Imiryango y’abahungutse bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batuye mu tugari tugize umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko ubuzima bw’ubuhunzi bwari bubi cyane kandi babeshwaga byinshi ku Rwanda byababuzaga gutaha.
Abakozi ba Access Bank ishami rya Rusizi bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyo banki barasanga kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi bikwiye guherekezwa n’ubufasha bwo gutera inkunga abapfakazi barokotse badafite ubushobozi bwo kugira icyo bakwimarira.
Umurinzi wa Gen.Maj.Iyamuremye Gaston uzwi ku izina rya Gen.maj.Rumuri Byiringiro Victor akaba umuyobozi by’agateganyo wa FDLR avuga ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya FDLR na Tanzania kuburyo mu matariki 10/4/2014 Gen.maj.Rumuri yari yagiye muri Tanzania.
Umwanditsi w’ibitabo Mukagasana Yolande, yandikiye umufasha wa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame amusubiza ndetse anamushimira ku butumwa yageneye abari n’abategarugori, ubwo mu Rwanda hategurwaga ibiroriro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku isi.
Ubwo Komisiyo y’Abadepite bazige komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’imikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta (PAC) basuraga ingomero za Rugezi, Ntaruka na Mukungwa ya Mbere kuri munsi w’ejo tariki 28/04/2014 banenze imikorere y’Ikigo gishinzwe Amashanyarazi, Isukuru n’isukura (EWSA) uburyo kidasana ingomero (…)
Mu kiruhuko cya Pasika, bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahisemo gukora ibiraka mu mirimo y’ubwubatsi bw’ibiro by’akarere ka Kamonyi biri kubakwa i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge. Iyi mirimo ikaba iyobowe na Sosiyeti yitwa Good Supply Company.
Nyuma yo kuganirizwa kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rutangaza ko kubana neza rugiye kubigira indangagaciro ibaranga ndetse ko ari umurage w’urukundo mu Banyarwanda.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore (UN WOMEN) ryashyikirije akarere ka Bugesera imfashanyo igizwe n’imyambaro n’ibikoresho by’isuku bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 16 kugirango bihabwe Abanyarwanda birukanwe muti Tanzaniya batuzwe muri ako karere.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, aratangaza ko mu Rwanda abagore bahawe uburenganzira busesuye mu nzego zose z’imiyoborere n’imibereho rusange mu gihugu.
Abakirisitu basaga ibihimbi 30 bakoze urugendo rw’umutambagiro mutagatifu muri paruwase ya Ruhango mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 27/04/2014 mu rwego rwo gutegura umunsi w’Impuhwe z’Imana uba buri cyumweru gikurikira Pasika.
Nyuma yo gutakaza imyaka 15 akorana na FDLR, aho yiberaga mu mashamba ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo, Faustin Gashumba arishimira intambwe amaze kugeraho mu myaka itanu gusa amaze afashe icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.
Umwe mu barwanyi b’umutwe wa Nyatura muri Masisi watashye taliki 25/4/2014 avuga ko kuba mu mashyamba ya Kongo byari igihombo kuko asanga mu Rwanda ari heza kurusha kuba mu mashyamba ya Kongo babamo bashaka amaramuko.
Mu rwego rwo gusobanurira abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, umuryango nterankunga AVSI (Associations des Volontaires pour les Services Internationales), wazanye abana ufasha gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 35, ngo barebe imibiri ihashyinguye , (…)
Mu gihe kuri uyu wa 27 mata 2014 Papa Yohani Pawulo II ashyirwa mu rwego rw’abatagatifu, twahisemo kubagezaho ibintu by’ingenzi byaranze urugendo yagiriye mu Rwanda akaba ari na we mu papa wenyine umaze kugenderera igihugu cy’u Rwanda.
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2014 mu karere ka Rutsiro wabereye mu murenge wa Kigeyo mu kagari ka Nyagahinika, hakaba hatunganyijwe imihanda y’imigenderano ifite uburebure bwa kilometero ebyiri.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, arasaba abakozi n’abakoresha kurushaho guteza imbere umusaruro ariko bakamenya ko ibyo bitagerwaho mu gihe abakozi badafite ubuzima bwiza ndetse n’umutekano mu kazi.
