Ubwo Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe, yari amaze gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, yatanze ubutumwa akangurira abantu kwirinda gushakira impushya zo gutwara ibinyabiziga mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko hari bamwe bamaze iminsi babifatirwamo na Polisi y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango bwasabye ko iteme riri mu gishanga cya Base muri uyu murenge ahari umuhanda wakoreshwaga n’imodoka ziturutse i Kigali zikanyura mu Ruhango zikerekeza Buhanda n’ahandi, ko ryaba rihagaze kugirango ridateza impanuka zikomeye kuko ryamaze kwangirika bikomeye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 05/05/2014, impunzi zo mu nkambi ya Kigeme zakoreshejwe na kampani ya COOP Rwanda mu mirimo yo gukora imiyoboro y’amazi harwanywa isuri mu nkambi ya Kigeme maze ntizishyurwe, zakoze imyigaragambyo zifunga umuhanda winjira muri iyo nkambi zisaba ko zakwishyurwa amafaranga zakoreye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 bo mu muryango wa Sebitabi Damien wari utuye mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bahaye imbabazi abantu 28 bishyuzwaga imitungo basahuye iwabo.
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo cyane cyane abunzi ngo bakunze guhura n’ibibazo bijyanye n’amakimbirane mu miryango byiganjemo iby’impano, izungura n’ibindi, bakabura uko babikemura kuko nta tegeko ryihariye ryari rihari mu gukemura ibyo bibazo.
Abarimu kimwe n’abanyeshuri ba Kaminuza ya INATEK Campus ya Rulindo basanga abize bagomba gufata iya mbere mu kugarura isura y’igihugu, bahumuriza abahungabanye kandi ngo bakaba ari nabo bafata iya mbere mu gusana imitima y’ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.
Cyuzuzo Aimée wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yifuza uwamuha amakuru kuri papa we kuko atigeze agira amahirwe yo kumumenya.
Bamwe mu bayobozi mu karere ka Rulindo ngo basanga nta muntu ku giti cye wakagombye kwambura uburenganzira undi muntu bitanyuze mu mategeko cyangwa mu nkiko ngo hamenyekane koko niba uwo muntu aba akwiye gucibwa mu muryango we.
Bamwe mu bagize imiryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu mudugudu wa Kiyovu mu kagari ka Musumba mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza ngo bafite ibibazo by’imirire mibi baterwa no kuba batagira amasambu ahagije yo guhinga.
Ku mugoroba taliki ya 1/5/2014 ingabo za Kongo ziri muri Burigade ya 86 ziyobowe na maj Patrick wungirijwe na Capt. Mbaza claude zimuye amahema yazo yari kuri metero 150 n’ubutaka bw’u Rwanda bayashyira kuri metero eshanu n’umupaka w’u Rwanda bibangombwa ko ingabo z’u Rwanda zibasaba gusubira nyuma.
“Umukozi ntakibaze icyo igihugu cyamumarira ahubwo ajye yibaza icyo we yakimarira”. Aya ni amagambo yavuzwe n’uwahoze ari perezida wa Leta Zunzubumwe za Amerika John Kenesy ubwo yabwiraga abanyagihugu ba Amerika ko bagomba guteza imbere igihugu cyabo badatagereje icyo kibaha.
Sosiyete ya MTN ifatanyije n’ikigo cy’ubwishingizi Prime Life insurance bashyizeho ubwishingizi bwo kugoboka abagize ibyago byo gupfusha. Bukazafasha mu gihe uwapfuye yaba yaratanze cyangwa yaratangiwe amafaranga guhera ku 4,575 (RwF) ku mwaka; abo asize bakaba bahabwa guhera ku mafaranga y’u Rwanda 250,000 RwF.
Abadepite bagize komisiyo ya politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye by’umugore n’umugabo mu iterambere ry’igihugu baganiriye n’abahagarariye abaturage baganira ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo by’abashakanye bungurana ibitekerezo kuri uwo munshinga.
Christine Kayitesi, umunyamabanga w’umuyobozi w’Akarere ka Huye, ni we mukozi w’aka karere watoranyijwe na bagenzi be nk’indashyikirwa mu mikorere mu mwaka w’2014. Ubwo abakozi b’aka karere bizihizaga umunsi w’abakozi, yahawe mudasobwa igendanwa nk’ishimwe.
