Abantu basaga 5000 bahatanira imyanya 11 y’akazi mu Karere ka Muhanga baravuga ko kubera ko akazi ka Leta ari gake kandi nta gishoro gihagije mu kwihangira imirimo, ari yo mpamvu yo kwitabira ibizamini by’ipigana kuri iyo myanya n’ubwo baba babona ko itabakwira.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko yiyemeje kuzasezeranya Jérémie Nzindukiyimana bivugwa ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi yabyangiye yari yageze ku murenge n’umugeni we.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko kuva tariki ya 15 Kanama 2020, ingendo kuri Moto mu Mujyi wa Kigali zizajya zishyurwa hakoreshejwe mubazi, urugendo ruto rukazajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda Magana atatu (300Frw).
Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST), Urwego rushinzwe Iterambere(RDB) hamwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo, byatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rikorera mu risanzweho rya IECMS, kugira ngo byihutishe guhesha abantu ibyo batsindiye mu manza.
Itangazo rya cyamunara ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri tariki 04 Kanama 2020, rivuga ko hari imitungo ya kaminuza ya UNIK (yahoze yitwa INATEK) igiye kugurishwa kugira ngo hishyurwe imyenda yari ifitiye umwe mu bayireze mu rukiko akanayitsinda.
Kuva tariki ya 01 Nyakanga kugera tariki ya 03 Kanama 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya1,050 banduye icyorezo cya COVID-19. Muri bo, abo mu Ntara y’Iburengerazuba bari 300 bavuye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu, Rutsiro na Nyabihu.
Iradukunda Julienne wo mu Mudugudu wa Rwarucura, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi muri Nyagatare, asaba ubuyobozi kumufasha agahabwa ibitunga abana kuko umugabo we yamutaye akajyana imitungo yose n’isambu bahinganga akayirukanwamo.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko amashuri na kaminuza bigiye kongera gufungura agaragaza ibisabwa kugira ngo abanyeshuri bashobore kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yiteguye gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutahuka ku bushake bwazo, nyuma y’uko bitangajwe ko impunzi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama zasabye igihugu cyazo kuzifasha gutahuka.
Ubusanzwe, abunzi bo ku rwego rw’Akagari ari narwo rwa mbere, bakemuraga ibibazo byananiranye gukemuka ku rwego rw’Akagari. Nk’uko bisobanurwa na Niyirora Rashid, umuyobozi w’Akagari ka Nyamata ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, umuntu ugiranye ikibazo n’undi, kibanza gukemurirwa ku rwego rw’isibo(ingo hagati 15-20) (…)
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cya The East African, yagaragaje ko kudashyira hamwe nk’ibihugu mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, bitorohera ibihugu guhangana n’ingaruka ziterwa n’icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yatangaje ko aka karere kasoneye abaturage bafite ubutaka muri Huye bafite ibirarane bigeza muri 2018, ko Inama Njyanama yabasoneye ibyo birarane.
Police y’u Rwanda yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abagenzi bajya n’abava mu mahanga mu ndege mu masaha akuze, kugira ngo batagira ingorane igihe barengeje igihe cyo kuba batari hanze (couvre-feu).
Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT radio, cyari cyatumiwemo umunyamakuru Cleophas Barore ndetse na Depite Dr. Frank Habineza, bagarutse ku mikorere y’abanyamakuru bo mu Rwanda, bavuga ko badacukumbura.
Ishami ry’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Muhanga riratangaza ko umuyoboro mushya w’amazi uri kubakwa na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) ari yo yitezweho gukemura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Muhanga.
Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR) Diyosezi ya Byumba, Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, akangurira abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho, ariko banashingiye ku byanditse muri Bibiliya.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Kanama 2020 hafashwe abantu 906 muri iyi Ntara, kubera kurenga ku mabwiriza ajyanye no kwirinda indwara ya COVID-19.
Maniraho Fabien afite imyaka 32, akomoka mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, akaba yarimukiye mu Karere ka Bugesera guhera mu mwaka wa 2007, aje gushaka ubuzima, ubu atuye ahitwa muri Muyange mu Murenge wa Nyamata.
Abakuriye amadini n’amatorero mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko guhishira ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irikorerwa abana b’abakobwa, bikomeje kugira uruhare mu kubangiza, kwica umuco no kudindiza ahazaza h’igihugu.
Abaturage bo mu Mujyi wa Muhanga baravuga ko amacumbi aciriritse yashyizwe ku isoko n’akarere afite ibiciro bihanitse ku buryo buri wese atapfa kuyigondera.
Imiryango 1,496 muri 2,992 yangirijwe n’ibiza muri Mata na Gicurasi mu Turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Gakenke imaze gushyikirizwa ibiribwa n’Umuryango wa Croix Rouge y’u Rwanda.
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Micinyiro mu Murenge wa Mudende ho mu Karere ka Rubavu, bavuga ko uko batuye ari 70 abafite udupfukamunwa ari batandatu gusa, batizanya iyo basohotse.
Abarenze ku mabiriza yo kwirinda COVID-19 mu Karere ka Ruhango batangiye gucibwa amande yagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020, ahemejwe ko ayo mande agomba kuba hagati ya 1,000frw kugeza ku 50,000frw.
Umuryango wa Mukanzasaba Belancile utuye mu Karere ka Ruhango, uratangaza ko inka bahawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yabahinduriye ubuzima bakaba bageze ku rwego rwo koroza abaturanyi.
Nakure (izina twamuhaye) wabyaye impanga afite imyaka 15, akaba yari amaze amezi atatu abana n’umugiraneza, yasubijwe mu muryango we yatinyaga ko wamubwira gushyira abana uwamuteye inda.
Abantu babarirwa mu 2000 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, biganjemo abafashwe batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi, baraye bafashwe bamwe barazwa muri sitade, abandi ku biro by’inzego z’ubuyobozi mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo.
Abaturage 22 bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, ahubatswe icyuzi cya Cyunuzi cyororerwamo amafi, bavuga ko bamaze imyaka icyenda bishyuza ingurane y’ubutaka bwabo bwarengewe n’amazi y’icyo cyuzi ariko amaso yaheze mu kirere.
Abakunze kugendagenda mu Mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zaho, bavuga ko kutambara agapfukamunwa cyangwa kukambara nabi biviramo nyir’ikosa gutakaza umubyizi w’ibyo yikoreraga.
Abaturage bibumbiye muri koperative ‘Tunoze ubwubatsi’ bakora umwuga wo gucukura umusenyi mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabuhu, barinubira uburyo ibikorwa byabo byigabijwe na Kampani ‘Kigali Trust’, Akarere ka Nyabihu kakavugwaho kuyitiza umurindi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, arasaba abaturage cyane urubyiruko kwirinda ababashukisha akazi bakabarya utwabo, ahubwo bagatanga amakuru byihuse kugira ngo bafatwe.