Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.
Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, rurahamagarirwa kugira ubushake n’ubwitange, kugira ngo ibikorwa by’umuryango bigerweho, kuko aribo bikorerwa.
Umuryango Rotary Club Kalisimbi wishyuriye mituweli abantu 200 batishoboye bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, ndetse utanga n’inkunga y’ibitabo 100 mu bigo by’amashuri byo muri uwo Murenge.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (UNDP), n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo Inama ya YouthConnekt igende neza, ndetse n’urubyiruko rwaturutse hirya no hino ku Isi.
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, mu Ntara y’Iburasirazuba byaranzwe no kumurika bimwe mu bikorwa by’abagore harimo iby’ubukorikori, iby’ubuhinzi n’ibindi ndetse habaho no kuremera imiryango itishoboye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira ubwiherero rusange ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ndetse bunahongerere umutekano kuko hasurwa n’abantu benshi, bakaba bavugaga ko hari ibitanoze.
Abakozi ba Banki y’Isi, mu ruzinduko baherutse kugirira mu Karere ka Gakenke, bashimye uburyo imishinga iteramo inkunga akarere ikomeje gufasha abaturage mu mibereho yabo myiza.
General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira, yageze mu Rwanda mu rugendo rwihariye, nk’uko yaherukaga kubitangaza.
Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu ibarura yakoze ry’impanuka zabaye mu muhanda, kuva muri Kanama kugera muri Nzeri 2022, basanze umubare munini ari uw’abamotari.
Ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ibihugu (MINALOC) yasoje umwiherero w’iminsi ibiri mu Karere ka Rubavu, yagiranaga n’abafatanyabikorwa bayo, ugamije kureba icyakorwa ngo Abanyarwanda bari mu murongo w’Ubukene babuvanwemo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, yakiriye ba Ambasaderi bashya batatu, baje gutangira inshingano zabo mu Rwanda.
Aba Ofisiye 38 basoje amasomo ya gisirikare bari bamaze amezi biga, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defense Force Command and Staff College), riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukwakira, yayoboye inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, haganirwa ku ngingo zitandukanye zigamije kwihutisha impinduka mu mibereho n’ubukungu bw’Igihugu.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ivuga ko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ine ihana imbibi na Uganda imaze gutera inkunga imishinga y’abagore bahoze bakora magendu, Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 35.
Inyigo yakozwe mu Karere ka Rutsiro ku mikurire y’abana, yagaragaje ko kagifite urugendo mu guhangana n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, ubuyobozi bukaba burimo gukora ibishoboka ngo icyo kibazo gicike muri ako Karere.
Catherine Nyirahabimana w’ahitwa i Mbogo mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko atagishaka kubarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko abona hari intambwe yateye ava mu bukene.
Nyuma y’uko ikibazo cy’igwingira mu bana, imirire mibi n’umwanda byakomeje kuvugwa kenshi mu Ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane Akarere ka Musanze kagatungwa agatoki, abayobozi b’Imidugudu bagera kuri 80 bahigiye guhagarika ibyo bibazo byugarije abaturage.
Akarere ka Rubavu kahize utundi turere two mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gutanga imisoro y’imbere mu gihugu.
Umupadiri witwa Berchair Iyakaremye, wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yitabye Imana nyuma y’amezi atarenze atatu yari amaze ahawe Ubupadiri.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, avuga ko kuva uyu mwaka wa 2022 watangira, ibiza bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 150, hegitari z’imyaka y’abaturage zisaga 1,600, inzu z’abaturage arenga 3,000 zangiritse n’ibindi, ku buryo ngo impuzandengo y’ibyangizwa (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rurahamagarira urubyiruko kwitabira kwizigamira muri EjoHeza, kugira ngo ayo mafaranga azabafashe igihe bazaba bamaze kugera mu masaziro yabo.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko itumbagira ry’ibiciro ku isoko, ryatumye hari abahitamo kurya rimwe ku munsi kuko ikiguzi cy’ibiribwa kiri hejuru cyane, amafaranga bavuga ko batayabona.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline, avuga ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu miryango, bikwiye gushingira ku miryango kuko ariho hari umuzi w’ikibazo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi ya SOLA, ishuri ryo muri Afghanistan ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ndetse na Shabana Basij-Rasikh uri mu barishinze.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yatangizaga Inama y’ihuriro rya 145 ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, yavuze ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bakwiye kumva ko batagera ku nshingano zabo zo guhagararira abaturage, abagore batabigizemo uruhare.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet aributsa abayobozi mu nzego z’ibanze ko gushyira umuturage ku isonga bikwiye kuba mu bikorwa aho kuba mu mvugo, bakabakemurira ibibazo kuko iyo bidakozwe vuba bibadindiza mu iterambere.
Abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Kibenga bahangayikishijwe n’ubuzima buri kubagora kubera ibura ry’amazi. Ni nyuma y’uko bashyize imiyoboro y’amazi mu ngo zabo bakaba bamaze amezi asaga umunani badafite amazi ahubwo bajya kuyavoma aho bakoresha urugendo rw’isaha, bakayagura amafaranga 200 (…)
Abana b’abakobwa baributswa ko guha agaciro imibiri yabo, ari imwe mu ntwaro zabarinda ababangiriza ubuzima.
Eng. Emile Patrick BAGANIZI yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA).
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, yakiriye Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein wa Danemark, akaba ayobora Louisenlund Foundation.