Mu kwizihiza umunsi wahariwe umurimo, abakozi ba Leta bakorera mu karere ka Gicumbi bagaragaje ko ikiruhuko gihabwa ababyeyi babyaye kingana n’ukwezi n’igice gituma batanoza neza umurimo kuko ngo usanga baba bagifite intege nke bityo bigatuma badakora akazi neza nk’uko bikwiye.
Kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gicurasi 2014 abakozi b’akarere ka Kirehe bifatanije mu kwishimira ibyo bagezeho mu birori byaranzwe n’ibiganiro bitandukanye n’ubusabane.
Nyirishema Frodouard ushinzwe gahunda z’ubuzima mu karere ka Ruhango niwe wahize abandi bakozi muri uyu mwaka mu gukora neza ishingano ze. Ubuyobozi bwamushimiye imbere y’abandi bakozi, ubwo hizihizwaga umunsi w’umurimo tariki 01/05/2014 bunabasaba kumwigiraho kugirango imihigo y’akarere irusheho kweswa 100%.
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana bagiriraga urugendo mu Karere ka Gakenke kuwa 30 mata 2014 yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kwamagana no kwirinda gukorana n’abagerageza guhungabanya umutekano, ibi kandi bakabyigisha n’abaturage.
Intumwa za rubanda ziri muri komisiyo ya politiki, uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu zagendereye Akarere ka Ngororero ku wa gatatu tariki 30/04/2014 zasobanuriye abaturage umushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, izungura, itangwa ry’umunane, impano n’irage.
Jeni Klugman ushinzwe ishami ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo muri Banki y’Isi, waruri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, atangaza ko yashimishijwe n’uburyo abagore n’abakobwa bari kwiteza imbere mu Rwanda.
Nyuma yuko havuzwe amakuru yuko umubyeyi w’umuhanzi Kizito Mihigo, Ilibagiza Placidie, arwaye ndetse rumwe mu mbuza za internet zikorera mu Rwanda rukandika rubyemeza, amakuru yizewe aranyomoza iyo nkuru.
Kuva mu mpera z’umwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014, abantu babiri basize ubuzima mu bikorwa byo guhungabanya umutekano mu Mujyi wa Musanze, abandi umunani barakomereka. Ibi bikorwa by’ubugizi bishyirwa ku mutwe wa FDLR na bamwe mu bayobozi bakorana ngo kubera indonke n’inyota y’ubutegetsi bafite.
Umusore witwa Simpunga Frédéric ubu ubarizwa mu Karere ka Nyamagabe, ariko akaba akomoka mu Murenge wa Kinazi, muri uyu mwaka wa 2014 ni ho honyine atibutswe nk’uwazize Jenoside. Abasigaye bo mu muryango we kimwe n’abaturanyi, bibwiraga ko yapfanye n’ababyeyi be.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Paul Rwarakabije arasaba abacungagereza kurangwa n’umuco wo kwiyubaha kugira ngo basohoze inshingano zikomeye zo kurinda imfungwa n’abagororwa ndetse no kubahuza n’imiryango yabo.
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko bwatangiye igikorwa cyo gukurikirana abayobozi batatira igihango bahawe cy’imiyoborere inoze ntibuzuze inshingano bahawe.
Bugingo Jean Bosco wo mukigero cy’imyaka 70 ukora akazi ke ko kurinda ibipangu by’abihaye Imana mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma avuga ko amaze imyaka 30 akora akazi k’ubuzamu akoresheje intwaro y’itopito.
Iyangirika ry’ikiraro cya Kazaza cyubatse hejuru y’umugezi w’Umuvumba utandukanya tumwe mu tugali tugize umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, rihangayikishije benshi bakaba bifuza ko cyasanwa byihuse.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yijeje abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze ko umutekano wabo ucunzwe neza badakwiye kugira impungenge zo kurara badasinziye bakeka ko hari uwawuhungabanya.
Nyuma yo guhagarika ibyangombwa byo gutwara abantu ku bamotari bo mu bigo bigize sendika yitwa SYTRAMORWA, kubera ko byarimo ibihimbano; Ikigo gishinzwe igenzuramikorere (RURA), cyamenyesheje ko kirimo gutanga uburenganzira bw’agateganyo buzamara amezi atatu kuri abo bamotari, kugirango babanze bajye mu makoperative.
Imiryango y’abahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batuye mu tugari tugize umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko ubuzima bw’ubuhunzi bwari bubi cyane kandi babeshwaga byinshi ku Rwanda byababuzaga gutaha.