Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Musumba mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, bavuga ko nta shyanga na rimwe rikwiye kugira ijambo ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, kuko “ari imigambi y’Abanyarwanda ari na bo bagomba kumenya uko bayigenza.”
Abacunda b’amata bakorera mu murenge wa Nyamiyaga bagize umwiyereko kuri za moto zabo bahetsho ibicuba by’amata imbere y’abaturage, kugirango bagaragaze bimwe mubikorwa by’indashyikirwa bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza bwa Paul Kagame.
Uku niko byifashe mu gikorwa cyo gusoza Itorero INDANGAMIRWA VIII, mu gihe bagitegereje ko Umushyitsi mukuru Perezida Paul Kagame ahagera. Igikorwa kiri kubera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, giherereye mu karere ka Gatsibo.
Imiryango itandukanye ya Sosiyete Sivile yasabye abasenateri ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga igomba guhindurwa, kuko ngo ibona Perezida Kagame ari we ukwiriye gukomeza kuyobora Abanyarwanda nyuma 2017 aho ivuga ko kubaho kwayo ari we ibikesha.
Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Musanze baganira n’abadepite ku ingingo y’i 101 basabye ko ihindurwa, kugira ngo abana babo n’abo bazabyara bagire amahirwe yo kuyoborwa Perezida Kagame bazagerweho n’ibyiza nk’uko ababyeyi babo yabibagejejeho.
Banki Nyarwanda ikorera mu ntara zose z’igihugu Cogebanque, yahize ibindi bigo by’ubucuruzi bibarizwa mu rugaga rw’abikorera, mu gutera inkunga ikigega ’’ Ishema ryacu’’.
Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyaruguru babwiye abagize inteko ishinga amategeko ko bashyigikiye ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ivugururwa, kugira ngo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeze kugeza abanyarwanda ku iterambere.
Abaturage bo mu murenge wa Bweyeye baravuga ko gutora Perezida Paul kagame 100%, kuko nta mahirwe bamuha yo kutemera kwiyamamaza kubera ibyo yakoreye uwo murenge akawukura mu bukene no mu bwigunge.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa 31 Nyakanga 2015, muri Hotel Golden Tulip mu Karere ka Bugesera, yaganiriye n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango Global Health Corps washinzwe na Barbara Bush, umukobwa wa George W. Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhazi, Perezida Paul Kagame atuyemo, mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe azasazira ngo kuko inyungu yagejeje ku Banyarwanda zisumba kure agaciro k’ “umubare wa manda”.
Abanyeshuri biga muri kaminuza, bakomoka mu karere ka Burera, bafite icyifuzo cy’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora, akazabera icyitererezo abandi baperezida bo mu Rwanda bazamukurikira ndetse n’abo mu bindi bihugu, kubera ibyiza byinshi azaba yaragejeje ku (…)
Ubwo intumwa za rubanda zari mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage kubijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko ingingo y’101, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, abaturage basabye ko bazatora rimwe gusa ubundi bakazongera gutora batora uzasimbura Kagame ubwo we (…)
Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Tanzania mu 2013 bakaza nta na kimwe bafite bagatuzwa mu mirenge itandukanye mu Karere ka Ngoma baravuga ko ubuyobozi bwiza n’umutekano bafite bakesha Perezida Kagame bibaha icyizere ko nakomeza kuyobora bazagura amamodoka bakiteza imbere vuba.
Gahunda y’umuryango Never Again yo guhuza abaturage mu biganiro byo mu matsinda bakaganira ku guteza imbere imiyiborere myiza, yatangiriye mu karere ka Karongi, kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015.
Abaturage bo mu Murenge wa Gashanda mu Karerer ka Ngoma ubwo baganiraga n’abadepite babaha ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igena manda z’umukuru w’igihugu, bagaragaje ko badatuje kugeza igihe iyo ngingo izavugururirwa maze Kagame agakomeza kubayobora.
Abaturage bo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe baratangaza ko nta wundi muyobozi bakeneye waza kunganira ibyo Perezida Kagame yakoze, kuko ashobora kuza akabikora nabi kandi nyir’ubwite yari agifite imbaraga zo gukomeza kuyobora igihugu.
Abaturage ba Nyamagabe bashimira Perezida Kagame ko ashaka ko buri mwana wese yiga, mu gihe mbere umwana wabashaga kwiga agatsinda ari umwana ukomoka mu miryango ikize, cyangwa mu tundi turere.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr. Alexis Nzahabwanimana, atangaza ko imihanda ya kaburimbo ikorwa mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo yatangiye gukorwa kuva muri Gicurasi uyu mwaka igeze ku kigereranyo cya 35% ikorwa ikazangira mu Gashyantare 2016.
Abaturage bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko nta wundi muntu bashaka ku ntebe y’ubuyobozi bw’u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2017 utari Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Abatuye imirenge ya Mugombwa, Kansi na Kibirizi yo mu Karere ka Gisagara baravuga ko nta ngorane zikwiye kuba mu guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga niba abaturage babishaka cyane ko n’ubundi ngo ari bo baritora.
Abatuye mu murenge wa Kageyo batangaza ko Perezida Kagame ari umusare umenyereye umusomyo bisobanura ko amenyereye akazi ko guteza imbere Abanyarwanda, bakavuga ko badakeneye undi uza kwigira ku kuyobora igihugu atazi aho kivuye.
Bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, batangaza ko bamagana abirirwa bavuga ko abaturage bahatirwa kuvuga ko bifuza ko ingingo y’i 101 yahindurwa, kuko birengagiza ibimaze kugerwaho mu myaka 21 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kutabona serivisi z’ibigo by’imari na banki hafi ngo byajyaga bituma bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza batitabira serivisi zitangwa n’ibyo bigo.
Abayobozi b’Imitwe ya Politiki icyenda muri 11 ikorera mu Rwanda, ni bo bamaze kwemeza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa kugira ngo Perezida Kagame azabe mu biyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017, Green Party ikaba yarabyanze, naho PS-Imberakuri ngo iracyabyigaho.
Abavumvu bo mu Karere ka Burera na bo bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora kubera ko yabazamuye bakava mu bavumvu ba kera basuzugurwaga bakagera ku bavumvu biteje imbere bagirira n’ingendo shuri mu mahanga.
Mugihe abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bakomeje gutangaza ko bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa bakitorera Paul Kagame baranibaza niba Perezida we hari icyo yaganirije inteko ku bijyanye na manda abaturage bamwifuriza.
Abarimu bigisha mu bigo by’amashuri mu karere ka Ruhango, bashimangiye ko ingingo ya 101 yavugururwa bakagira amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Kagame, kuko ngo basanga atatererana Abanyarwanda.
Nsaziyinka Damien, umusaza w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu Kagari ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire wo mu Karere ka Rwamagana, aravuga ko Perezida Paul Kagame afite ubuhanga budasanzwe mu miyoborere ye ndetse agasaba Abanyarwanda kugira ubushishozi bagahindura Itegeko Nshinga kugira ngo bakomeze bamutore igihe cyose.
Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi Avega Agahozo, wahaye Umunyamerikakazi Valerie Jerome uburenganzira bwo kuwubera umuvugizi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu muhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 29 Nyakanga 2015.
Mu biganiro byo kwakira ibyifuzo by’abaturage ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ihinduka ry’ingingo y’101 igenera umukuru w’igihugu manda atagomba kurenza, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yavuze ko basigaye bafite inzu babamo bahawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, bityo bakaba bifuza ko yakomeza kubayobora (…)