Kuva saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2025, igice cy’agakiriro ka Gisozi gikorerwamo intebe, ameza n’ibitanda cy’ahitwa muri ADARWA, cyafashwe n’inkongi y’umuriro, aho Polisi ikomeje kuzimya kugeza muri iki gitondo.
Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’indi mishinga iri mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Banki ya Kigali (BK), yateye inkunga Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Aborozi n’abatunganya ibikomoka ku mata (Regional Dairy Conference Africa), irimo kubera mu Rwanda.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzaniya (TPDF) zahuriye mu nama ya 12 yitwa Proximity Commanders, igamije gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’umutekano, ndetse no gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Mu Karere ka Burera hatangijwe imurikabikorwa rigiye guha abaturage urubuga mu kumenya ibibakorerwa, gusobanukirwa icyerekezo cy’Igihugu n’uruhare rwabo mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bityo bagasanga kuryitabira atari ubutembere ahubwo ari ukwiga.
Umujyanama mukuru mu bya tekiniki ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Byiringiro Alfred, avuga ko uko abamotari bazagabanya amakosa abyara impanuka zo mu muhanda, ari na ko sosoyite z’ubwishingizi zizagabanya amafaranga zibaka ku bwishingizi.
Perezida wa Sena, Dr. François Xavier Kalinda, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bizakemuka binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.
Nubwo mu Rwanda hari Ingoro z’Umurage umunani ziri hirya no hino mu gihugu, bamwe mu rubyiruko bavuga ko batoroherwa no kuzisura, nka hamwe mu habitse amateka y’u Rwanda bashobora kwifashisha biyungura ubumenyi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, yavuze ko bimwe mu bibazo bizibandwaho mu ngendo bagiye gukora hirya no hino mu gihugu harimo iby’ubutaka, imiturire ndetse n’imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere n’izindi serivisi (…)
Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco ku bufatanye n’ubw’Intara y’Iburengerazuba, batangaje ko ku kirwa cya Nkombo kiri mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, hagiye kubakwa Ikigo Ndangamuco cy’abaturage (Community Based Cultural Center).
Abanyeshuri 168 biga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri barahiriye kwinjira mu muryango FPR-Inkotanyi, batangaza imbaraga bazanye zizafasha uwo muryango gukomeza gutera imbere.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, yateranye isaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kwita ku nama n’ibitekerezo byatanzwe ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026, birimo kwishyura ibirarane by’ingurane zagombaga guhabwa abaturage.
Umuvugizi w’umugi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko umurwa mukuru ufite ikibazo cya parking zidahagije, bityo abatwara imodoka bakaba bagomba kwirinda kuzijyana ahantu hose, n’ahatari ngombwa, kugira ngo batongera ikibazo n’ubundi kitari cyoroshye.
Abanyeshuri batandatu n’umwarimu wabo bakurikiranyweho gukubita umunyeshuri bamuziza ibiryo, bimuviramo urupfu. Byabereye ku kigo cya GS Rumuri giherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Museke.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko barajwe ishinga no kubonera abatishoboye amacumbi yo kubamo, gusana ashaje ndetse no gutuza abakiri mu manegeka.
Inzu y’ubucuruzi y’ahazwi nko ‘Kuri 40’ yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo birashya birakongoka, bikekwa ko yatewe n’iturika rya Gaz.
Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga (Social media), itangiye guhangayikisha abantu, kuko zisigaye zarabaye umuyoboro w’ibikorwa byo gusebanya, kwibasira abandi no kwangiza isura yabo.
Mu bagore bahamijwe icyaha cya Jenoside bakanagihanirwa, hari abavuga ko iyo bataza gufungwa batari kubasha kuruka uburozi bw’urwango babibwemo n’abayobozi babi.
Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe inzuki tariki 20 Gicurasi 2025, abagore bakora ubuvumvu mu Karere ka Rutsiro, ubu ni bwo bamenye akamaro ko kubungabunga ishyamba cyimeza rya gishwati-Mukura, ryari rigiye gucika kubera ibikorwa bya muntu, ariko ubu rikaba ryaranhindutse urwuri rw’inzuki zabo.
Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho by’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zakoreshaga mu ntambara na M23, byasubijwe aho byaturutse binyujijwe mu Rwanda.
Kuwa 22 Gicurasi, abaturage mu byiciro bitandukanye by’Umurenge wa Gitoki, abayobozi mu nzego z’ibanze guhera mu Isibo n’abavuga rikumvwa, basuye umuhora w’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Raporo y’umwaka ushize wa 2024 ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC),igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu kuko abakobwa ari 50.5% mu gihe abahungu ari 49.5%.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko kuba hari umugani mu Kinyarwanda uvuga ko nta wigira, bisobanura ko abakobwa bonyine batagera ku byiza byose bizihiza.
Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, Daniel Chapo yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikari 525 barwanira ku butaka batojwe n’Ingabo z’u Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.
Dr. Janet Kayesu yakuranye inzozi zo kuzaba muganga ariko akibaza uko azabigeraho, bitewe n’ubuzima yabagamo, ariko aza kuzikabya binyuze mu kwishyurirwa n’Imbuto Foundation.
Umunyapolitiki Tito Rutaremara yagaragaje ko impinduka Afurika itegereje zikwiriye guhera mu burezi nyafurika, aho ababyeyi batagomba gukomeza kurera abana kizungu.
Kuri uyu wa 24 Gicurasi, Madamu Jeannette Kagame arahemba abanyeshuri b’abakobwa 123 batsinze neza kurusha abandi ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’Umujyi wa Kigali, igiye gukomereza umushinga wo kuvugurura no kunoza imiturire i Nyabisindu mu Karere ka Gasabo.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yasuye ikirombe cya Nyakabingo, giherereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, kikaba ari cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi azwi nka ‘Wolfram’.
Asoza inama y’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, yaberaga mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva tariki 19 kugeza ku ya 22 Gicurasi 2025, Perezida wa Sena Dr. François Xavier Kalinda, yavuze ko u Rwanda rwahisemo gushyira uburinganire mu bikorwa byarwo byose.
Abanyarwanda 642 biganjemo abagore n’abana bagejejwe mu Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), bakuwe mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru muri RDC, aho bavuga ko baruhutse guhoza akarago ku mutwe bahunga intambara zidashira.