Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice arasaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa bibateza imbere, kuko ari bwo ubuyobozi buzaboneraho kubunganira mu bikorwa bibashyira ku isonga koko.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), zahuriye mu nama ya mbere yiga ku gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.
Abagize Kiliziya Gatolika by’umwihariko Abakaridinali, Abasenyeri n’abapadiri baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, bashimiye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bwashyize imbaraga mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ry’i Rusizi uherutse kwandikira ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abahungu (Animateur) ndetse akamusaba kwigurira icupa kuko aberewe n’umugayo, yasabye imbabazi. Ni nyuma y’uko benshi batashimishijwe n’imvugo yakoresheje muri iyo baruwa.
Minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph, yashimiye abarimu ku buryo bakoze neza mu mwaka w’amashuri ushize, ariko asaba n’ibitaragenze neza, nko gusiba kw’abarimu mu kazi n’ibindi byakosorwa, hagamijwe gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko mu kwemera amadosiye y’Ibigo by’Imari bigiye gutangira, ubunararibonye ku muyobozi w’ikigo gishya ari ingingo yitabwaho cyane, kuko bitabaye ibyo kwaba ari ugushyira mu kaga umutungo w’abakiriya.
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2025, Mohammed Bin Khalil Faloudah, yagizwe Ambasaderi w’Umurinzi w’Imisigiti ibiri Mitagatifu mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.
Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 13 (RWABATT13) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, UN, bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe yatanzwe na Perezida Faustin Archange Touadera, kubera umurava, ubunyamwuga n’umusanzu wazo mu kurinda abasivili.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, arizeza urubyiruko ko ubuyobozi bw’Igihugu nk’uko bwakoze byinshi biteza imbere urubyiruko, buzakomeza gukora n’ibindi kugira ngo rubone iby’ibanze byatuma rugira ubuzima bwiza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera Ambasaderi Gao Wenqi, guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabwiye Abadepite ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikwiye kugaragaza ubushake bwa Politiki mu kurandura umutwe wa FDLR.
Imiterere y’umurimo mu mwaka wa 2025 (LFS 2025 Q2), igaragaza ko igipimo cy’ubushomeri mu Rwanda cyagabanyutseho 3.4% aho kiri ku kigero cya 13.4%, ugereranyije na 16.8% cyariho mu 2024 (LFS 2024 Q2), ndetse urwego rwa serivisi rukaba ari rwo rwiganje mu gutanga akazi ugereranyije n’izindi.
Abaturage bo mu Mirenge ya Musambira, Kayumbu, Karama, na Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko nyuma y’uko amateme n’ibiraro bambukaga bagenderana bitwawe n’ibiza, bapfushije abantu benshi kubera gutwarwa n’imigezi inyura muri iyo Mirenge
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasezeye ku basirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, mu birori byo kubashimira umurimo w’indashyikirwa bakoreye Igihugu, aba basirikare bakaba bahamije ko nubwo bakuramo umwambaro w’akazi (uniform), inshingano ku gihugu batazireka, nk’uko byagarutsweho na Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza.
Ubuyobozi by’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gahunda yo guhuriza hamwe abanyeshuri bari mu biruhuko, yiswe Intore mu Biruhuko, izatuma hamenyekana ibibazo abana bahura nabyo mu miryango mu gihe cy’ibiruhuko, no gukomeza gukebura abashobora kwitwara nabi.
Uwashinze Umuryango Giants of Africa akaba n’umushoramari muri siporo, umuco n’imyidagaduro, Masai Ujiri yashimiye Perezida Paul Kagame, kuba umuyobozi ushyigikira impano z’urubyiruko.
Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, tariki 26 Nyakanga 2025, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubuhinzi, ndetse n’agamije gushyira i Kigali ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA).
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya bagize Guverinoma barimo na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, abasaba gukora cyane bageteza imbere Igihugu ndetse bakuzuza inshingano bahawe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko impamvu yibanda ku bato mu gutanga inshingano mu mirimo inyuranye, ari uko bafite ubumenyi, kandi bakaba bashobora gukosora iby’abakuru bababanjirije batashoboye kugeraho.
Minisitiri w’Intebe mushya Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko icyizere yagiriwe na Perezida Paul Kagame kitazaraza amasinde, kuko agiye gukora inshingano ze ndetse akanarenzaho.
Dr. Justin Nsengiyumva wahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe wa 12 mu mateka y’u Rwanda, akaba n’uwa 7 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bahanga kandi bafite ubunararibonye by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu, ndetse akaba yaranagize uruhare muri Politiki y’uburezi.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko, ku mugoroba wa tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin wasimbuye Dr. Ngirente Edouard, barimo Habimana Dominique wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Dr Patrice Mugenzi.
Ubuyobozi bukuru bw’Ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze (RDFSCSC), bwatangaje ko bugiye gutangira kujya bwigisha isomo ryerekeranye n’amakuru y’ibihuha (Fake news) aba ku mbuga nkoranyambanga, nk’isomo ryihariye.
Minisiteri y’Ibidukikije yahawe Minisitiri mushya, Dr. Bernadette Arakwiye, akaba asimbuye Dr. Uwamariya Valentine, mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe Dominique Habimana muri Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu mugoroba.
Igikomangoma cyo muri Leta ya Perlis, mu gihugu cya Malaysia ku mugabane wa Aziya, Tuanku Syed Faizuddin Putra Jamalullail, n’intumwa yari ayoboye zirimo umugore we, umwana we n’umuyobozi w’idini ya Islamu muri iyo Leta, muri iki cyumweru bagiriye uruzinduko mu Rwanda, bagamije kurumenya, kumenya amateka yarwo cyane cyane (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2025, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Amb. Antoine Anfré, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ucyuye igihe, na Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda ucyuye igihe, mu rwego rwo (…)
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Dr. Justin Nsengiyumva, aheruka guha inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe, asimbuye Dr Edouard Ngirente.
U Rwanda ruritegura gutangira gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gupima imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga byose, ibyo bikazaba ari intambwe ikomeye mu kurengera ibidukikije no gukumira indwara zituruka ku guhumeka umwuka wanduye cyangwa se uhumanye.
Ni amasezerano yasinyiwe i Alger murwa mukuru wa Algeria, tariki ya 23 Nyakanga 2025, na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, Army General Saïd Chanegriha.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) n’u Rwanda bagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.