Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, yemeje Dr. Kadozi Edward, nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) na Muhongerwa Agnes, nk’Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bimwe mu byo Minisiteri ayoboye irimo gushyiramo ingufu kugira ngo ibibazo byugarije umuryango birimo n’amakimbirane bikemuke, harimo (…)
Jérôme Rutaburingoga, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ari na we watorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gisagara ku itariki 18 Mutarama 2025, yabwiye inteko yamutoye ko gahunda ari ukuvuduka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga imico mibi iri mu bakiri bato biyambika ubusa mu ruhame, kuko bigaragaza uburere butagize aho bushobora kugeza Abanyarwanda, kandi bidakwiye gukomeza gutyo kuko byaba ari ukwica ejo hazaza h’Igihugu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, watangiye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.
Umujyi wa Kigali watangiye kugerageza gahunda yo guhagurukira ku gihe ku modoka zitwara abagenzi, ku buryo umugenzi atazajya ategereza ngo arambirwe. Gahunda yatangiye kuwa 16 Mutarama ikazageza ku wa 29 Mutarama uyu mwaka.
Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, H.E Aslan Alper Yüksel kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mutarama 2025, byibanze ku kwagura umubano w’ibihugu byombi ndetse n’uw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu baturiye inkengero z’ikiyaga cya Burera, harimo abagitsimbaraye ku myumvire ituma batifashisha amazi meza yo mu mavomo begerejwe hafi, bitwaje ko aba yabanje gushyirwamo imiti ya kizungu, bagahitamo gukoresha ay’ikiyaga cya Burera mu mirimo yo mu ngo, bamwe bikabaviramo kurwara indwara ziterwa n’umwanda, ubuyobozi (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko ibyo amahanga afata nk’amabwiriza atangwa n’umusifuzi w’imikino mu kibuga, abifata nk’ibikomeye ku buzima bwe n’ubw’Abanyarwanda muri rusange, bityo atabijenjekera.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangarije Abasenateri ko muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima n’ibikorwa, mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, ko muri uyu mwaka ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bizimurirwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, basabye ko abagomba guhabwa ingurane y’amafaranga make byakorwa hatagombye kuyategereza igihe kirekire.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gerturde, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mutarama 2025, yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda, Mohamed Mellah, byibanze ku bufatanye n’imikoranire hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’ kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka nk’igicumbi cy’ikoranabuhanga muri Afurika.
Mu Karere ka Kamonyi urenze ku cyapa imodoka zihagararaho cya Musambira, ahitwa Karengera mu Murenge Murenge, habereye impanuka ikomeye y’imodoka Toyota Coaster itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali, n’imodoka ya Toyota Hilux Vigo yavaga mu Karere ka Muhanga, hakaba hakomeretse bikomeye abantu 3 abandi 8 (…)
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) Omar Munyaneza yemereye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ko hashyizweho ingamba zizatuma iki kigo kitongera kuza mu myanya ya mbere mu byaka ruswa abaturage kugira ngo (…)
Intore zo ku rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Turere twa Ruhango na Muhanga, zahize kubaka ibikorwa remezo bitandukanye, birimo isoko ku baturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu Kagari ka Kayenzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr Jean Damascène Bizimana, asaba inzego z’ibanze gushaka abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, cyane abazajya kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru, kugira ngo bitabire ibikorwa by’urugerero byatangiye mu Gihugu hose ku wa 13 Mutarama 2025.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, byibanze ku ngingo zitandukanye zerekeranye no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yageze i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye Inama ya ‘Abu Dhabi Sustainability Week’.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 yatangaje ko bitarenze muri Kamena uyu mwakwa ibibazo by’ingurane z’abaturage batarishyurwa zisaga miliyari 21 Frw bizaba bimaze gukemurwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Jean-Guy Afrika mu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva tariki ya 7, 8 no ku ya 9 Mutarama 2025, imaze gufunga abantu bane barimo Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Manihira wo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia yo muri Ethiopa, Shimelis Abdisa n’itsinda bari kumwe, baganira ku mubano w’impande zombi.
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rukomeje gusobanura ko kwizigamira muri EjoHeza nta gahato karimo, ahubwo ko umunyamuryango wayo yungukirwa buri mwaka amafaranga angana na 12% by’ayo yizigamiye.
Ku munsi ngarukamwaka wahariwe umuco, ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, baherekejwe n’imiryango yabo basabanye mu mico y’ibihugu byabo irimo indirimbo n’byino, basangira ibiribwa n’ibinyobwa mu myambaro ijyanye n’umuco wabo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru ko kubaka Igihugu ari inshingano ya buri wese, akaba atari amahitamo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 09 Mutarama 2025, yavuze ko n’ubwo hamaze kuvaho Abaminisitiri 5 nyuma y’aho Guverinoma nshya irahiriye muri Kanama 2024, abayobozi bata igihe bazakomeza gusimbuzwa.
Perezida Kagame yavuze ko abimurwa mu butaka bwabo ntibahabwe ingurane, akenshi bituruka ku makosa aba yakozwe mu gihe cyo kubimura, kuko baba batubahirije amategeko arebana n’icyo gikorwa.
Abanyamakuru basanzwe batara inkuru z’Urugwiro, bagenzi babo babafatira amajwi n’amashusho, abandika n’abakorera YouTube, ndetse n’abakurikirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bari mu myiteguro y’ikiganiro kidasanzwe, kibonekamo ibisubizo Abanyarwanda baba bategereje.