Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Kenya mu mutwe wa Sena ategerejwe kugera mu Rwanda tariki 20/06/2013 mu ruzinduko azamaramo iminsi itanu areba iterambere u Rwanda rugezeho mu nzego zinyuranye, akazanitabira imihango yo kwita izina ingagi zo mu birunga tariki 22/06/2013.
Kuri uyu wa mbere tariki 17/06/2013, Igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi waje mu ruzinduko rugamije kunoza umubano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Hanakiriwe kandi abasirikare bakuru ba Ethiopia baje mu Rwanda kwigira kuri bagenzi babo b’abagore.
Pasteur Sibomana Jean, umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, yasuye abayobozi b’amaparuwasi yose uko ari arindwi agize ururembo rwa Kibungo, mu rwego rwo kuganira ku buzima bw’itorero bushyingiye ku nkingi z’itorero n’ivuga butumwa, imibereho myiza n’iterambere.
Rompuwe (rond-point) nini ituruka mu mujyi wa Karongi ikamanuka ikanyura kuri Golf Eden Rock Hotel igakomeza igatunguka ku bitaro bikuru bya Kibuye yinjira mu mujyi yagezamo amatara yo ku muhanda.
Abanyarwanda 43 bari barahungiye muri Congo batangazaza ko bafashe ingamba zo gutahuka kubera ubuzima bubi bari barimo mu mashayamba, aho ngo baherutse gutwikirwa amazu bari barimo n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo cyane cyane Raiya mutomboki.
Itsinda rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ryashimye uburyo akarere ka Nyabihu kateguye igenamigambi ry’imihigo yako y’umwaka wa 2013/2014 ugereranije n’utundi turere tw’intara y’Uburengerazuba iri tsinda ryanyuzemo.
Robert M Persaud, Ministiri mu gihugu cya Guyana ushinzwe umutungo kamere n’ibidukikije, ari mu rugendo ruzamara icyumweru mu Rwanda, asura ibikorwa bibeshejeho bamwe mu Banyarwanda kandi bigafasha igihugu kurengera ibidukikije, hamwe n’ibiteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT).
Umusaza Rutayisire Gervais w’imyaka 90 uheretse kwakirwa na Perezida Paul Kagame, aratangaza ko nawe yamwijeje ko azamusura akareba aho aba.
Abaturage bo mu murenge wa Remera, mu karere ka Musanze bavuga ko imihanda yaho imeze nabi kandi nta modoka ibasha kubageraho ngo ibageze mu yindi mirenge ndetse n’ibonetse nta bushobozi iba ifite bwo gutwara abifuza kujyana nayo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari kumwe na madamu we Jeannette Kagame tariki 17/06/2013 bageze i Yerusalemu mu gihugu cya Israel mu rwego rwo kwitabira inama ya gatanu izibanda ku ruhare rw’abantu mu guhindura ejo hazaza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa mbere tariki 17/06/2013, yageze mu mujyi wa Luanda mu gihugu cya Angola mu rugendo ruganije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Abayobozi n’abafatanyabikorwa muri gahunda yo guharanira ubuzima bw’umwana bo mu Karere ka Rusizi bahagurukiye kurwanya ibikorwa bibi bibangamira ubuzima n’uburenganzira bw’umwana.
Ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika, tariki 16/06/2013, abo mu murenge wa Mubuga, akarere ka Karongi bavuze ko bishimira ko bahabwa umwanya bakisanzura mu bitekerezo kandi bakanarindwa gukoreshwa imirimo mibi.
Komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi akaba na minisitiri w’intebe, arasaba abanyamuryango ba FPR mu ntara y’Amajyaruguru n’Abanyarwanda muri rusange kongera umusaruro uturuka ku buhinzi cyane ko iyi ntara igaragaza ko umusaruro ushobora kuruta uko ungana.
Abanyabukorikori bo mu karere ka Musanze, bari gukora amanywa n’ijoro, kugirango babashe kubona umusaruro uhagije w’ibyo bakora bitewe n’uko umunsi wo ‘kwita izina’ utuma ababagana baba benshi.