Abatuye umurenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara baremeranywa n’umuryango International Alert ukunze kubafasha mu bikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge, ko uwafashe ibiyobyabwenge ataba agishoboye kumvikana n’abo babana ndetse ko nta n’iterambere yageraho.
Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Anastase Murekezi, atangaza ko kugira ngo amajyambere yihute ari uko ubuzima bw’abaturage buba butekanye kandi ibikorwa byose aribo babigiramo uruhare.
Itsinda ry’Abafaransa bibumbiye mu ishyirahamwe RBF France (Forum de la Memoire cyangwa Remembrance Forum) bari kumwe n’umwe mu basenateri bo mu gihugu cy’u Bufaransa basuye Akarere ka Karongi bagamije kwirebera no kwiyumvira uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Karongi.
Uruganda rucukura amabuye y’agaciro rwa Rutongo ruherereye mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo, ngo rufasha byinshi ku baturage barukoramo kimwe n’abaruturiye muri gahunda zitandukanye zijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi.
Providence Uwanyuze w’imyaka 24 ni we mukobwa wenyine watinyutse gukora akazi ko gutwara imizigo mu mu Mujyi wa Musanze, ngo icyo cyemezo yagifashe kubera ko mbere akiri umwana muto yakundaga gutwara moto arabikurana hiyongeraho ko uyu munsi kubona akazi kandi bitoroshye.
Ubwo hibukwaga abana bazize Jenoside mu karere ka Nyagatare, hatanzwe ubutumwa ko urwango rwubatswe n’abakoroni rukwiye gusimbuzwa urukundo n’ubumwe hagamijwe kubaka indangagaciro nyarwanda. Gusa ngo ibi bizagerwaho buri munyarwanda yumvise ko ari inshingano ye kubitoza abana babyiruka.
Abatunze ibinyabiziga bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barishimira ko icyifuzo cyo kwegerezwa controle technique bagejeje ku buyobozi bushinzwe umutekano wo mu muhanda cyasubijwe ibi ngo bakaba babibonamo inyungu nyinshi kuko bakoreshaga amafaranga menshi n’igihe kinini bamaraga i Kigali bashaka iyo serivisi.
Abadepite mu nteko ishinga amategeko bagiranye inama n’abaturage bo mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo ku mushinga w’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe mu rwego rw’umuryango n’izungura.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku cyo babona kitagenda neza. Gusa muri rusange ngo umutekano mu Rwanda nta kibazo gikanganye cyari cyawuhungabanya.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), iravuga ko yakiriye neza raporo ya Sosiyete Sivile nyarwanda ivuga ko matora y’abadepite yabaye muri Nyakanga umwaka ushize wa 2013 yagenze neza, ariko ikanenga ko hari aho indororerezi ngo zakumiriwe, imyitwarire mibi y’abakozi ba Leta, hamwe no kudasobanukirwa neza uburyo ibyavuye mu (…)
Mu ruzinduko yagiriye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika tariki 22/04/2014, Perezida Paul Kagame yaganirije abanyeshuri ba Kaminuza ya Tufts, abereka ishusho y’aho u Rwanda rumaze kugera mu iterambere mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bimwe mu bibazo by’abaturage b’akarere ka Nyabihu byajejejwe kuri Perezida wa Repubulika cyangwa Minisitiri w’intebe mu buryo bw’inyandiko, byakemuriwe muri salle nto y’akarere ka Nyabihu nyirizina na komisiyo yari yoherejwe na Minisitiri w’intebe ngo ibikemure.
Umuryango wa Karera Merchiol na Mukanzigiye Speciose batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano bavuga ko bagiye kumara umwaka n’igice basiragira mu nzego zose mu karere ngo babashe kwishyurwa ariko kugeza magingo aya bakaba batarabona igisubizo gihamye.
Impuguke zo mu kigo cyitwa Ishya n’Ihirirwe zatsindiye isoko ryo gukora raporo ivuga ku miterere y’itangazamakuru mu Rwanda, zibisabwe n’Inama nkuru y’itangazamamakuru (MHC), zagaragaje ko hari ubukene n’imikorere itari iy’ubunyamwuga mu itangazamakuru (ahanini) ryandika.