida Kagame yemereye abatuye mu Karere ka Nyaruguru ibitaro byiza, bikanatangira kubakwa, icyiciro cya mbere cy’inyubako kigeze kuri 70% cyubakwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 16 Kamena 2020 yemeje ko imihango yo gushyingirwa mu nsengero ikomorewe, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Iyo nama yasabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuzatanga amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo, ayo mabwiriza akaba yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 Kamena 2020.
Mu gihe gahunda yo kwirinda COVID-19 igikomeje, bimwe mu bikorwa byari byafunzwe bikaba byaratangiye gukomorerwa nko gusezerena mu nsengero, gusezerana mu murenge no kwiyakira nyuma y’iyi mihango byemewe na Leta, hari ibindi bigisabwa n’abakomeye ku muco.
Aminimungu Phocas wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko kuba yaratakaje zimwe mu ngingo z’umubiri we bitamuteye ipfunwe, ahubwo ko asanga ari ishema kuri we ryo kuba yararwaniye igihugu cye.
Ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Ikigo ’1000 Alternatives Rwanda’ cyahembye imishinga itatu ya mbere y’urubyiruko yifitemo udushya mu mishanga 17 yari yitabiriye irushanwa.
Ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, mu Mudugudu wa Kagomasi, Akagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, abantu bagera kuri 40 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kunywa ubushera mu rugo rw’uwitwa Tuyizere Didace ndetse n’urwa Ndikumana Didier.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ko Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 ryari riteganyijwe kubera i Gikondo kuva tariki ya 21/07/2020 kugeza ku ya 10/08/2020 ryimuriwe kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31/12/2020.
Abaturage batuye mu Mudugudu w’Intiganda, Akagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda uterwa n’abaturage barema n’abakorera mu isoko rihari, bavuga ko ritagira ubwiherero.
Imibare y’abanduye Covid-19 mu Rwanda yakomeje kugenda yiyongera mu minsi 4 ishize, ku buryo abaturage bari batangiye gutekereza ko bashobora kongera gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo.
Hoteli eshatu zo mu mujyi wa Musanze zemerewe kongera gufungura nyuma y’iminsi itatu zari zimaze zifunze. Zafunzwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu batanu banyuze muri izo Hoteli bakaza gusanganwa ubwandu bwa Coronavirus.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko rwafashe ibicuruzwa bitandukanye bitujuje ubuziranenge mu gikorwa cyiswe ‘Operation FAGIA-OPSON V’.
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 16 Kamena 2020 yemeje “iteka rya Minisitiri rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere”.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020 yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa.
Umugenzuzi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkundimana Obess aragira inama abakoresha kugirana ibiganiro n’abakozi babo basubikiwe amasezerano y’akazi kuko nta nyungu bose bafite mu kuyasesa burundu.
Hashize iminsi abaturage bo mu turere tw’igihugu bahabwa inzitiramibu nshya, muri gahunda Minisiteri y’Ubuzima ishyira mu bikorwa yo gukumira indwara ya Malariya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo butangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, abantu bane bacukuraga amabuye yo kubakisha bagwiriwe n’ikirombe, babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Banki ya Kigali irasaba abahanzi gutinyuka bakayigana kugira ngo babashe gukorana nk’abandi bashoramari bose.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize Marie Claire Mukasine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.
Guhera tariki ya 03 Kamena 2020 nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye, umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama wavugaga ko Moto zemerewe gutwara abagenzi, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu.
Ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) irashakira abana barenga 493 imiryango ishobora kubarera nk’abayivukamo, ariko ikanasaba Abanyarwanda muri rusange kugira umutima w’impuhwe ukunda abana.
Abafatiwe mu kabari ku Itaba mu Mujyi i Nyamagabe, baricuza icyaha bakoze cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, hakabamo n’abavuga ko bababariwe batazongera no kureba akabari.
Madamu Jeannette Kagame yifurije abana umunsi mwiza w’Umwana w’Umunyafurika, agira n’ubutumwa agenera ababyeyi mu rwego rwo kurushaho kwita ku bana.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika biratangaza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Amakuru yagiye atambuka ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye avuga ko mu Murenge wa Burega mu Karere ka Rulindo hari umugore wataye umwana w’amezi atanu. Icyakora ubuyobozi muri aka gace bwabwiye Kigali Today ko umugabo wabyaranye n’uwo mugore bagatandukana ari we ngo watwaye uwo mwana abeshya ko nyina yari yamutaye.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana(UNICEF) rivuga ko umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika (kuri uyu wa 16 Kamena 2020), ngo usanze u Rwanda ruhagaze neza mu guha abana ubutabera binyuze mu bigo bya ’Isange One Stop Centers’.