Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Abafatanyabikorwa bako mu iterambere, JADF, baratangaza ko kwita ku mibereho y’urubyiruko, ari kimwe mu byatuma Akarere n’Igihugu bigera ku iterambere rirambye.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego byatangajwe n’ibiro bya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, byashinje ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu duce twa Binza na Rutshuru.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku bufatanye na Police y’u Rwanda rwafunze Manirakiza Straton, umukozi mu Kigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) ushinzwe ibikorwa byisanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo, ukurikiranweho icyaha cya ruswa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kudatezuka ku guharanira amahoro n’umutekano mu Karere ruherereyemo.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yazamuye inyungu fatizo iyigeza ku gipimo cya 6.75% ivuye kuri 6.5%, mu rwego rwo gukomeza kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko y’imbere mu gihugu.
Ubuyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bwatangaje ko gukoresha amafaranga y’amanyamahanga (Amadorali, Amayero n’ayandi) mu buryo bwo kwishyurana, bizaba byacitse burundu mu gihe cy’amezi atandatu.
Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuze ko bakoze ibishoboka byose kugira ngo bakize ubuzima bw’Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside mu 1994.
Abantu 5 bishwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, kuva ku itariki 11-18 Kanama 2025 mu gihugu hose.
Bamwe mu basirikare bahoze mu ngabo za MINUAR, zari mu butumwa bw’amahoro bwa UN mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abagize umuryango ari umugore, umugabo n’umwana kwirinda kwitana ba mwana ku bibazo biwugarije, kuko bituma bose bihunza inshingano za buri ruhande mu kubikemura.
Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025 by’abarangije amashuri abanza (P6) n’Icyiciro Rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level) azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko kuba abakoze Jenoside bagihari icyo bakoze gusa ari ukwambuka umupaka bakajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibibazo by’umutekano muke bidashobora kurangira muri icyo gihugu.
Mu rwego rw’ibikorwa bitegurwa mu materaniro makuru aba mu kwezi kwa Kanama, ukwezi gusoza umwaka w’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, abizera bagize intara y’ivugabutumwa ya Nyamata babonye ko ibiyobyabwenge byugarije abasenga n’abadasenga, iyo akaba ari yo mpamvu hatanzwe ubutumwa bwo kubirwanya mu rubyiruko.
Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wari mu Ngabo za Ghana, zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUAR, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Ingabo z’Igihugu cye kuba zaranze kuva mu Rwanda icyo gihe, kuri bo bumvaga mu gihe bagenda bisobanuye kwiyambura ubumuntu ndetse n’indahiro barahiye (…)
Kuri uyu wa 15 Kamena Kiliziya Gatolika yongeye kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo ndetse hanaturwa igitambo cya Misa ku Isi hose.
Urubyiruko rwo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Kayonza, rwari rwaracikirije amashuri rugafashwa kwiga amashuri atandukanye y’imyuga na BK Foundation, rwiyemeje kubyaza umusaruro ubumenyi bamaze igihe bahabwa, bakabukoresha mu bikorwa bibafasha kwiteza imbere.
Urubyiruko rurimo inkumi n’abasore, rwatangaje byinshi rwigiye mu itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 harimo n’Ikinyarwanda, aho rumaze iminsi 45 rutozwa ibintu bitandukanye, rikaba ryasojwe uyu munsi ku itariki 14 Kanama 2025, mu Kigo cy’ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Mu myaka mirongo itatu n’umwe ishize bari abasirikare mu mapeti atandukanye, boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi itangira bareba, babura imbaraga zo kuyihagarika kubera ubushobozi bucye mu bikoresho, dore ko bagenzi babo b’i Burayi banageze aho bakabatererana, cyangwa (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rusoje icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa, yabasabye kujya bavuguruza abasebya u Rwanda bakabatsindisha ukuri babonye mu masomo baherewe muri iri torero.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ucyuye igihe Antoine Anfré, yatangaje ko imyaka amaze mu Rwanda yamubereye iy’agatangaza, kuko yaranzwe no gushimangira ubucuti bw’ibihugu byombi.
Itsinda ry’abahoze ari ingabo z’Afurika zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rigiye kugaruka mu Rwanda muri iki cyumweru kugira ngo ryiyibutse inzira y’ibihe bikomeye banyuzemo barengera abasivili batagira inkunga y’ibikoresho cyangwa (…)
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, burashishikariza abaturage babanye mu buryo butemewe n’amategeko, kwitabira gahunda yo gushyingirwa kuko hari ababitinya bavuga ko batahinguka imbere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa badasa neza kubera ko bakennye.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva, yavuze ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere, intego nkuru ari ukugabanya no gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero nibura cya 38% kugeza muri 2029.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ari mu bayobozi batandukanye ku Isi basabira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize).
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko mu myaka itanu u Rwanda ruzahanga imirimo mishya ibyara inyungu ingana na 1,250,000.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kumara Ukwezi kose, butangira serivisi zirimo n’iz’irangamimerere ku rwego rw’utugari, mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaraga muri izo serivisi, birimo kubura aho kwifotoreza ku bashaka Indangamuntu, kwandukuza abapfuye no kwandika abavutse, gukemura ibibazo (…)
Umushinga w’Itsinda ‘Nitwe Gusa’ ry’abanyeshuri bari bamaze igihe cy’iminsi 10 mu mwiherero ni wo wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya gatatu cy’irushanwa ‘Money Makeover Challenge’ ritegurwa na iDebate ku bufatanye na BK Foundation, hagamijwe gukangura ubwonko bw’abana bakiri bato, kugira ngo bakurire mu muco wo kuzaba (…)
Abaturage bose barakangurirwa kwitabira kwemeza amakuru y’irangamimerere ryabo bityo ahari amakosa akosorwe, ndetse abagejeje igihe cyo gufata indangamuntu n’abakirengeje buzuze ibisabwa bazihabwe, bityo bizaborohere kubona indangamuntu Koranabuhanga (e-Ndangamuntu) zizatangira gutangwa muri Kamena umwaka utaha.
Dr Aisa Kirabo Kacyira wari umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bitanga Ubufasha muri Somalia (United Nations Support Office in Somalia - UNSOS), yitabye Imana azize uburwayi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu(2024-2029), asobanura byinshi bizakorwa hagamijwe iterambere mu nzego zitandukanye, aho ubuhinzi buziyongera ku kigero cya 50%.