Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda riyobowe n’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurwanya icyaha cya Jenoside n’andi marorerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko n’ubwo hakigaragara ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi ndetse n’igwingira, bishimira ko imibare igenda igabanuka kuko mu mwaka umwe gusa babashije kuva kuri 29.9% by’abana bagwingiye ubu bakaba bageze kuri 20.8%.
Ihuriro ry’ibigo bishinzwe amasoko ya Leta muri Afurika (The African Public Procurement Network/APPN) rigiye guteranira i Kigali ku matariki ya 12-14 Ugushyingo 2024, aho rizasuzuma uruhare rw’amasoko ya Leta mu iterambere rirambye, harimo kwirinda kwishyura serivisi n’ibintu byangiza ibidukikije.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangiye inzira yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza no kureba uko hagabanywa ibibiteza, hagamijwe gukumira no kwirinda igihombo biteza.
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 09 Ugushyingo 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, harimo umwanzuro wafatiwemo uvuga ko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi yagizwe umwe mu bagize Inama y’Inararibonye z’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2024, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro) ifatirwamo ibyemezo bikurikira:
Umujyanama wihariye mu Muryango w’Abibumbye(UN) ushinzwe gukumira ibyaha bya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, hamwe n’Umushinjacyaha w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(IRMCT), Serge Brammertz, bamaze iminsi mu Rwanda mu biganiro bigamije gukumira Jenoside.
Abatuye mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, bibaza impamvu inyubako yagombaga gukorerwamo n’icyahoze ari Akarere ka Bugarura irinze isaza nta kintu na kimwe kiyikorewemo nyamara yarashowemo amafaranga menshi mu kuyubaka.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko mu rwego rwo kwita no kurengera abashobora kugirwaho ingaruka n’ibiza, hari aho yateganyije hashobora gushyirwa abagizweho ingaruka n’ibiza (Evacuation sites) by’umwihariko mu bice bikunda kwibasirwa.
Mu Rwanda hashize iminsi havugwa ibyerekeranye no gusimbuza moto za lisansi izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Youth Connekt 2024, yagaragaje ko Afurika ifite ibyo ikeneye byose kugira ngo ibashe kugera aho abayituye bifuza ndetse kandi ko kutabigeraho bakwiye kwigaya.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi niwe warahije abanyamahanga 72 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, tariki 7 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Kicukiro.
Mu Karere ka Musanze hatangiye kubakwa uruganda rugiye kujya rukora ibyuma mu mabuye y’Ubutare, rukaba rwitezweho kugabanya ingano y’ibyatumizwaga hanze y’u Rwanda n’akayabo k’amafaranga byatwaraga.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, asaba abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza bakahava badategereje ingurane, cyane ku bantu bituje mu manegeka cyangwa abafite ubushobozi barimo n’abafatiye ubwishingizi inzu zabo.
Umugabo witwa Harindintwari Niyongana Innocent w’imyaka 69 ukomoka mu mudugudu wa Akarubumba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yafatiwe ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, nyuma y’imyaka myinshi yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akurikiranyweho.
Bamwe mu baturage b’imirenge ya Karangazi na Rwimiyaga bavuga ko hari serivisi zimwe na zimwe batabona kubera gutura kure y’aho zitangirwa ariko ikibabaje hakaba n’ababyeyi babyarira mu ngo kubera ubushobozi bucye bwo kwishyura amafaranga 20,000 bya moto mu gihe bafashwe n’inda mu buryo bubatunguye.
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugenera imfashanyo ingana na toni 19 zirimo ibyo kurya by’abana, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu gufasha abaturage bugarijwe n’intambara muri Gaza.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Bigwi Alain Lolain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke.
Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19.
Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Kimisagara, umudugudu w’Akabeza muri Nyabugogo ku isoko ry’Inkundamahoro umugabo w’imyaka 44 witwa Muvunyi François bakunze guhimba ‘general Pardon’ yasimbutse muri Etage ya 4 ahita ahasiga ubuzima.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cya CSIS, Gen (Rtd) James Kabarebe yasobanuye byinshi ku mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko uhereye mu mateka y’igihe cy’ubukoroni kugeza ubu, usangamo byinshi byagombye gutuma u Rwanda na RDC biba inshuti zikomeye, kuko muri ayo mateka (…)
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Doris Uwicyeza Picard, avuga ko RGB iha agaciro gakomeye cyane imiryango itari iya Leta ndetse n’ishingiye ku myemerere, kubera uruhare rwayo mu bikorwa by’iterambere bigamije kubaka umuryango nyarwanda.
Inama yahuje u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ni yo yabaye impamvu yo gufungwa k’umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024.
Bamwe mu baturage by’umwihariko abarimo kubaka ahakaswe amasite, barinubira gutanga amafaranga yitwa ay’ibikorwa remezo ariko ntibabihabwe nkuko bikwiye, ahubwo bikaba ngombwa ko ababishoboye babyishakira bagombye gutanga andi mafaranga kandi baba barabyishyuye.
Bamwe mu baturage bakodesha amazu yaba ayo gucumbikamo cyangwa se ayo gukoreramo, bavuga ko babangamiwe n’uko bahora bongezwa amafaranga y’ubukode kuko mu mwaka umwe, igiciro gishobora kwiyongera inshuro ebyiri.
Mu rukerera tariki 5 Ugushyingo 2024, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yafunze umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.
Aba Badepite bo muri Somalia, bagize Komisiyo y’Uburinganire n’Uburenganzira bwa Muntu bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, aho baje kureba uko u Rwanda rwiyubatse mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, kuko rumaze kuba icyitegererezo ku Mugabane wa Afurika kubera iterambere rugeraho mu nzego zitandukanye.
Abaturage b’Umudugudu w’Akayange Akagari ka Ndama Umurenge wa Karangazi barifuza ko bahabwa amazi meza bikabarinda gukomeza kuvoma ayifashishwa mu kuhira imyaka mu cyanya cya Gabiro Agri Business Hub, kuko abagera kuri 17 bamaze kuhasiga ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen(Rtd) James Kabarebe, mu kiganiro yagiranye n’igitangamakuru cya CSIS, yasobanuye byinshi ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo harimo Uganda, u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere(RGB), ruvuga ko nyuma yo kwambura ubuzima gatozi imwe mu miryango ishingiye ku myemerere (amadini n’amatorero), imitungo yayo irimo insengero, ikoreshwa icyo amategeko shingiro agenga iyo miryango ateganya.