Benshi mu baturage bari bategereje itariki ya 1 Kamena 2020, kugira ngo batangire basubukure ingendo zabo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse inyinshi muri sosiyete zitwara abagenzi mu mudoka zambukiranya intara, zari zamaze kuzuza ibisabwa byose ngo batangire akazi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda biratangaza ko nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’Intara zitandukanye, ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali hamwe n’ingendo za moto zitwara abagenzi zikomeza gusubikwa.
Rwiyemezamirimo Nshimiyimana Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya Kiruhura, yitabye Imana azize uburwayi.
Abamotari bakorera mu Karere ka Huye baravuga ko nubwo bakomorerwa kuri uyu wa mbere bakongera gukora, hari abatabibasha kubera kubura amafaranga y’ubwishingizi bwa moto zabo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahuye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP), barimo gufasha abaturage hirya no hino gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, bubashimira uruhare rwabo mu kazi bakora k’ubwitange.
Kuva tariki 21 Werurwe 2020 ubwo hatangazwaga ko ingendo hagati y’imijyi n’uturere zihagaze, keretse ku bafite impamvu zihutirwa, izi ngendo byitezwe ko zisubukurwa kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2020.
Abana bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu, baratangaza ko nubwo hari byinshi byakozwe mu guteza imbere ibikorwa bigenerwa umwana, hakwiye no kongerwa ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri.
Abamotari bakorera mu Karere ka Huye barifuza ko bazahabwa aho guhagarara igihe bategereje abagenzi hagari, kugira ngo babashe gusiga umwanya uhagije hagati yabo, mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Uruganda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA), ruravuga ko rurimo kurwana no kuziba icyuho cyo kubura sima mu gihugu, nyuma y’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yari yarahagaritse ikorwa n’icuruzwa ryayo.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isaba Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, gukora ubuvugizi kugira ngo ingengo y’imari yagenewe kuzamura abagore no kwita ku bana yongerwe.
Kubera indwara ya Coronavirus, gahunda ya #GumaMuRugo yashyizweho itunguranye maze abantu bisanga mu buzima batari bamenyereye, kandi ubu ngo bafashe imigambi mishyashya.
Ibaruwa yashyizweho umukono na Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda, iravuga ko itsinda rishingiye ku “Ntwarane” ritemewe muri Kiliziya Gatolika.
Ibikorwa byo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 mu Karere ka Rubavu byagabanyije amazi ajyanwa mu Mujyi wa Goma bizamura igiciro cyayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Murekatete Juliet avuga ko kuba umubare w’abaturage bitabira imiganda yo kubakira abatishoboye waragabanutse hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 byadindije iyubakwa ry’inzu z’abatishoboye.
Nyuma y’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, by’umwihariko Umurenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu aho serivisi z’ubuvuzi n’izitangwa n’inzego z’imiyoborere zari zahagaze, ubu ibibazo bimwe byamaze gukemuka ku buryo ubuzima bugenda neza nk’uko byahoze.
Urwego Ngenzura mikorere (RURA) ruratangaza abamotari bemerewe gutangira akazi tariki ya 01 Kamena 2020 ari abazaba bafite mubazi zishyurizwaho abagenzi, mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga hagamijwe kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19.
Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batandatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 355.
Abanyarwanda 51 n’Abanyamahanga 3 bari barabuze uko bava muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE) bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, bavuga ko bishimira kugaruka mu gihugu cyabo.
Umukunzi wa Kigali Today yaratwandikiye, yifuza ko ubu butumwa twabumugereza ku bandi basomyi b’uru rubuga, inyandiko ye ikaba ari iyi ikurikira:
Ibigega n’imiyoboro y’amazi byatangiye kubakwa mu Karere ka Musanze, byitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato rihagaragara, bikazarangirana n’uyu mwaka wa 2020.
Urwego Ngenzura mikorere (RURA) ruratangaza ko abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bagiye kuba bahawe igihe gito cyo gushaka ubushobozi bwo kwishyura impushya zo gutwara abagenzi (autorisation de transport) kuko bamaze iminsi badakora.
Mu gihe abamotari bari mu byiciro byitegura gusubukura gutanga serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto guhera tariki ya 1 Kamena 2020, Polisi y’u Rwanda irabakangurira kuzarangwa n’umuco wo guhana intera, kwambara agapfukamunwa, kubahiriza amasaha agenwe yo kuba bavuye mu muhanda n’izindi ngamba zose zo kwirinda ikwirakwizwa (…)
Ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, Resitora yamamaye cyane mu Rwanda, Cafe Camellia ifatanyije n’umufatanyabikorwa mushya mu ikoranabuhanga witwa ‘Bifata Ltd’ batangije uburyo bwihuse bwo kugeza ku bakiriya ibiribwa n’ibinyobwa mu ngo zabo cyangwa aho bakorera.
Ikigo cy’Umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ‘Daniel Trust Foundation’ giteza imbere impano z’abantu muri Amerika no mu Rwanda, cyashyizeho amarushanwa azavamo ibihembo by’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 35 kugera kuri 250.
Tariki 1 Kamena 2020 nibwo abatwara Moto mu Rwanda bazemererwa gusubira mu muhanda gutwara abagenzi. Ni nyuma y’amezi arenga abiri bicaye mu rugo barahagaritse gutwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse imirimo n’ubuzima bwa benshi ku isi.
Mu gihe abamotari bakomeje kwitegura gusubira mu muhanda gutwara abagenzi, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje amabwiriza bagomba gukurikiza mu kazi kabo, haba kuri bo ndetse no ku bagenzi batwaye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François yavuze ko Bosenibamwe Aimé azibukirwa ku mirimo yakoranye n’abagize uwo muryango ndetse n’abaturage muri rusange, iyo mirimo ikaba yarabateje imbere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yamenyesheje Bwana Jabo Paul ko ahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.
Gatabazi Jean Marie Vianney waraye ahagaritswe ku mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha izo nshingano, anamusaba imbabazi aho yaba yaramutengushye.
Mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu rugo rw’uwitwa Nsabimana Fabrice, haraye habaye impanuka ya gaz yaturitse ikomeretsa cyane umwana wari utetse w’imyaka 16 na nyir’urugo avunika urutugu (cravicule).