Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere(RGB), ruvuga ko nyuma yo kwambura ubuzima gatozi imwe mu miryango ishingiye ku myemerere (amadini n’amatorero), imitungo yayo irimo insengero, ikoreshwa icyo amategeko shingiro agenga iyo miryango ateganya.
Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda uri mu mijyi irimo gutera imbere cyane bitewe n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’inyubako zijyanye n’igihe.
Ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata intera mu Karere ka Musanze, aho mu minsi ibiri gusa hiyahuye abantu batanu, abenshi muri abo biyahura bakaba bifashisha cyane cyane imiti yica udukoko, hakaba n’abifashisha imigozi.
Imihigo Akarere ka Musanze kahize gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2024-2025 uko ari 112, ubuyobozi bwako hamwe n’inzego zishinzwe umutekano, bwayimurikiye abaturage, buboneraho gukebura abishoraga mu bikorwa birimo nk’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kwitandukanya nabyo, kuko bikurura (…)
U Rwanda rwashyikirije Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) inyubako izakoreramo icyicaro gikuru cy’ikigo cyawo gishinzwe imiti n’ibiribwa (Africa Medecines Agency, AMA) kikazafasha uyu mugabane kubona imiti ifite ubuziranenge.
Umusore w’imyaka 22 witwa Kabayiza Jean Bosco, yatawe muri yombi mu ijoro rishyira itariki ya 01 Ugushyingo 2024, nyuma yo gufatirwa mu cyuho yiba, aho yari yiyambitse imyambaro y’abagore.
Abakoresha umuhanda wa Kaburimbo Kigali - Musanze, batanga impuruza z’umusozi uyu muhanda wubatseho, mu gace kazwi nko kuri ‘Buranga’, ukomeje kwangirika mu buryo bukomeye kandi busatira cyane uwo muhanda, ku buryo haramutse nta gikozwe mu maguru mashya ngo hasanwe, uwo muhanda ushobora kuzaridukira mu manga, ubuhahirane (…)
Prudence Sendarasi, umuhinzi w’imyembe na avoka mu Kagari ka Cyotamakara, Umurenge wa Ntyazo w’Akarere ka Nyanza, amaze imyaka ine muri ubu buhinzi. Avuga ko agitangira guhinga yahuraga n’imbogamizi zo kugira ibyonnyi byinshi mu mirima ye, ariko ntamenye uburyo bwo kubikumira.
Madamu Jeannette Kagame witabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’umuryango i Doha muri Qatar, inama yanahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga w’Umuryango, yatanze ibitekerezo byafasha mu kurandura ubukene bukabije busa n’uruhererekane, ariko habanje kwita ku kumenya impamvu zabwo, (…)
Bamwe mu batuye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze biganjemo abo mu Murenge wa Muko, bavuga ko barambiwe guhora basiragizwa bishyuza amafaranga y’ingurane ku masambu yabo yanyujijwemo amapoto hakwirakwizwa amashanyarazi mu duce dutandukanye.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito kugeza mu mwaka wa 2050.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abakunda gupiganira amasoko ya Leta, bibaza impamvu batishyura amafaranga amwe mu gupiganira amasoko, kandi nyamara akenshi isoko riba ari rimwe mu bigo bitandukanye. Ese aya mafaranga agenwa hakurikijwe iki?
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi bifashishije amagare mu Mujyi i Huye, bifuza gutunganyirizwa neza uduhanda bateganyirijwe kunyuramo rwagati mu Mujyi hashyirwamo kaburimbo inyerera, kugira ngo bajye batwifashisha tutabatoboreye imipine nk’uko bigenda iyo banyuze mu twashyizwemo kaburimbo y’igiheri.
Mu gihe ihindagurika ry’ikirere ari kimwe mu bibazo bikomeje kuzahaza Isi, ndetse ingaruka zaryo zikaba zigera ku byiciro byose by’abantu ariko byagera ku bafite ubumuga cyane cyane abagore n’abakobwa bikabigirizaho nkana, barasaba ko mu ngamba zifatwa ku rwego rw’Igihugu bakwiye guhabwa umwihariko.
