Madamu Jeannette Kagame yashimiye mugenzi we Fatima Maada Bio, watorewe kuyobora Umuryango w’abadamu b’Abakuru b’ibihugu ugamije iterambere, Organization of African First Ladies for Development (OAFLAD).
Perezida Kagame yashimiye umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Mahmoud Ali Youssouf, ku bw’intsinzi yegukanye.
"Iyaba umukino wo kwitana ba mwana, imbwirwaruhame nziza, ibinyoma, kutagira isoni, byari igisubizo cy’iki kibazo, ibibazo byari kuba byararangiye kera. Nti twakabaye tugifite iki kibazo cya Congo, ariko dufite abantu bavuga ibinyoma nta mpamvu."
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahuye n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, baganira ku bibazo by’umutekano mucye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Perezida Paul Kagame yageze i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko u Rwanda ruri kuzamuka mu bwiyongere bw’abaturage muri rusange, aho mu myaka 10 iri imbere uhereye muri 2023-2033, ruzaba rwazamutseho abaturage 21.66%.
Abantu 68 bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu birombe biherereye mu Turere twa Musanze na Rulindo.
Abanyarwenya bo mu Rwanda biyemeje kudasigara mu rugamba rwo guhangana n’amagambo yibasira abagore n’abakobwa, mu kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryabakorerwa, no guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire cyane cyane binyuze mu mwuga wabo wo gusetsa.
Asubiza niba koko asanga umutwe wa FDLR uteje akaga ku mutekano w’u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko nta kuntu bitabaho, kandi Guverinoma ya Kongo ishyize imbere politiki yo kwica, dore ko Perezida Félix Tshisekedi uyiyoboye ashyira imbere ivangura no gutsemba ubwoko adashaka, afatanyije n’Interahamwe
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yashubije abavuga ko afitiye impuhwe M23, umutwe uhanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko afite impamvu zumvikana, ku buryo ahubwo udafitiye impuhwe uyu mutwe ari we waba adashyira mu gaciro.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ntawe uzamutera ubwoba yitwaje gufatira u Rwanda ibihano, kubera ibirego bivuga ko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23, urwana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo-DRC, uherutse no gufata Umujyi wa Goma.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Doha, yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, baganira ku mubano w’Ibihugu byombi ndetse n’inzego zitandukanye n’uburyo byarushaho kwaguriramo imikoranire.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro kuri telefone na Amb. Troy Fitrell, Umunyamabanga wungirije w’Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, ubwo yari mu biganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, tariki 11 Gashyantare 2025, yavuze ko mu 2024 abangavu batewe inda bageze kuri 22,454.
Zimwe mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga, harimo no kwigisha ururimi rw’amarenga abakora muri serivisi z’Ubuzima kugira ngo babashe kwita no guha serivisi abafite ubumuga nta mbogamizi.
Leta y’u Rwanda igaragaza ko hari impamvu eshatu z’ingezni zashingiweho hazamurwa imisoro, iya mbere ikaba kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta, hamwe no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro.
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka ya bisi itwara abangenzi, yahitanye abantu 20 abandi bagakomereka, impanuka yabereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.
Abantu 20 ni bo baguye mu mpanuka ya bisi itwara abagenzi ya kompanyi International, yabereye ahitwa ku Kirenge mu Karere ka Rulindo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.
Kigali Today yaganiriye n’abantu b’ingeri zitandukanye, abakuru n’abato, ku bijyanye n’impinduka zigenda zibaho mu myambarire y’abantu, aho abenshi mu bakiri bato badahuza n’abakuru ku bice by’umubiri umuntu agomba kwambika, n’ibyo bumva ko ntacyo bitwaye mu gihe byaba byambaye ubusa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 10 Gashyantare yihanganishije imiryango 16 yaburiye ababo mu bisasu ingabo za Kongo n’abo bafatanyije kurwanya M23 baherutse kurasa mu Rwanda.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, guhera ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, hatangijwe Imurikamateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko ingengabitekerezo yakoreshejwe mu kwanga Abatutsi mu Rwanda mu myaka ya 1950 yageze no kuri Jenoside yabakorewe, ari na yo igikoreshwa ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) no mu Karere mu kwanga bamwe mu (…)
Impuguke mu bijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’ingo, zivuga ko uburinganire ari ukutagira icyo ugomwa umuntu kubera ko ari umugabo cyangwa umugore.
Bamwe mu barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri bagize ibyishimo bidasanzwe, nyuma yo kubona abayobozi batandukanye babasanga ku bitanda baryamyeho, babazaniye ibiribwa n’ibikoresho byo kwifashisha bitandukanye.
Kuri iki Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025, habaye amatora ya Komite Nyobozi ya FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, aho Dusengiyumva Samuel yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uyu muryango n’amajwi 502, ahwanye na 86% by’abari bagize inteko itora.
Mugabowagahunde Maurice, ni we wongeye gutorerwa kuyobora (Chairman) Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, mu matora yabereye i Musanze ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.
Tariki 8 Gashyantare 1900, ni bwo hatashywe Kiliziya ya mbere yubatswe n’abamisiyoneri batangije ubukristu mu Rwanda, i Save. Ni ku bw’iyo mpamvu kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, Kiliziya Gatolika yizihirije yubile y’imyaka 125, i Save.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame witabiriye inama ya EAC-SADC, yiga ku kibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yavuze ko iki guhugu kitacecekesha u Rwanda kandi ari cyo cyananiwe gukemura ibibazo byacyo binagira ingaruka no ku Rwanda.