Mu Karere ka Bugesera, mu Ishuri ryisumbuye rya GS Rilima riherereye mu Murenge wa Rilima, hubatswe uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero bw’iryo shuri n’amazi akoreshwa mu gikoni, hakavamo amazi atunganyije yongera agakoreshwa mu isuku yo mu bwiherero no mu ruganda, hakabyazwamo na biogaz yo gutekesha ndetse (…)
Abaturage bimuwe Kangondo muri Nyarutarama bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kanombe, barasaba ko bakwagurirwa isoko ry’ubucuruzi kugira ngo babashe kubona imyanya yo gukoreraho bibafashe gutunga imiryango yabo.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gihorobwa, bavuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka ku ngurube zororewe hafi n’ingo zabo bakifuza ko zakubakirwa ibiraro ahitaruye ingo.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, bahuriye mu Ihuriro rya 17 ry’uyu muryango nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, hafashwe ibyemezo bitandukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda babyemera batabyemera, amateka yabo akubiyemo icyo bari cyo, kandi ko kubyihanaguraho ari ibintu bigoye.
Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye hari imiryango imwe n’imwe yinubira kuba ituye mu mujyi, ifite n’amashanyarazi mu ngo, nyamara itabasha gucana no kwifashisha amashanyarazi mu bundi buryo, igihe cyose bayakeneye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kubaka iterambere rirambye u Rwanda rwifuza mu cyerekezo 2050, bikeneye kubakira ku muco Nyarwanda no ku ndangagaciro zawo.
Muzungu Gerald wayoboye Akarere ka Kirehe manda ebyiri, niwe ugiye kuyobora Akarere ka Karongi by’agateganyo.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kuzirikana ko Ubunyarwanda ari yo sano muzi yabo, ubumwe bwabo bukaba ingabo ikingira icyo ari cyo cyose cyabatanya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bwasobanuye ko kwimura irimbi ry’Akarere riherereye mu Mudugudu wa Mukungwa Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Gacaca, byatewe n’uko aho riri ari mu marembo y’Umujyi ndetse n’imiterere y’aho riri ikaba yagoraga abarishyinguragamo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro zemerera Brig. Gen. Mamary Camara, guhagararira Mali mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yamaze kwandika yegura ku mwanya w’ubuyobozi n’umwanya w’Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Karongi, akaba yasezeye ku mirimo hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.
Lazaro Sahinkuye w’imyaka 23 wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Kibilizi, Akarere ka Nyamagabe, ari gushakishwa ngo abazwe iby’urupfu rw’umukecuru witwa Bernadette Mukanyangezi w’imyaka 55 akekwaho kwica, mu masaa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu 15 Ugushyingo 2024.
Abanyarwanda baba muri Canada, inshuti n’umuryango wa nyakwigendera Erixon Kabera uherutse kwicwa arashwe n’umupolisi wo muri icyo gihugu, bakoze imyigaragambyo y’amahoro basaba guhabwa ubutabera n’ibisubizo ku iyicwa rye ritarasobanuka.
Imishinga 12 ya ba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori ni yo irimo guhatanira ibihembo bya BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo Inkomoko Entrepreneur Development mu cyiciro cya munani cya ‘BK Urumuri Initiative’.
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha y’umugoroba wo kuwa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Musanze, yangije imyaka y’abaturage inagurukana ibisenge by’inzu, ba nyirabyo basigara mu bihombo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe, buba bwamaze gushaka aho gushyira ibishingwe byo mu Murenge wa Runda, biva mu ngo z’abaturage nyuma y’uko byangiwe koherezwa mu kimoteri cya Nduba mu mujyi wa Kigali.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ifite intego yo gukomeza kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, n’ubwo hakiri ubushobozi buke mu bijyanye n’ishoramari ku mishinga irengera ibidukikije.
Nubwo Abanyarwanda bavuga ko batunzwe na guhinga no korora ndetse bakavuga ko ubutaka bubafitiye akamaro mu gutura, ikiyaga cya Kivu gifite akamaro mu mibereho y’Abanyarwanda batari bacye, haba mu kubona ibibatunga, gutanga akazi, ubuhahirane, guteza imbere inganda no gutanga amashanyarazi hamwe n’ubukerarugendo.
Ikigo gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje amabwiriza y’ubuziranenge ku ngofero z’abagenda kuri moto (helmets/casques), runasaba abamotari bifuza kugura izo ngofero kwita ku zujuje ibisabwa kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’abo batwara kuri moto.
Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, Imirenge yegereye Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, bemerewe kwinjiramo bakahira ubwatsi bw’amatungo yabo hagamijwe kuyarinda impfu zikomoka ku kubura ubwatsi no kongera umukamo w’amata.
Ba Minisitiri b’Uburezi ndetse n’abandi bayobozi bashinzwe uburezi hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uburezi muri Afurika bitabiriye Inama Nyafurika ku Burezi bw’Ibanze, yari imaze iminsi itatu iteraniye mu Rwanda, bashimye uburyo uburezi bw’abana bo mu Rwanda bwubatse, kuva mu mashuri y’incuke kuzamura.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.
Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Gataraga uri inyuma y’indi Mirenge igize Akarere ka Musanze mu kwitabira Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato, abaturage bo muri uyu Murenge ubarizwa mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe kigeze bakitandukanya n’imyumvire yatumaga batazijyanamo abana babo, mu kwirinda gukomeza kubavutsa (…)
Umugabo wo mu Karere ka Kamonyi wari warabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ingeso y’ubusambanyi avuga ko iyo asubije amaso inyuma asanga yari afite imyitwarire nk’iy’impyisi ishaka kurya umwana wayo ikabanza kumubonamo uw’ihene.
Abaturage bubatse Ubwiherero rusange buzajya bwifashishwa n’abagana ibiro by’Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze ndetse na santere y’Ubucuruzi byegeranye, barataka ubukene nyuma y’uko rwiyemezamirmo wabakoreshaga, ngo yaba yarabasinyishije inyandiko zigaragza ko bahembwe, nyamara bitarakozwe; ibintu baheraho bamushinja (…)
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikeneye gushyiraho uburyo abana bahabwa uburere n’ubumenyi bw’ibanze ku buryo bakurana indangagaciro zikwiye kuranga umuntu.
Abaturage barenga 70 baridukiwe n’umuhanda n’abandi washyize mu manegeka mu Mudugudu w’Ubukorikori mu Kagari ka Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku mafaranga abimura barimo guhabwa.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 yageze i Baku muri Azerbaijan aho yifatanije n’abandi bayobozi ku Isi mu Nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29).