Abagize umuryango Great Family Wihogora watangijwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 barasaba Abanyarwanda kimwe n’abandi bazi ibyabereye muri iki gihugu guhora bazirikana ububabare iyi Jenoside yasigiye benshi mu Banyarwanda.
Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyanza izwi ku izina rya Mpanga kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basabye guhuzwa n’imiryango bahemukiye muri Jenoside ngo bayisabe imbabazi bakomeje kuzimishwa no kutavugisha ukuri.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererana, Louise Mushikiwabo, aravuga ko Abanyekongo ndetse n’abandi Banyafurika bagomba gufata iya mbere bagasobanukirwa n’ibibazo bafite maze bakaba ari bo bafata iya mbere mu kubikemura.
Ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, madamu Mbaranga Gasarabwe Clotilde wungirije umunyamabanga mukuru wa LONI ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umutekano yasabye u Rwanda ko rwafasha abakozi ba LONI mu gukurikirana umutekano kandi rukababa hafi.
Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO), rwatangije ubushakashatsi bugamije kumenya abantu baba baragize ubutwari. Gukangurira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muntu wese bemeza ko yaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari.
Kutamenya gusobanura neza ibyagezweho mu isuzuma ryo kwitegura guhigura imihigo bishobora kuba intandaro yo kubona amanota make kandi nyamara ibyo abayobozi bahize byaragiye bigerwaho kuko iyo ngo nyirabyo atabisobanuye neza bafatwa nko kubeshya kubera guhuzagurika.
Umurwanyi wa FDLR akaba n’umuyobozi muri uwo mutwe, Soki Sangano Musuhoke yitabye Imana tariki 09/07/2013 mu mirwano yahuje FDLR n’ingabo za M23 ahitwa i Busanza muri Rutshuro mu masaha ya saa tanu z’ijoro.
Muri gahunda yabo bamazemo iminsi basura ibice bitandukanye by’u Rwanda, tariki 09/07/2013, itsinda ry’abadepite b’Ababirigi bayobowe na Francois-Xavier de Donnea basuye ahacukurwa amabuye y’agaciro mu karere ka Rulindo.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa n’urugendo-shuri by’abasirikare bahuza ibihugu byabo n’ibindi mu muryango w’ubumwe bw’Afrika, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, yibukije ko ibisubizo by’ibibazo by’ibihugu bigomba gushakwa bwa mbere n’abayobozi n’abaturage ubwabo.
Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Congo bavuga ko bari barabuze icyo bahitamo hagati yo kuguma Congo no gutahuka kubera ibihuha bya bamwe bakabaca intege bababwirako ngo nibataha bazabafunga.
Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’igihugu cya Sudani y’amajyepfo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri icyo gihugu cyibonye ubwigenge, Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyafurika gukorera ku nyungu imwe yo kuzamura umugabane wabo.
Itsinda ry’abadepite baturutse mu Bubiligi bari mu Rwanda mu rugendo rw’akazi, barahakanira kure uwo ariwe wese wazana igitekerezo cy’uko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, bavuga ko ari umutwe w’abicanyi basize bamaze Abanyarwanda.
Abasirikare bahuza ibihugu byabo n’ibindi mu muryango w’ubumwe bw’Afurika yunze ubumwe (African military and defence attachés), barasanga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 19 rusohotse muri Jenoside byabera urugero ibindi bihugu bishaka kwiyubaka.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga Transperency International buragaragaza ko u Rwanda arirwo rufite imibare mito igaragaza ruswa muri Afurika. Hakiyongeraho ko kandi n’abaturage batangaza ko bafitiye icyizere Leta mu kurwanya ruswa.
Abagore bo mu karere ka Kayonza bahawe amahugurwa y’imyuga n’umuryango Women for Women bavuga ko babonye ahantu heza ho gukorera nyuma y’aho ikigo bubakiwe cyitwa Women’s Opportunity Center gifunguriwe ku mugaragaro tariki 28/06/2013.
Ikiraro cyubatswe mu kirere, kinyura hejuru y’umugezi wa Bakokwe uhuza Akarere ka Kamonyi n’aka Muhanga ku Mirenge ya Kayumbu na Kiyumba kije gukemura ikibazo cy’ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’iyi mirenge.
Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Juba mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo kuri uyu wa 09/07/2013 aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri iki gihugu kibonye ubwigenge nyuma yo kwiyomora kuri Sudani.
Abashinze gukurikirana amatora y’abadepite mu karere ka Rubavu bavuga ko bamaze kuyitegura neza, ariko imbogamizi bafite ari ibikorwa remezo nk’imihanda ihuza imirenge n’uturere yangijwe n’imvura yaguye muri ako karere.
Kuwa mbere tariki 08/07/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), aho gereza ya Nyamagabe ifasha muri gahunda z’iterambere ry’akarere ariko n’abagororwa bakaba baratekerejweho.
Hirya no hino mu karere ka Kamonyi, abaturage binubira imihanda itameze neza kandi badasiba kuyikora mu muganda. Ubuyobozi buvuga ko iyo mihanda yicwa n’amakamyo aremereye apakira imicanga n’amabuye, bene yo bo bakavuga ko umusoro batanga wafasha mu kuyikora.
Abadepite bane bo mu Bubiligi bari mu ruzinduko mu Rwanda barasaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo gucyura ku bushake abahoze ari abarwanyi ba FDLR, cyane ko bari mu mashyamba bameze nk’abafashwe bugwate.
Abana barenga 350 bo mu karere ka Rusizi bafashwa n’umushinga Compassion International bizihije umunsi mukuru w’umwana w’Umunyafurika basaba ko imirimo mibi ishingiye ku muco ikorerwa abana yacika.
Ubwo itsinda rya bamwe mu bagize inteko ishingamategeko y’Ububiligi basuraga inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z’Abanyekongo kuri iki cyumweru tariki 07/07/2013, izi mpunzi zabasabye gukomanga hirya no hino umutekano ukagaruka iwabo maze bagataha.
Ibigo byahawe inkunga yo kwigisha ubumenyingiro, byasabwe kuyikoresha mu gutanga ubumenyi bufite ireme kandi ku bantu bangana n’umubare bemeye kwigisha kuko utazakoresha neza iyo nkunga azasabwa kuyisubiza.
Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu gusengera abarwayi bagakira, atangaza ko yoherejwe n’Imana mu Rwanda kugirango abwirize Abanyarwanda urukundo bari barabuze.
Umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’Ububiligi, Francois Xavier de Donnea, aratangaza ko ari ngombwa ko urubyiruko rumenya aho inzangano zishingiye ku moko ziganisha, kandi ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rwagira uruhare mu kwigisha urubyiruko.
Muri iki gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 19 rumaze rwibohoye, abaturage b’akarere ka Gisagara barishimira uburyo itangazamakuru ryabegerejwe, aho kubegereza amaradiyo radio hafi yabo byakemuye ibibazo byinshi kandi n’imyumvire igahinduka.
Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Ruhango, Major Chris Rutaremara, aravuga ko Abanyarwanda babonye ubwigenge ariko kubera ubuyobozi bubi bwakomeje gukurikiza inzira z’abakoloni, bwatumye batibohora.
Kuri Paruwasi ya Murunda iherereye mu karere ka Rutsiro habereye umuhango wo gutanga isakaramentu ry’ubusaserodoti ku wa gatandatu tariki 06/07/2013, aho umwe yahawe ubupadiri, abandi babiri bahabwa ubudiyakoni.
Abapolisi 150 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti bagarutse mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 06/07/2013 nyuma yo gusimburwa na bagenzi babo mu cyumweru gishize.