Hamaze iminsi havugwa ikibazo cyo kutumvikana hagati y’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), ku kibazo cy’umukozi witwa Ndagijimana Froduald wirukanwe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.
Mu Rwanda, ubu umuntu wifuza gutunga icyanya kamere cye ku giti cye, yemerewe kuba yagitunga nk’uko biteganywa n’itegako N0 001/ryo ku wa 13/01/2023 rigenga pariki z’Igihugu n’ibyanya kamere nyuma yo kubihererwa uburenganzira.
Umubyeyi twahaye amazina ya Mfiticyizere ku bw’umutekano we, atuye mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yavutse mu bana 33 bakomoka ku bagore barindwi se yashatse, bose bakaba barazize Jenoside agasigarana n’umuvandimwe we umwe gusa.
Abaturage bo Murenge wa Muko Akarere ka Musanze bafite impungenge z’icuraburindi bakomeje kubamo, ndetse ngo icyizere cyo gucana umuriro w’amashanyarazi gikomeje kuba gike, cyane ko n’amapoto yashinzwe, arinze amara imyaka isaga ibiri atarashyirwamo insinga z’amashanyarazi zakabaye ziborohereza kubona umuriro.
Itorero Imbuto zitoshye mu Mbonezamihigo, rigizwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 253 bafashwa n’Umuryango Imbuto Foundation barangije amashuri yisumbuye. Barishimira ubumenyi bakuye mu itorero ry’Igihugu aho bemeza ko ubwo bumenyi bubabereye impamba ifatika mu gusobanura amateka y’u Rwanda.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Gakenke bashyikirijwe Moto nshya, zitezweho kuborohereza mu kazi kabo ka buri munsi aho bemeza ko nta rundi rwitwazo bagifite rutuma badashyira umuturage ku isonga.
Tariki 31 Ukwakira 2024 hazaba inama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa, COMESA), ikazabera mu gihugu cy’u Burundi. Muri iyi nama u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.
Imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yakuwe mu byayo n’ibiza bikomoka ku mazi ava mu birunga, irasaba kubakirwa amacumbi yemerewe, igatandukana no gukomeza kugorwa n’imibereho yo gucumbikirwa mu bukode.
Kuri uyu wa mbere, tariki 28 Ukwakira 2024 itsinda ry’Abadepite umunani baturutse muri Ghana basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, aho bari mu rugendo rugamije gusangira ubunararibonye.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asaba Abanyarwanda gukomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg, no kwirinda uducurama haba kutwegera no kudukoraho kuko ari two twagaragaye ko twazanye icyorezo cya Marburg.
Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Kicukiro, basanga kuba hari indangagaciro zarangaga Abanyarwanda bo hambere zagiye zitakara, ari imwe mu mpamvu ituma muri iki gihe hari ibibazo bigaragara mu mibanire y’abagize umuryango. Gusubira kuri izo ndangagaciro ngo ni ingenzi, bikaba biri mu byo (…)
Ni bimwe mu bisubizo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yahaye urubyiruko rugize icyiciro cya 14 cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, mu bibazo bitandukanye rwamubajije birimo no kurusobanurira inkomoko y’inyito zirimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.
Mu Kagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi, haravugwa amakuru ya Imbangukiragutabara (Ambulance), yakoze impanuka irenga umuhanda, umwe mu bo yari itwaye agira ibyago inda yari atwite ivamo.
Abarema isoko rya Rugarama riherereye mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inzu yashaje ikaba ikomeje guteza umwanda, aho bamwe bemeza ko ikoreshwa nk’ubwiherero abandi bakavuga ko ari indiri y’amabandi.
Akarere ka Gakenke kagabiye Umurinzi w’Igihango witwa Nsengimana Alfred Inka mu rwego rwo kumushimira uburyo yimakaje gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.