Abamotari bakorera mu Karere ka Musanze, barasabwa kubungabunga umutekano wo mu muhanda nk’uko badasiba kubyibutswa muri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, basabwa guharanira kugira icyizere cy’ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwara, bakoresha kasike zujuje ubuziranenge.
Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 21 Gicurasi 2025 Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 573 barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’amasomo y’inyongera (postgraduate).
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangije inyigisho ku bagororwa b’abagore bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari gafi gusoza igihano bahawe n’inkiko.
Kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize kugera kuri uyu wa 20 Gicurasi, Abanyarwanda barenga igihumbi bamaze kwakirwa mu rwababyaye, aho igihugu kibereka ko umuturage ari ku isonga.
Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, arashimira Imana yahaye Kiliziya Papa Leo XIV, yemeza ko Kiliziya ibonye umuyobozi ukenewe muri iki gihe Isi yerekezamo, nk’umuyobozi ufite ukwemera guhamye.
Nyuma y’uko ihuriro AFC/M23 rifashe umujyi wa Goma tariki 27 Mutarama 2025, Abanyarwanda ingeri zitandukanye bakomeje gutaha mu Rwanda.
Perezida w’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, Depite Ndangiza Madina, yatangaje ko biteguye gusangiza abitabiriye inama baturutse mu Nteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bya Afurika, uburyo u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigakurikirwa (…)
Bamwe mu baturage mu Mirenge ya Nyagatare na Karangazi, bavuga ko bacitse ku kurya inyama zokerejwe mu tubari zizwi nka burusheti (Brochettes), kubera gutinya ko bashobora guhabwa iz’imbwa.
Bimwe mu byagaragarijwe Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere n’Imari, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025, mu biganiro no kungurana ibitekerezo na BNR, RDB, RBA, AMIR, na ADECOR ku ngamba zo gukumira kutishyura neza inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari, ni imikoranire itanoze hagati y’ibigo by’imari n’abakiriya babyo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ibibazo by’umutekano wa Afurika bidashobora gukemurwa n’ibisubizo bitanzwe n’abo hanze yayo.
Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batashye mu gihugu cyabo.
Senateri Evode Uwizeyimana yasabye ko mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026, hakongerwamo igenewe Abasenateri kugira ngo bajye barushaho gutsura umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Minisiteri y’Ubutabera MINIJUST iratangaza ko hari raporo zijya zikorwa n’imwe mu miryango mpuzamahanga yitwa ko iharanira Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko u Rwanda hari aho runyuranya n’ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga, nyamara izo Raporo zikagoreka ukuri kw’ibiriho.
Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo (EICV7) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko ubukene bwagabanutse muri rusange mu Rwanda, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo, ariko ko nanone hakiriho abakene benshi.
Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, yongeye kugaragaza ko u Rwanda rushikamye mu rugamba rwo kubungabunga amahoro n’umutekano ku Isi, asaba ko habaho amavugururwa y’ingenzi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN), byo kubungabunga amahoro kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kurinda abasivili.
Polisi y’Igihugu hamwe n’Umuryango urengera ubuzima witwa ’Healthy People Rwanda/HPR’, basobanuriye abanyeshuri imigendere iteza impanuka abanyamaguru n’abagenda ku magare, bagira n’icyo basaba abayobozi b’ibinyabiziga muri rusange.
Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abanyamwuga mu gutanga Amasoko.
Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere, isanga nyuma y’imyaka mirongo itatu n’umwe habaye Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe imiryango mu Rwanda, uyu munsi hari inkuru yo kwishimira, kuko imiryango yazanzamutse, ikiyubaka.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Muhanga, batangaza ko kugira Perezida wa mbere wayoboye u Rwanda, byazaniye urupfu Abatutsi aho kubazanira iterambere.
Tariki 5 Ukuboza 2023, nibwo inkuru yabaye kimomo ko u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturuka mu gihugu cy’u Bwongereza, nyuma y’uko Guverinoma z’Ibihugu byombi zari zimaze gusinyana amasezerano mashya ajyanye no gukemura ikibazo cy’abimukira, yakozwe hasubizwa inenge zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza mu (…)
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abana bajyanwa mu bigo ngororamuco na ‘transit center’, Abadepite basabye ko iyi gahunda na yo yagenerwa ingengo y’imari mu mwaka wa 2025-2026, kugira ngo bitange igisubizo cyo kugabanya umubare munini w’abajya kugororerwa muri ibi bigo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ifite byinshi byayiteza imbere ariko ikibazo ari ukumenya ibyo abayituye bagomba gukoresha, kugira ngo bagere kuri iryo terambere.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gufata zimwe mu nka ziherutse kwibwa ahitwa i Rwanda mu karere ka Gasabo, hamwe n’abakekwaho kuziba.
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitiki baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, Africa CEO Forum.
Abatuye n’abaturanye agace kitwa i Rwanda kari hagati y’utugari twa Gasagara na Kinyana, Umurenge wa Rusororo w’Akarere ka Gasabo, barasaba inzego zibishinzwe gukaza umutekano no kubafasha kumenya irengero ry’amatungo yabo yibwe, cyane cyane inka.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, ko ikibazo cy’ibirarane Uturere dufitiye abacuruzi b’inyongeramusaruro bingana na Miliyari 22Frw, bagiye kureba uko wishyurwa ndetse hagafatwa ingamba zo kwirinda kongera kubajyamo umwenda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, yatangaje ko umuhanda Kigali-Muhanga wari uteganyijwe gukorwa mu ngengo y’imari 2025-2026, utagikozwe kuko inyigo yawo itararangira.
Ku gicamunsi cy’itariki ya 7 Gicurasi 2025, abakunze kujya gusengera mu Ruhango n’i Kibeho batangiye kumva inkuru y’urupfu rw’umukecuru, wari uzwiho kubyina bidasanzwe mu gihe cya misa.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique zashyikirije Koperative y’abagore (Cooperativa Moda do Litoral), imashini 10 zidoda n’ibikoresho byazo mu rwego rwo kubongerera ubushobozi n’ubumenyi bikajyana no kwinjiza amafaranga. Iyi koperative iherereye mu Karere ka Mocímboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.
Abacururiza mu isoko ry’Ingenzi za Huye barinubira kuba basigaye bataha nimugoroba, mu gitondo bamwe muri bagenzi babo baza bakabura ibicuruzwa baba basize babitse neza.