Urutonde rw’imishinga ya Leta ikekwamo ruswa n’iyadindijwe nkana igiye gushyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo ikorweho iperereza, ababigizemo uruhare babihanirwe.
Mutuyimana Ibrahim wari ufite imyaka 9, Izabayo Obed w’imyaka 5 na Rukundo Juvon w’imyaka 7 bahitanywe n’impanuka y’imodoka bashyinguwe ku 03/03/2015, ku bufatanye bw’imiryango yabo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero.
Ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, mu Karere ka Burera, haracyagaragara abantu batandukanye bawunyuraho mu buryo butemwe n’amategeko bajya muri Uganda banyuze mu bisambu, kandi barashyiriweho uburyo bworoshye bwo kwambuka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yibukije ko kurandura umwanda wo ntandaro y’indwara nk’amavunja no gushyiraho ingamba zihamye zigamije guhashya abajura ari inshingano ya buri muyobozi.
Ipikipiki ifite numero ziyiranga RC139R igonganye n’imodoka ahitwa ku Mushumba mwiza mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka.
Ahitwa i Hindiro mu karere ka Ngororero habereye impanuka imodoka ikoreshwa n’umuryango utegamiye kuri leta (ONG) igonga abanyeshuri, babiri bahita bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka, ubu bajyanywe kwa muganga.
Umugore witwa Mukantambire Venantie warutuye mu Murenge wa Miyove mu Kagari ka Gakenke mu Mudugudu wa Gisiza mu Karere ka Gicumbi bamusanze munzu amanitse mu mugozi yapfuye.
Njyanama y’Akarere ka Ruhango iravuga ko ingengo y’imari ya 2014-2015 ivuguruye, kuba yaragabanutseho amafarana miliyoni zirenga 106 nta mungenge bikwiye gutera ngo atari menshi cyane.
Ku munsi wa 2 w’umwiherero w’abayobozi ubera Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bareba inyungu zabo aho kureba iz’abaturage bayobora.
Amakuru dukesha Umuvugizi wa Polisi yo mu Muhanda (Traffic Police), CIP Emmanuel Kabanda, aravuga ko abantu batanu mu bakoreye impanuka mu Kagari ka Sheli mu Mudugudu wa Kangayire ari bo bamaze kwitaba Imana naho 11 akaba ari bo bakomeretse.
Nyuma yo gusaba Minisitiri w’Intebe kwegura ku mirimo ye ku wa 26 Gashyantare 2015 akamusubiza ku wa 27 Gashyantare 2015 amumenyesha ko ubwegure bwe bwemejwe, Makuza Lauren, wari ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, ntakibarizwa muri MINISPOC.
Abayobozi b’igihugu bari mu mwihererero i Gabiro mu karere ka Gatsibo, bifatanyije n’abaturage bahatuye n’abandi bo mu karere ka Nyagatare bituranye, mu gikorwa buri mpera cy’umuganda usoza ukwezi, kuri uyu wa gatandatu tariki 28/2/2015.
Umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (CLADHO), utangaza ko abaturage bo mu Rwanda batazi akamaro k’umuryango wa Afurika yunzu Ubumwe (RURA) bitewe n’uko leta idashyira ingufu mu kubisobanura.
Akanama kamaze amezi ane mu igenzura ry’impamvu yateye igitangazamakuru cya BBC guhitisha filimi yise “Untold story”, kasoje kanzuye ko iki gitangazamakuru cyabikoze nkana kirengagije amahame y’itangazamakuru n’amasezerano cyari gifitanye na leta y’u Rwanda.
Buri mpera z’ukwezi bimenyerewe ko mu gihugu haba igikorwa cy’umuganda , nk’uko byamaze kumenyerwa. By’umwihariko ku muganda usoza ukwezi kwa Kabiri,wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 28/2/015.
Muvara Potin, umubitsi w’impapuro mpamo mu ntara y’Iburengerazuba atangaza ko u Rwanda gifite umwihariko wo gucunga neza ubutaka muri Afurika. Yabitangaje mu nama itegura icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka kizabera mu karere ka Ngororero mu kwezi kwa 3/2015.
Abaturage batuye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gakenke bavuga ko nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara y’abacengezi banyuzemo, kuri ubu basigaye babanye neza kuko nta gitsure kikigaragara hagati y’imiryango yagiriwe nabi n’iyabigizemo uruhare.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 27/2/2015, abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu berekeje i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu mwiherero ngarukamwaka, aho bagiye kongera kwisuzuma no gusuzuma ibyo bari biyemeje umwaka ushize, bakabiheraho no guhigira umwaka utaha.
Ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) kirahugura itsinda ry’abagore 32 bahagarariye abandi bacururiza mu muhanda ibiribwa mu masashi mu mujyi wa Kigali, ku ruhare rwabo mu kurwanya ikwirakwizwa ry’aya mashashi agira uruhare mu kwangirikwa kw’ikirere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burasaba umuturage witwa Murutampunzi Edmond gusenya uruganda rutunganya kawa yubatse mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke kuko ngo yabikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko burimo gukurikirana ikibazo cy’abakozi 134 bahoze bakora mu Kigo cy’Impfubyi kitiriwe Mutagatifu Noel bakaza gusererwa mu buryo bo bavuga ko butubahije amategeko ubwo iki kigo cyashyiraga mu bikorwa gahunda ya Leta yo gukura abana mu bigo by’impfubyi bakarererwa mu miryango.
Umuryango w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku murimo unoze kandi urambye, Lean Work Develop (LWD) wo mu Karere ka Kayonza hamwe n’ikigo cy’urubyiruko cyo muri ako karere bagiye gutangiza radiyo y’abaturage mu karere ka Kayonza.
Ingabo z’u Rwanda zigera ku 140 zari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo, zageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 26/02/2015.
Mpazimaka Egide wayoboraga Umurenge wa Kayumbu na Rukimbira Emmanuel wayoboraga Umurenge wa Ngamba beguye ku mirimo yabo ku wa kane tariki 26 Gashyantare 2015 ku mpamvu kugeza ubu zitaramenyekana.
Ikibazo cy’amakimbirane no kutuzuzanya gikunze kugaragara hagati y’abagize inama njyanama z’uturere n’abayobozi batwo, kiri ku isonga mu bidindiza iterambere rya tumwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba; bikagaragazwa n’uko hari uturere duhora inyuma mu ruhando rw’utundi.
Abaturage bo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza batumye umuyobozi wabo ngo ababwirire Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko bamusaba kuziyamamariza manda ya gatatu mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu muri 2017.
Iterambere ry’imyubakire mu Karere ka Nyarugenge, kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, riri muri bimwe bihesha isura nziza umujyi wa Kigali.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien, aravuga ko ubufatanye no gutahiriza umugozi umwe n’inzego zitandukanye zirimo Inama Njyanama y’akarere ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bako ari byo bizamufasha kugera ku nshingano ze.
Mu turere tw’u Rwanda tutari dufite abayobozi habaye ibikorwa byo gutora ababasimbura ku wa 25/02/2015 kandi bose bamaze kumenyekana.
Bamwe mu banyamakuru baravuga ko kuba hakiri abayobozi bashaka kwikubira umutungo w’igihugu aho gushyira inyungu z’abanyarwanda imbere, ari imwe mu bishobora gukoma mu nkokora ibigamijwe muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.