U Rwanda kimwe n’isi muri rusange, rumaze amezi hafi atatu ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu Bushinwa mu mpera z’Ukwezi k’Ukuboza 2019, nyuma kigenda gikwira mu bindi bihugu.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu isaba abatwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara abakora ingendo zihuza Akarere ka Nyabihu n’aka Rubavu mu gihe ubu bitemewe.
Abarokotse Jenoside batishoboye 40 bo mu Mirenge ya Karama na Gishamvu mu Karere ka Huye bari batuye mu nzu ziva, bagiye gushumbushwa inziza zubakishije amatafari ahiye.
Mu rwego rwo kwifatanya na Guverinoma n’Abavandimwe b’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi mu kunamira uwari Umukuru w’icyo Gihugu Nyakubahwa Petero Nkurunziza,
Mu cyubahiro kimukwiye kandi bamugomba nk’umukozi uzwiho ubupfura, ubunararibonye ndetse n’ubuhanga ku murimo wo gufata amashusho yari amazeho imyaka 38, Umusaza Rwamukwaya wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yatangiye ikiruhuko cy’Izabukuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gufatira ibihano ababyeyi badafasha abana gukurikira amasomo bakabajyana gukora ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko Umurenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi na wo washyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 muri ako gace.
Muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Musanze abasore n’inkumi b’abakorerabushake (Youth Volunteers) 352, bari gufatanya n’ibindi byiciro by’inzego zitandukanye mu bukangurambaga bwo kwirinda iki cyorezo.
Abakinnyi b’ibyamamare b’ikipe ya Arsenal barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Hector Bellerin na Reiss Nelson bamuritse imyambaro yakorewe mu Rwanda, mu ihiganwa ryo kwambara imyambaro ikorerwa mu Rwanda, ryiswe ‘Made in Rwanda Challenge’ ryateguwe na ‘Visit Rwanda’.
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyahaye u Rwanda indi nkunga ingana na miliyoni 111.06 z’amadolari ya Amerika yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus no kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyo cyorezo.
Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika(RIC) ryishyiriyeho ingamba zakurikizwa mu kwirinda Covid-19 mu gihe cy’amateraniro cyangwa misa, nyuma yo kubisabwa na Guverinoma.
Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) iratangaza ko kuva saa tatu z’ijoro kuri uyu wa kane tariki 11 kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 12 Kamena 2020, abafatabuguzi bayo batari bubashe kugura umuriro.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu buratangaza ko kubera imvura yaguye tariki ya 10 Kamena 2020 ikanduza imigezi ya Sebeya na Pfunda, byatumye uruganda rutunganya amazi rwa Gihira ruhagarara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko mu gihe habura ibyumweru bitatu umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 ukarangira, bugeze ku gipimo cya 87% mu kwesa imihigo bwahize muri uwo mwaka.
Niyobuhungiro Pantaleon, ni umusore ufite imyaka 22 y’amavuko, akaba akomoka mu mudugudu wa Kabahaya, Akagari ka Kimaranzara, Umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CP Rogers Rutikanga, arasaba buri wese kuba umwalimu n’umujyanama w’ubuzima mu kwirinda Coronavirus.
Komisiyo y’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside yagejeje ku nteko rusange y’umutwe w’abadepite raporo ku isesengura rya raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ya 2018/19, igaragaza ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu burenganizra (…)
Mu mwaka wa 2018, Mupenzi Leon Pierre wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, yavuye mu biro by’umurenge ajya kuba mu ihema mu Kagari ka Marimba.
Abaturiye umupaka w’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko buri wese yabaye ijisho rya mugenzi we mu bijyanye no kwirinda Coronavirus.
Irindi tsinda ry’Abanyarwanda 53 bari bafungiwe muri Uganda ryageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena 2020.
Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) byasinye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 52.8 z’amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 55 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Itsinda rya mbere ry’Abanyarwanda 29 bari bafungiwe muri Uganda bamaze kugera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 08 Kamena 2020. Bahageze ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, abo Banyarwanda bakaba bacyurwa mu byiciro bitandukanye.
Muhawenimana Dimitrie, umubyeyi w’abana bane w’imyaka 43, amaze imyaka itandatu arera abana be bane abikesha akazi yahawe muri VUP, nyuma y’uko umugabo we ahunze urugo rwari rwugarijwe n’inzara.
Inzobere mu ndwara z’uruhu ziragira inama abambara udupfukamunwa, kuzirikana kujya barinda uruhu rwabo rwo mu maso kuko agapfukamunwa gashobora kubateza ibyago byo kwandura indwara zitandukanye z’uruhu zirimo ibiheri, gufuruta n’ibindi.
Amabwiriza y’Umwanditsi Mukuru yavuguruwe ku wa 12 Gicurasi 2020 mu rwego rwo kunoza ibyari bikenewe kugira ngo ibikorwa byo gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate bigende neza.
Sosiyete y’itumanaho MTN ishami rya Mobile Money (MOMO) rishinzwe kwishyurana amafaranga hakoreshejwe telefone zigendanwa, iratangaza ko nta mugenzi ukwiye gukatwa amafaranga igihe yishyuye urugendo akoresheje (MOMO) kuko iyo serivisi ari ubuntu.
Ubuyobozi bw’uturere duhana imbibi n’uturere twa Rusizi na Rubavu tuvuga ko twashyizeho ingamba zikumira ingendo.
Abatuye mu Burengerazuba bakomeje gusobanurirwa amabwiriza basabwa gukurikiza muri iki gihe, aho abayobozi batanga ibiganiro bifashishije Itangazamakuru, hakaba inzego z’umutekano zifasha abaturage kubahiriza amabwiriza, hakaba hanifashishwa utudege duto tuzwi nka ‘Drone’ mu kwigisha abaturage kwirinda icyorezo cya COVID-19 (…)
Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda yatangaje ko hari imishinga minini iri mu rwego rw’ubukungu n’imibereho y’abaturage itaragenewe ingengo y’imari mu mwaka wa 2020/2021.
Bamwe mu bamotari bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bavuga ko bishimiye cyane kugaruka mu kazi cyane cyane ko abenshi muri bo bavuga ko nta handi bakura imibereho.