Iyo abana bagejejwe imbere y’ubutabera bagasoreza ibihano mu ikigo ngororamuco, bahigira ubumenyi bwinshi bubafasha mu mibereho yabo igihe basubijwe mu miryango.
Mu rwego rwo kumenyekanisha ibyo ikora, mu mpera z’icyumweru dusoje, Croix Rouge y’u Rwanda yateguye umunsi wo kumurika ibikorwa byayo mu gihugu muri rusange, n’ibyo ikora by’umwihariko mu karere ka Ngororero.
Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, umusaza Rutayisire w’imyaka 90 atangaje ko azapfana agahinda napfa atabonye Perezida Paul Kagame amaso ku musa, tariki 16/06/2013 uyu musaza yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye.
Kuwa 14 Kamena 2013, mu karere ka Ngororero hakozwe umuganda udasanzwe wo kwita ku muhanda wangijwe n’inkangu ku gihe cy’imvura. Uwo muganda wabereye mu kagari ka Nyange mu murenge wa Ngororero aho intumwa za rubanda zafatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge.
Ubunyamabanaga bw’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigali (CEPGL) butangaza ko ibibazo by’umutekano n’imiyoborere myiza ariyo nzitizi ku iterambere ry’ibihugu biwugize kuko ibibazo biri mu gihugu kimwe bigira ingaruka ku bindi bihugu.
Abana bo mu karere ka Bugesera barasaba ababyeyi babo kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana. Ibyo byatangajwe kuwa 15/6/2013 mu kwizihiza umunsi wahariwe umwana w’Umunyafurika.
Hakuzimana Gabriel w’imyaka 25, uzwi ku izina rya Kiwele afungiye muri Gereza ya Cyangugu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bijyanye no kunywa ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yasabye abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye guha agaciro ibikorwa by’urugerero, agereranya n’ifumbire ituma ubwenge n’uburere by’urubyiruko bitanga umusaruro wo kurinda igihugu gusubira mu bihe bibi nka Jenoside, ahubwo kikarushaho kunga ubumwe no gutera imbere.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/06/2013, Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abanyamakuru asubiza ibibazo byinshi ku buzima bw’igihugu. Ikiganiro cyibanze cyane kuri ejo hazaza h’u Rwanda, aho abanyamakuru bamubazaga uko bizagenda muri 2017 ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye.
Kwizihirwa k’urubyiruko rw’abanyeshuri barangije urugerero kuri Stade Amahoro, muri aka kanya, bategereje kuza kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, birimo gukumbuza ababakurikiye uburyo abakurambere mu Rwanda bajyaga ku rugerero, bagamije gukorera igihugu cyabo.
Capitaine Mbaye Diagne, umusirikare w’Umunyesenegali wahawe umudali umurinzi kubera ibikorwa by’ubutwari yakoze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, bennshi mu iguhug cye ntibazi ibigwi bye. Yaguye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, ubwo yari mu ngabo za MINUAR ariko we ntashyigikire ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi icyo gihe.
Minisitiri Louise Mushikiwabo hamwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) bitabiriye inama y’ihuriro New York Forum AFRICA (NYFA) yiga ku mahirwe y’Afurika mu kongera ubukungu irimo kubera mu gihugu cya Gabon.
Biteganijwe ko Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aganira n’abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye barangije amezi akabakaba muri arindwi bari mu bikorwa by’urugerero, kuri uyu wa gatandatu tariki 15/6/2013, aho bazamumurikira ibyo bakoze mu guharanira iterambere rusange ry’igihugu.
Bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana barashima Polisi y’u Rwanda ko yabafashije cyane ibasobanurira ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka mbi bari kuzabikuramo, nabo bakaba bahisemo kubireka no kugaragaza ibyo bari bafite kandi ngo bagiye kwigisha n’abandi bose kubireka.
Umukecuru witwa Mukangwije Maria wo mu kagari ka Miko mu murenge wa Karengera arishimira ko yabashije kubona bwa mbere n’amaso ye televiziyo mu myaka 70 yose yari amaze abayeho.