Intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zishinzwe gushaka no gusubizaho imbago zihuza ibihugu byombi hagati y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Akarere ka Rubavu ziravuga ko bamaze gushyiraho imbago eshatu zizashingirwaho mu gusubizaho imipaka ku ruhande rwa RDC, hakaba hagiye no (…)
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, aravuga ko ubu bamaze gufata ingamba z’uko rwiyemezamirimo azajya akora urutonde rwabo yakoresheje amafaranga yabo agashyirwa ku ma konti na minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), mu rwego rwo gukemura ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka aratangaza ko mu gihe abanyarwanda bakomeza kwiyumvamo amoko y’ubuhutu n’ubututsi badateze gutera imbere, kuko iturufu y’ubwoko ariyo yakomeje kumunga ubunyarwanda no kubwangiza ari nako yangiza ejo heza h’abanyarwanda.
Umuryango Handicap International, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2015 mu nama wagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, wabasabye gushyigikira amatsinda y’abanyeshuri arwanya ihohoterwa rishishingiye ku gitsina (Anti-GBV Clubs) kuko ngo byafasha mu kurirandura.
Abantu batandatu bafite ubumuga bw’ingingo bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24/02/2015, bahawe inyunganirangingo z’amagare atandatu yatanzwe ku nkunga y’Umuryango “Road to Jannah” wo mu Bwongereza ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda “Umbrella for Vulnerable” ufasha abatishoboye.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatumiwe mu nama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco (UNESCO) izabera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, igamije guteza imbere ikoranabuhanga hakoreshejwe telefoni zigendanwa
Itangazo rya minisitiri w’Intebe mu Rwanda riravuga ko guhera kuwa 24/02/2015 Ambasaderi Joseph Habineza atakiri Minisitiri w’umuco na Siporo, akaba yasimbuwe na madamu Uwacu Julienne wari usanzwe ari umudepite.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma iravuga ko amazu 173 mu karere kose yangijwe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye muri aka karere ku gicamunsi cyo ku wa 23/02/2015.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Komite ihoraho y’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire (UN- Habitat), aho bemeranyijwe ku kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi itandatu iciriritse; mu rwego rwo kurinda abaturage gukomeza gutura mu tujagari no kubegereza iterambere.
Abapolisi bagiye kujya bahabwa amahugurwa mu bumenyi n’ikoranabuhanga, binyuze mu masezerano Kaminuza y’u Rwanda (UR) yagiranye na Polisi y’igihugu, ku wa kabiri tariki 24/02/2015.
Ubuyobozi bw’umuryango Shalom Education for Peace buvuga ko hatewe intambwe ikomeye mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu banyapolitike bagaragaje ubushake bwa politike bwo gushyigikira ubumwe n’ubwiyunge ndetse bagatanga umurongo ngenderwaho, ariko ko mu baturage bo hasi hagikenewe imbaraga kugira ngo habeho kubwizanya (…)
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite (PAC), kuri uyu wa 23 Gashyantare 2015 bashimye intambwe imaze guterwa n’Akarere ka Nyanza mu gukosora amakosa kari kanenzwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta ya 2012-2013.
Abikorera bo mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 23 Gashyantare 2015 bagiranye inama n’Ubuyobozi bw’ako karere yari igamije kongera kureba uruhare rwa buri wese mu Kigega Agaciro Development Fund (AgDF) maze ku ikubitiro bakusanya abarirwa muri miliyoni 8 n’ibihumbi 398 (8398000FRW).
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire (UN-Habitat), Dr Joan Clos arashima u Rwanda kuba ruri guteza imbere imiturire hongerwa imijyi yunganira uwa Kigali, kuko bizafasha iterambere gukwira mu gihugu kurusha uko umujyi wa Kigali warushaho gutera imbere wonyine.
Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko witwa Jérôme Muyoboke wari mucungamutungo w’ikigo nderabuzima cya Musasa giherereye mu Murenge wa Musasa ho mu Karere ka Rutsiro, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gutorokana amafaranga y’u Rwanda miliyoni 6 y’iryo vuriro.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Mirenge ya Sake na Mutendeli yo mu Karere ka Ngoma ku gicamunsi cyo ku wa 23/02/2015 yasakambuye amazu y’abaturage, ishuri ribanza rya Nshiri ndetse abantu bane barakomereka.
Mukambarushimana Esther wo mu mudugudu wa Bara, Akagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare wo mu Karere ka Kayonza yaturikanywe n’ingunguru yari atekeyemo kanyanga kuri uyu wa 22 Gashyantare 2015 ahita apfa.
Abacungagereza 17 bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) hiyongereyeho ibihugu bya Mauritius na Seychelles batangiye amahugurwa y’iminsi itanu yo kubongerera ubumenyi bwitezweho kuzabafasha kunoza imikorere yabo no gusohoza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro butandukanye.
Umuyobozi w’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2015 ari mu Rwanda mu Karere ka Rubavu aho arimo gusura ibikorwa b’ imiturire u Rwanda rwagezeho Ku bufatanye na UN-Habitat.
Abanyamuryango b’ishyaka PL (Parti Liberale) bo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko bagiye gusigasira ibimaze kugerwaho haba mu iterambere no mu mibereho myiza y’abaturage.
Urubyiruko rwibumbiye mu muryango Rwanda Youth Healing Center (RYHC) ukorera mu Karere ka Ruhango, rurishimira ibyo rugenda rugeraho bitewe n’amahugurwa atandukanye rutegurirwa n’uyu muryango.
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2015 mu Karere ka Rutsiro hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi maze abayitabiriye basabwa kuba intangarugero muri byose kugirango babe “Bandebereho.”
Polisi y’igihugu, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 yashyikirije abaturiye ikiyaga cya Rweru imyambaro yabugenewe (life Jacket) ibarinda impanuka zo mu mazi ndetse n’uyaguyemo akaba yatabarwa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) irasaba abacuruzi bo mu ntara y’Iburasirazuba kubyaza umusaruro amahirwe ari muri iyo ntara bityo ubucuruzi bwabo burusheho gutera intambwe mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Koperative Umwalimu Sacco, Nzagahimana Jean Marie Vianney, ku wa 21 Gashyantare 2015 yatangaje ko bagiye kongera ingufu mu gukurikirana abanze kwishyura amadeni bafitiye Umwalimu Sacco, kugira ngo bishyuzwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ngo bumaze gusuzuma ibyari byasabwe n’intumwa za rubanda, umutwe wa sena, ko isoko rya Nyange rifungwa rikimurirwa ahandi kuko ngo ryubatse ahantu rishobora guteza impanuka kandi hari umwanda, ngo bwasanze butagomba kurisenya ko ahubwo buzarisana.
Imirimo ikorerwa mu Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke, irimo n’uburobyi ngo yaba yaragurishijwe rwiyemezamirimo n’ubuyobzi bw’amakoperative y’abarobyi bwacyuye igihe, ku buryo ibikorerwa muri icyo kiyaga byose bizajya bibanza gutanga umusanzu kuri uwo rwiyemezamirimo.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kirehe bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 21 Gashyantare 2015, aho biga ku mateka y’igihugu, uko cyavutse, uko kiyubaka n’uburyo cyubahiriza amategeko, bamazwe impungenge ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ari iry’Abanyarwanda akaba ari bashobora gufata umwanuro wo (…)
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruheru ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kuba basigaye bahabwa umwanya bakagira uruhare mu kugena ibikorwa bizibandwaho mu mihigo ngo binabafasha gukurikirana bishyirwa mu bikorwa.