Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, Twamugabo André, amaze iminsi agejeje ubwegure bwe ku buyobozi bw’Akarere ka Kayonza.
Ubwo mu Ruhango haberaga umuhango wo kwakira Ndoricima Marcel ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kuwa 09/03/2015, umuyobozi w’akarere ka Ruhango yavuze ko u Rwanda ruryoshye kandi rwizewe na benshi, bikaba ngo biri mu byatumye abanyamahanga 112 basaba ubwenegihugu mu mwaka ushize wa 2014 kandi ngo bakaba (…)
Sedorogo Fabien wo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga wahoze utuye mu Karere ka Rusizi, avuga ko yakorewe akarengane n’uruganda rwa Shagasha rwamwambuye imitungo ye itimukanywa none hashize imyaka 16 atarishyurwa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), kuri uyu wa 9 Werurwe 2015, cyakanguriye ba rwiyemezamirimo kwadikisha ibihangano byabo nyuma yo kubona ko Abanyarwanda batitabira kubyandikisha ngo babirinde ababikoresha binyuranyije n’amategeko.
Abagore bo mu Karere ka Ngoma barasaba Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ko yakwemera kongera kwiyamamaza muri manda ya Gatatu maze bakazamuhundagaza ho amajwi.
Ku wa gatandatu tariki ya 7/03/2015, Urubyiruko rwitabiriye umuganda udasanzwe rukora uturima tw’igikoni mu tugari dutandukanye mu rwego rwo gufasha imiryango y’abaturage batishoboye.
Abagore bo mu Rwanda barashimirwa ko batagitinya gufata ibyemezo mu kwaka inguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi kugira ngo biteze imbere.
Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ku isi (IWD), u Rwanda rukaba rwifatanyije n’amahanga kuwizihiza.
Guhera tariki ya 31/03/2015, hazatangizwa amatora y’intumwa z’abakozi bahagarariye abandi n’abagize komite zishinzwe ubuzima n’umutekano mu bigo by’abikorera.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, irasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze (za Leta) kujya bubahiriza amategeko n’inzira ziteganywa na yo mu gihe bagiye gufatira ibihano abakozi, kuko iyo hagize icyo basimbuka bishora Leta mu manza kandi igatsindwa, kabone nubwo umukozi yaba yari afite ikosa.
Abaharanira inyungu z’u Rwanda mu bihugu byabo bari bari mu mwiherero mu Rwanda ugasozwa no gusura ibice bimwe by’u Rwanda, bavuga ko ibyo basuye byatumye babona aho bazahera mu kuvuganira u Rwanda.
Nyuma y’ukwezi ibikorwa byo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bitangijwe, bamwe mu batuye Akarere ka Ngororero baravuga ko bashyizwe mu byiciro batishimiye, hakaba n’abadasobanukiwe n’icyo ibyiciro by’ubudehe bigamije, kuko abenshi bazi ko birebana n’ubwisungane mu kwivuza gusa.
Abahagarariye inyungu z’u Rwanda mu mahanga 33 batangiye gusura ibikorwa bitandukanye mu Turere twa Musanze na Rubavu, kugira ngo basobanukirwe biruseho gahunda zitandukanye z’igihugu banihere ijisho ibyiza bitatse u Rwanda biri hirya no hino mu gihugu.
Abiga n’abarangije kaminuza mu Rwanda barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bafite gahunda yo kwibuka no gushimira abahoze ari ingabo za FPR-Inkotanyi bakomerekeye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ndetse no komora inkomere za Jenoside.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne n’uwamusimbuye mu Nteko, Depite Mukandamage Thacienne ko bitezweho gukorera igihugu n’abaturage, bibanda ku batabona amahirwe uko bikwiye no guteza imbere uruhare rw’abagore mu kubaka igihugu.
Inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC) iratangaza ko urubyiruko ruzubaka uturima tw’igikoni 21,480 hirya no hino mu gihugu mu muganda udasanzwe rwateguye ku wa gatandatu tariki ya 07/03/2015.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari banyuranye bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe bakekwaho kurya amafaranga y’abaturage, kutageza imfashanyo kubo igenewe n’abagize amahirwe yo kuzihabwa bagatangaho icya cumi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 04 Werurwe 2015, ubwo bwashyikirizaga abaturage 3,100 imyamyabumenyi zo gusoma no kwandika bwatangaje ko ikibazo cy’abaturage batazi gusoma, kwandika no kubara kizaba cyakemutse burundu bitarenze muri 2017.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanije na Polisi y’igihugu baburiye abantu bishimisha bishingiye ku gitsina, nko kwikuba ku bagore n’abakobwa, kubakorakora cyangwa kubabwira amagambo y’urukozasoni; cyane cyane mu gihe abantu bari mu ngendo mu binyabiziga, ko ibihano bikarishye byashyiriweho abazarenga kuri ayo mategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwatangiye igikorwa cyo gutabariza Abanyarwanda batujwe mu Murenge wa Jabana nyuma yo kwirukanwa muri Tanzaniya.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yagiranye amasezerano na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yo kwakira inkunga ingana na miliyari 1.013 y’amafaranga akoreshwa mu Buyapani (JPU) yatanzwe n’icyo gihugu.
Polisi y’Igihugu yifashishije uburyo bwa Polisi yimukanwa bita Mobile Police Station, kuru uyu wa 4 Werurwe 2015 mu kwakira ibibazo n’ibirego by’abaturage mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Nyange hagamijwe kwegereza abaturage serivisi za Polisi.
Abaturage babarirwa muri 59 bo mu Kagari ka Mukore mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero barashinja rwiyemezamiromo Ntarindwa Steven kubakoresha mu mirimo y’isoko ryo kubaka ahantu nyaburanga ku Mukore wa Rwabugiri akanga kubishyura.
Ruswa igaragara muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ngo ituma bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyo gahunda mu Karere ka Kayonza inka zitabageraho nk’uko bamwe mu bo twavuganye babivuga.
Nyirabahutu Berancille utuye mu mudugudu wa Kanyovu mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Bushekeri avuga ko atiteguye gutanga ubwisungane mu kwivuza igihe cyose azaba akiri ku isi ngo kuko asanga ubu buryo bunyuranye n’amahame n’imyemerere y’idini asengeramo ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi.
Abaturage bo mu mirenge ya Ndaro, Nyange mu karere ka Ngororero n’abo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga baturiye urugomero rwa nyabarongo rutanga amashanyarazi, baravuga ko bishimiye urugendo perezida wa repubulika azakorera kuri uru rugomero kuri uyu wa kane tariki 05/3/2015.
Abubatsi b’Amahoro bo mu Karere ka Gicumbi baremeza ko ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bumaze kugerwaho, kuko inyigisho bahaye abaturage babona zaratanze umusaruro mu gusana imitima y’abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Hashize igihe kigera ku mezi abiri mu Itorero Umusozi w’Ibyiringiro, Umudugudu wa Ruyenzi, rifite urusengero mu Kagari ka Muganza, ho mu Murenge wa Runda; havugwa ikibazo cy’ubwumvikane buke buterwa n’uko Bizimana Ibrahim, umwe mu bapasiteri akaba n’umugabo w’Umushumba w’iryo torero ashaka kugurisha urusengero, kuko ngo (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’inzego zishinzwe umutekano muri aka karere buravuga ko bugiye kubaka ikigo ngororamuco (transit Center) kizajya cyakira abagore.
Bizimana Mustafa, umupolisi mu gipolisi cy’u Rwanda ufite ipeti rya Kaporari yatoraguye ibihumbi bitatu by’amadolari y’Amerika (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 100) yatawe n’umuntu winjira mu Rwanda nyuma yo gusakwa, tariki ya 02/03/2015 ku isaha ya saa cyenda na mirongo ine (15h40) arayamusubiza.