U Bwongereza bwakuye u Rwanda mu bihugu bitemerewe kubutembereramo

Igihugu cy’u Bwongereza cyakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu ababiturukamo batemerewe gukorera ingendo muri icyo gihugu, kubera kubahiriza ingamba cyafashe zo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, ni yo yatangaje ayo makuru, ku wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021.

Ubwo butumwa bugira buti “U Rwanda ubu rwakuwe ku ‘rutonde rw’umutuku’ rw’abagenderera u Bwongereza. Iyi ni inkuru nziza ku bihugu byombi mu bijyanye n’ubukerarugendo n’ubucuruzi. Kuva saa kumi (4:am) zo ku ya 11 Ukwakira 2021, abantu baturuka mu Rwanda bemerewe kujya mu bwongereza kandi ntibasabwe kujya mu kato k’iminsi 10 muri hoteli”.

N’ubwo bimeze uko ariko, abagenzi baturuka mu Rwanda bageze mu Bwongereza bazajya babanza kwiha akato k’iminsi 10 mu ngo aho bazashyikira, kandi bakanerekana ko bipimishije Covid-19 ndetse ibipimo bikerekana ko nta bwandu bafite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka