Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto.
Babyita gutega indege ariko mu mvugo ya nyayo ni ukwicara ahantu bategereje umuntu uza kubajyana ngo abahe akazi, akenshi kaba ari ak’ubwubatsi, aho bategerereza hakaba hitwa ’ku ndege’.
Abatuye umudugudu w’ikitegererezo wa Kagano mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, barasaba kwegerezwa irimbi bakaruhuka ingendo bakora bajya gushyingura ababo mu gihe bagize ibyago.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bashyigikiye gahunda ya Leta yo gufasha abaturage batishoboye gutura mu mijyi, aho kwimukira abafite amafaranga.
Urugo rwa Yankurije Jeannette na Bigenimana Richard ruherereye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku wa gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, rwabaye urugo rwujuje umubare w’ingo Miliyoni ebyiri zimaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.
Abanyeshuri biga mu mashuri abanza basaga 600 batishoboye, bo mu Turere twa Nyabihu na Burera, bashyikirijwe ibikoresho by’ishuri n’Ikigega BDF, gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, barahamya ko bigiye kubabera imbarutso yo kwiga nta nkomyi, bakazabasha gutsinda neza, bibaganisha ku nzozi bafite z’ahazaza.
Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Itorero rya ADEPR ryatangije igiterane kinini kigamije kurwanya ibiyobyabwenge, ndetse inda zitateganyijwe nka bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe.
Mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Minazi, Akagali ka Murambi mu Mudugudu wa Musave, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, hamenyekane urupfu rw’umusaza Marembo Sébastien w’imyaka 86, basanze mu nzu yishwe n’abantu bataramenyekana, barangije bamukuramo amaso.
Abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari mu Karere ka Rubavu, basabwe gushyira imbere umutekano bakorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano, mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha.
Akarere ka Musanze kagiye kwakira ku nshuro ya mbere, Ihuriro mpuzamahanga rigamije gusangira ubunararibonye, bw’uburyo ubuzima bwa gikirisitu bushobora guhuzwa n’ishoramari ry’ibikorwa bibyara inyungu, bikaba byakwihutisha iterambere.
Abakozi b’Akarere ka Kicukiro bavuga ko basanze bafite intege nke mu mikorere yabo, nyuma yo gusura Ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri mu Nteko Ishinga Amategeko, bemeza ko byabongereye imbaraga mu mikorere yabo ya buri munsi.
Ku nshuro ya 10, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MYCULTURE), ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA) n’abandi bafatanyabikorwa, yateguye amarushanwa ya (…)
Ababyeyi barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, bagiye gushyigikira abana babo binjiye mu Gisirikare cy’u Rwanda nk’aba Officiers kuri uyu Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022.
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ipeti rya Sous Lieutenant abasirikare 568, barimo 24 barangije amasomo mu bijyanye n’igisirikare mu bihugu by’amahanga, umuhango wabaye kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022.
Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN), Claver Gatete, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byashoboraga kumara imyaka itari mike bitarakemuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko hakenewe Miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda mu kubaka ubwiherero bushya no gusana ubutameze neza mu baturage, abafatanyabikorwa bagasabwa kubigiramo uruhare.
Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, ari mu bagiye kurahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), mu muhango wo gusoza amasomo n’imyitozo bya gisirikare byari bimaze igihe bibera mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, umuhango uba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022.
Kompanyi yitwa ZINGA ikomoka mu Bubiligi igiye kuzana ku isoko ry’u Rwanda umuti urwanya ingese cyangwa se umugese ku byuma by’ubwoko butandukanye. Stany Mukurarinda uhagarariye iyi kompanyi mu Rwanda, yavuze ko imaze imyaka irenga 40 ikora imiti irwanya umugese n’ibindi byose byangiza ibyuma, bakaba ngo bifashisha (…)
Abantu bataramenyekana binjiye muri Santarali Gakenke ya Paruwasi ya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Ugushyingo 2022, batwara ibikoresho by’umuziki ndetse n’ibikoreshwa mu gutura igitambo cy’Ukarisitiya, basiga banafunguye Taberenakuro (Tabernacle).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko hagiye kongerwa iminara y’itumanaho muri ako Karere, mu gufasha abaturage kuva mu bwigunge.
Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu mu Rwanda isanga mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu, ruswa iza mu myanya y’imbere, aho ikomeje kugira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage, haba k’uyitanga n’uyakira.
Ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo yizihije isabukuru y’imyaka 122 imaze ishinzwe.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abamotari banyuranya n’amategeko y’umuhanda, kuko bakomeje kuba ba nyirabayaza w’impanuka, zikomerekeramo abantu zikanahitana ubuzima bwabo, zitaretse no kwangiza ibikorwa remezo.
Ku nshuro ya mbere i Kigali mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga ya Wikipedia, izaba ihuriyemo amashami yayo atandukanye azwi nka Wikimedia.
Abaturage b’Akagari ka Rutungo na Cyamunyana mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bivuriza ku Ivuriro rito rya Gakagati, bavuga ko hashize imyaka irindwi bizezwa ko rizaba Ikigo Nderabuzima ariko ntibikorwe, bikabagiraho ingaruka zirimo kubyarira mu ngo.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022 ibice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ndetse no mu Mayaga mu Majyepfo, hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa mu mezi y’Ugushyingo.
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022, hatangijwe ikiciro cya gatanu cy’irushanwa rya iAccelerator, rigamije gufasha imishinga y’urubyiruko, yo guhanga udushya ndetse itanga ibisubizo ku gihugu.
Perezida Paul ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, yakiriye Peter Gerber Umuyobozi Mukuru wa Brussels Airlines, Kompanyi y’indege yo mu Bubiligi, na Christina Foerster, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Lufthansa, sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Budage.
Ubwo u Rwanda by’umwihariko Umujyi wa Kigali, wifatanyaga n’indi Mijyi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Imijyi, abawutuye bibukijwe ko bagomba kubungabunga ibyagezweho.